Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 27


Igice cya 27

Nyagasani ategeka Amoni kwerekeza abantu b’Anti-Nefi-Lehi ahatekanye—Ahuye na Aluma, umunezero wa Amoni umumaramo intege—Abanefi baha Abanti-Nefi-Lehi igihugu cya Yerushoni—Bitwa abantu ba Amoni. Ahagana 90–77 M.K.

1 Ubwo habayeho ko igihe abo Balamani bari baragiye kurwana n’Abanefi bari bamaze kubona, nyuma y’imirwano yabo myinshi yo kubarimbura, ko bashakishirije ubusa ukurimbuka kwabo, bongeye kugaruka mu gihugu cya Nefi.

2 Kandi habayeho ko Abamaleki, kubera batsinzwe, barakaye bikabije. Kandi ubwo babonaga ko badashobora kwihorera ku Banefi, batangiye gukongeza mu bantu umujinya wo kurwanya abavandimwe babo, abantu b’Anti-Nefi-Lehi; kubera iyo mpamvu bongeye gutangira kubarimbura.

3 Ubwo aba bantu bongeye kwanga gufata intwaro, kandi bemera ubwabo kwicwa bijyanye n’ibyifuzo by’abanzi babo.

4 Ubwo igihe Amoni n’abavandimwe be babonaga iki gikorwa cy’ukurimbura mu bo bakundaga cyane, no mu bo bari barabakunze cyane—kuko babafataga nk’aho bari abamarayika boherejwe n’Imana bo kubakiza ukurimbuka guhoraho—kubera iyo mpamvu, ubwo Amoni n’abavandimwe be babonaga iki gikorwa gikomeye cy’ukurimbura, babagiriye ibambe, maze babwira umwami bati:

5 Nimureke dukoranyiriza hamwe aba bantu ba Nyagasani, nuko mureke tumanukire mu gihugu cya Zarahemula ku bavandimwe bacu Abanefi, maze duhunge amaboko y’abanzi bacu, kugira ngo tutarimburwa.

6 Ariko umwami arababwira ati: Dore, Abanefi bazaturimbura, kubera ubwicanyi bwinshi n’ibyaha twabakoreye.

7 Nuko Amoni aravuga ati: Ndagenda maze mbaze Nyagasani, none se natubwira, kumanukira ku bavandimwe bacu, mbese muzajyayo?

8 Nuko umwami aramubwira ati: Yego, Nyagasani natubwira kugenda, turamanukira ku bavandimwe bacu, nuko tuzabe abacakara babo kugeza tubishyuye ubwicanyi bwinshi n’ibyaha twabakoreye.

9 Ariko Amoni aramubwira ati: Ni ukwica itegeko ry’abavandimwe bacu, ryashyizweho na data, ko hatazabaho abacakara abo aribo bose muri bo; kubera iyo mpamvu nimureke tumanuke maze twishingikirize impuhwe z’abavandimwe bacu.

10 Ariko umwami arababwira ati: Nimubaze Nyagasani, maze natubwira ko tugenda, tugenda; bitabaye ibyo tuzashirira mu gihugu.

11 Kandi habayeho ko Amoni yagiye nuko abaza Nyagasani, maze Nyagasani aramubwira ati:

12 Vana aba bantu muri iki gihugu, kugira ngo badashira; kuko Satani yashyikiriye bikomeye imitima y’Abamaleki, bakongeza umujinya mu Balamani kugira ngo barwanye abavandimwe babo ngo babice; kubera iyo mpamvu va muri iki gihugu; kandi barahirwa aba bantu muri iki gisekuru, kuko nzabasigasira.

13 Kandi ubwo habayeho ko Amoni yagiye maze abwira umwami amagambo yose Nyagasani yamubwiye.

14 Nuko bakoranyiriza hamwe abantu babo bose, koko, abantu bose ba Nyagasani, kandi bakoranyiriza hamwe amashyo yabo yose n’imikumbi, maze bava mu gihugu, nuko baza mu gasi kagabanya igihugu cya Nefi n’igihugu cya Zarahemula, maze bambukira hafi y’imbibi z’igihugu.

15 Kandi habayeho ko Amoni yababwiye ati: Dore, njyewe n’abavandimwe banjye tuzajya mu gihugu cya Zarahemula, naho mwebwe muzahame hano kugeza tugarutse; maze tuzaperereze imitima y’abavandimwe bacu, niba bashaka ko muzaza mu gihugu cyabo.

16 Kandi habayeho ko ubwo Amoni yajyaga mu gihugu, we n’abavandimwe be bahuriye na Aluma, ahantu bari bavuganye; kandi dore, uku guhura kwari kunejeje.

