Ibyanditswe bitagatifu
Morumoni 1


Igitabo cya Morumoni

Igice cya 1

Amaroni yigisha Morumoni ibyerekeye inyandiko ntagatifu—Intambara itangira hagati y’Abanefi n’Abalamani—Ba Banefi batatu bajyanwa—Ubugome, ukutemera, ubupfumu, n’uburozi birasagamba. Ahagana 321–326 N.K.

1 None ubu njyewe, Morumoni, nkoze inyandiko y’ibintu haba ibyo nabonye cyangwa numvise, kandi nyise Igitabo cya Morumoni.

2 Kandi nko mu gihe Amaroni yahishiraga inyandiko Nyagasani, yaransanze, (kubera ko njyewe nari mfite nk’imyaka icumi y’ubukure, nuko ngatangira kugira uko nigishwa mu buryo bw’inyigisho y’abantu banjye) maze Amaroni arambwira ati: Ndabona uri umwana ukerebutse, kandi ushishoza.

3 Kubera iyo mpamvu, ubwo uzaba ufite imyaka makumyabiri n’ine y’amavuko ndashaka ko uzibuka ibintu witegereje byerekeranye n’aba bantu; kandi ubwo uzaba ufite iki kigero uzajye mu gihugu cya Antumu, ku musozi uzitwa Shimu; kandi aho nahabikiye Nyagasani ibyaharagaswe bitagatifu byose byerekeranye n’aba bantu.

4 Kandi dore, uzijyanire ibisate bya Nefi, naho ibisigaye uzabisige ahantu biri; maze uzaharagate ku bisate bya Nefi ibintu byose witegereje byerekeranye n’aba bantu.

5 Kandi njyewe, Morumoni, kubera ko nkomoka kuri Nefi, (kandi izina rya data ryari Morumoni) nibutse ibintu Amaroni yantegetse.

6 Kandi habayeho ko njyewe, kubera ko nari mfite imyaka cumi n’umwe y’amavuko, najyanywe na data mu gihugu cy’amajyepfo, ndetse mu gihugu cya Zarahemula.

7 Igihugu uko cyakabaye cyari cyaruzuyemo inyubako, kandi abantu bendaga kuba benshi, nk’umusenyi w’inyanja.

8 Kandi habayeho ko muri uyu mwaka hatangiye kubaho intambara hagati y’Abanefi, bari bagizwe n’Abanefi n’Abayakobo n’Abayozefu n’Abazoramu; kandi iyi ntambara yari hagati y’Abanefi, n’Abalamani n’Abalemuweli n’Abishimayeli.

9 Ubwo Abalamani n’Abalemuweli n’Abishimayeli bitwaga Abalamani, kandi ibyo bice bibiri byari Abanefi n’Abalamani.

10 Kandi habayeho ko intambara yatangiye kuba muri bo mu mbibi za Zarahemula, hafi y’amariba ya Sidoni.

11 Kandi habayeho ko Abanefi bari barakoranyirije hamwe umubare munini w’ingabo, ndetse barenze umubare w’ibihumbi mirongo itatu. Kandi habayeho ko bagize muri uyu mwaka nyine umubare w’imirwano, aho Abanefi bakubise Abalamani kandi bakica abenshi muri bo.

12 Kandi habayeho ko Abalamani baretse umugambi wabo, nuko amahoro yimakazwa mu gihugu; kandi amahoro yagumyeho mu gihe kiri hafi y’imyaka ine, ku buryo nta mivu y’amaraso yabayeho.

13 Ariko ubugome bwarasugiriye mu gihugu uko cyakabaye, ku buryo Nyagasani yatwaye abigishwa be yakundaga, nuko umurimo w’ibitangaza n’uw’ugukiza birahagarara kubera ubukozi bw’ibibi bw’abantu.

14 Kandi nta mpano zivuye kuri Nyagasani zariho, na Roho Mutagatifu nta n’umwe yajeho, kubera ubugome bwabo n’ukutemera.

15 Kandi njyewe, kubera ko nari mfite imyaka cumi n’itanu y’ubukure, kandi kubera ko hari uburyo nari mfite ibitekerezo bikerebutse, kubw’iyo mpamvu nagenderewe na Nyagasani, maze nsogongera kandi menya iby’ubwiza bwa Yesu.

16 Kandi nagerageje kubwiriza aba bantu, ariko umunwa wanjye warafunzwe, nuko mbuzwa ko mbabwiriza; kuko dore bari barigometse nkana ku Mana yabo; kandi abigishwa yakundaga bavanywe mu gihugu, kubera ubukozi bw’ibibi bwabo.

17 Ariko nabahamyemo, nyamara nabujijwe kubabwiriza, kubera ukwinangira kw’imitima yabo; kandi kubera ukwinangira kw’imitima yabo igihugu cyaravumwe kubwabo.

18 Kandi aba bambuzi ba Gadiyantoni, bari mu Balamani, banduje igihugu, ku buryo abaturage bacyo batangiye guhisha ubutunzi bwabo mu butaka; nuko bubaca mu myanya y’intoki, kubera ko Nyagasani yari yaravumye igihugu, kugira ngo badashobora kubukomeza, cyangwa kongera kubuhamana.

19 Kandi habayeho ko hariho ubupfumu, n’amarozi, n’ubufindo; kandi ububasha bw’umubi bwakoreshejwe mu gihugu cyose, ndetse no kugeza ku iyuzuzwa ry’amagambo yose ya Abinadi, ndetse na Samweli w’Umulamani.