Ibyanditswe bitagatifu
Morumoni 6


Igice cya 6

Abanefi bakoranira mu gihugu cya Kumora mu ntambara za nyuma—Morumoni ahisha inyandiko ntagatifu mu musozi wa Kumora—Abalamani batsinda, nuko ubwoko bw’Abanefi bukarimburwa—Ibihumbi amagana bicishwa inkota. Ahagana 385 N.K.

1 Kandi ubu ndangije inyandiko yanjye yerekeye ukurimbuka kw’abantu banjye, Abanefi. Kandi habayeho ko twagiye imbere y’Abalamani.

2 Kandi njyewe, Morumoni nandikiye urwandiko umwami w’Abalamani, kandi namusabye ko yatwemerera ko dushobora gukoranyiriza hamwe abantu bacu mu gihugu cya Kumora, hafi y’agasozi kitwaga Kumora, nuko aho tugashobora kurwanira nabo.

3 Kandi habayeho ko umwami w’Abalamani yanyemereye ikintu nari nasabye.

4 Kandi habayeho ko twagiye mu gihugu cya Kumora, nuko tubamba amahema yacu tuzengurutse agasozi ka Kumora; kandi hari mu gihugu cy’amazi menshi, imigezi n’amasoko; kandi aha twari dufite ibyiringiro cyo kubona intsinzi ku Balamani.

5 Kandi ubwo imyaka magana atatu na mirongo inani n’ine yari imaze guhita, twari twarakoranyirije abasigaye bose mu bantu bacu mu gihugu cya Kumora.

6 Kandi habayeho ko igihe twari tumaze gukoranyiriza abantu bacu bose mu mutwe umwe mu gihugu cya Kumora, dore njyewe, Morumoni, natangiye gusaza; kandi kubera ko nari nzi ko uzaba umurwano wa nyuma w’abantu banjye, kandi kubera ko nari narategetswe na Nyagasani ko ntazemera ko inyandiko zari zarahererekanyijwe n’abasogokuruza bacu, zari ntagatifu, zigwa mu maboko y’Abalamani, (kuko Abalamani bazazirimbura) kubera iyo mpamvu nakoze iyi nyandiko nyivanye ku bisate bya Nefi, nuko nahishe mu gasozi ka Kumora inyandiko zose nari narashinzwe n’akaboko ka Nyagasani, uretse ibi bisate bike nahaye umuhungu wanjye Moroni.

7 Kandi habayeho ko abantu banjye, hamwe n’abagore babo n’abana babo, babonye ingabo z’Abalamani ziza zibasanga; nuko hamwe n’ubwo bwoba bwinshi cyane bw’urupfu bwuzuye ibituza by’abagome bose, biteguye kubakira.

8 Kandi habayeho ko baje kuturwanya, kandi buri muntu yari yuzuye ubwoba bwinshi kubera ubwinshi bw’imibare yabo.

9 Kandi habayeho ko baguye ku bantu banjye n’inkota, n’imbugita, hamwe n’imyambi, hamwe n’ishoka, hamwe n’uburyo bwose bw’intwaro z’intambara.

10 Kandi habayeho ko abantu banjye batemewe hasi, koko, ndetse ibihumbi byanjye icumi bari kumwe nanjye, kandi naguye nakomeretse rwagati muri bo; kandi bahise hafi yanjye ku buryo batarangije ubuzima bwanjye.

11 Kandi ubwo bari bamaze guhita kandi bishe abantu banjye uretse twebwe makumyabiri na bane, (harimo umuhungu wanjye Moroni) kandi kubera ko twari twarokotse mu bapfuye b’abantu bacu, nabonye bukeye bwaho, ubwo Abalamani bari basubiye mu nkambi zabo, uhereye ku gasongero k’agasozi ka Kumora, bya bihumbi icumi by’abantu banjye bari bishwe, kubera ko nari nabashyize imbere hafi yanjye.

12 Kandi na none twabonye ibihumbi icumi by’abantu banjye bari bayobowe n’umuhungu wanjye Moroni.

13 Kandi dore, ibihumbi icumi bya Gididona bari baraguye ndetse nawe rwagati muri bo.

14 Kandi Lamahi yari yaraguye hamwe n’ibihumbi icumi bye; na Galigali yari yaraguye hamwe n’ibihumbi icumi bye; na Limuha yari yaraguye hamwe n’ibihumbi icumi bye; na Yenewumu yari yaraguye hamwe n’ibihumbi icumi bye; na Kumeniha, na Moroniha, na Antiyonumu, na Shibuloni, na Shemu, na Yoshi, bari baraguye hamwe n’ibihumbi icumi byayo buri wese.

15 Kandi habayeho ko hariho icumi barengaho bagushijwe n’inkota, hamwe n’ibihumbi icumi byabo buri wese; koko, ndetse n’abantu banjye bose, uretse abo makumyabiri na bane bari hamwe na njye, ndetse na bakeya bari bacikiye mu bihugu byo mu majyepfo, na bakeya bari baradusize basanga Abalamani, bari baraguye; kandi imibiri yabo, n’amagufa, n’amaraso yari hejuru y’ubutaka, basizwe n’amaboko y’ababishe kugira ngo baborere mu gihugu, nuko bashire kandi basubire mu gitaka bavuyemo.

16 Kandi umutima wanjye waciwemo kabiri n’igishyika, kubera iyicwa ry’abantu banjye, kandi nariraga mvuga nti:

17 O mwebwe beza, mwashoboye mute kujya kure y’inzira za Nyagasani! O mwebwe beza, mwashoboye mute guhakana urya Yesu, wahagaze n’amaboko arambuye kugira ngo abakire!

18 Dore, iyo muba mutarakoze ibi, ntimuba mwaraguye. Ariko dore, mwaraguye, none ndaririra ko nababuze.

19 O mwebwe bahungu n’abakobwa beza, mwebwe babyeyi b’abagabo n’abagore, mwebwe bagabo n’abagore, mwebwe beza, byashobotse bite kuba mwaraguye?

20 Ariko dore, mwaragiye, none ishavu ryanjye ntirishobora kubagarura.

21 Kandi umunsi vuba aha uraje ku buryo ugupfa kwanyu kugomba kwambara ukudapfa, nuko iyi mibiri ubu irimo kubora ihinduke vuba aha imibiri itabora; kandi noneho mugomba guhagarara imbere y’intebe y’urubanza ya Kristo, kugira ngo mucirwe urubanza rujyanye n’imirimo yanyu; kandi nibibaho ko muri abakiranutsi, noneho muhabwe umugisha hamwe n’abasogokuruza banyu bajyiye mbere yanyu.

22 O iyo muba mwarihannye mbere y’uko uku kurimbuka gukomeye kubageraho. Ariko dore, mwagiye, kandi Data, koko, Data Uhoraho wo mu ijuru, azi neza imimerere yanyu; kandi arabakorera ibijyanye n’ubutabera bwe n’impuhwe.