17 Ubwo umunezero wa Amoni wari ukomeye cyane ndetse ku buryo yari yuzuriranye; koko, yamizwe n’umunezero w’Imana ye, ndetse kugeza ashizemo intege; nuko yongera kugwa ku butaka.

18 Ubwo se uyu ntiwari umunezero uhebuje? Dore, uyu ni umunezero utabonwa n’umuntu keretse uwicuza by’ukuri n’ushakisha ibyishimo yiyoroheje.

19 Ubwo umunezero wa Aluma mu guhura n’abavandimwe be wari mu by’ukuri ukomeye, ndetse n’umunezero wa Aroni, uwa Omuneri, na Himuni; ariko dore umunezero wabo ntiwageze aho urenga imbaraga zabo.

20 Kandi ubwo habayeho ko Aluma yerekeje abavandimwe be mu gihugu cya Zarahemula; ndetse mu rugo rwe bwite. Nuko baragenda maze babwira umucamanza mukuru ibintu byose byari byarababayeho mu gihugu cya Nefi, mu bavandimwe babo, Abalamani.

21 Kandi habayeho ko umucamanza mukuru yohereje itangazo mu gihugu hose, yifuza ijwi rya rubanda ku byerekeye kwakira abavandimwe babo, bari abantu ba Anti-Nefi-Lehi.

22 Kandi habayeho ko ijwi rya rubanda ryaje, rivuga riti: Dore, tuzarekura igihugu cya Yerushoni, kiri iburasirazuba hafi y’inyanja, gihuza igihugu cy’Aharumbutse, kiri mu majyepfo y’igihugu cy’Aharumbutse; kandi iki gihugu cya Yerushoni ni igihugu tuzahaho abavandimwe bacu umurage.

23 Kandi dore, tuzashyira ingabo zacu hagati y’igihugu cya Yerushoni n’igihugu cya Nefi, kugira ngo dushobore kurinda abavandimwe bacu mu gihugu cya Yerushoni; kandi ibi tubikore kubw’abavandimwe bacu, kubera ubwoba bwabo bwo gufata intwaro ngo barwanye abavandimwe babo hato ngo badakora icyaha; kandi ubu bwoba bwabo bukomeye bwaje kubera ukwihana kwabo kwimbitse bagize, kubera ubwicanyi bwabo bwinshi n’ubugome bwabo buteye ubwoba.

24 Kandi ubu dore, ibi tuzabikorera abavandimwe bacu, kugira ngo bashobore kuragwa igihugu cya Yerushoni; kandi tuzabarinda abanzi babo n’ingabo zacu, ari uko bemeye ko bazaduha igice cy’umutungo wabo ngo kidutere inkunga dushobore kwita ku ngabo zacu.

25 Ubwo, habayeho ko igihe Amoni yari amaze kumva ibi, yagarutse ku bantu ba Anti-Nefi-Lehi, ndetse ari kumwe na Aluma, mu gasi, aho yari yarabambye amahema yabo, nuko abamenyesha ibi bintu byose. Ndetse Aluma ababwira iby’uguhinduka kwe, hamwe na Amoni na Aroni, n’abavandimwe be.

26 Kandi habayeho ko byateye umunezero ukomeye muri bo. Nuko bamanukira mu gihugu cya Yerushoni, maze bigarurira igihugu cya Yerushoni; maze bitwa n’Abanefi abantu ba Amoni; kubera iyo mpamvu batandukanywaga n’iryo zina iteka ryose nyuma.

27 Kandi bari mu bantu ba Nefi, ndetse babarirwaga mu bantu bari abo itorero ry’Imana. Ndetse batandukanywaga n’umurava bafitiye Imana, ndetse no ku bantu; kuko bari inyangamugayo mu buryo butunganye kandi bakiranutse mu bintu byose; kandi ntibanyeganyezwaga mu kwizera Kristo, ndetse kugeza ku mperuka.

28 Kandi barebaga imenwa ry’amaraso y’abavandimwe babo n’agasuzuguro gakomeye; kandi ntibigeze na rimwe bemezwa gufata intwaro zo kurwanya abavandimwe babo; kandi ntibigeze na rimwe bareba urupfu n’ubwoba na bukeya, kubw’ibyiringiro byabo n’igitekerezo cya Kristo n’umuzuko; kubera iyo mpamvu, urupfu kuri bo rwamizwe burundu n’intsinzi ya Kristo kuri rwo.

29 Kubera iyo mpamvu, bari kwemera urupfu bashoboraga kugirirwa n’abavandimwe babo mu buryo bukabije birenze kandi bubabaza, mbere y’uko bafata inkota cyangwa imbugita yo kubica.

30 Kandi bityo bari abantu b’umurava kandi bakunzwe, abantu batoneshejwe cyane na Nyagasani.