Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 3


Igice cya 3

Abamulisi bari barishyizeho ikimenyetso bijyanye n’ijambo ry’ubuhanuzi—Abalamani bari baravumwe kubw’ukwigomeka kwabo—Abantu bizanira ubwabo imivumo yabo bwite—Abanefi batsinda izindi ngabo z’Abalamani. Ahagana 87–86 M.K.

1 Kandi habayeho ko Abanefi batari barishwe n’ intwaro z’intambara, nyuma y’uko bari bamaze guhamba abari barishwe—ubwo umubare w’abishwe wari utarabarwa, kubera ubwinshi bw’umubare wabo—nyuma y’uko bari bamaze guhamba abapfuye babo bose basubiye mu bihugu byabo, no mu ngo zabo, n’abagore babo, n’abana babo.

2 Ubwo abagore benshi n’abana bari baricishijwe inkota, ndetse n’amenshi mu mashyo yabo n’imikumbi yabo; ndetse n’imyinshi mu imirima yabo y’impeke yari yaratikiye, kuko yari yararibaswe n’ibitero by’ingabo.

3 Kandi ubwo abenshi mu Balamani n’Abamulisi bari bariciwe ku nkombe y’umugezi wa Sidoni bajugunywe mu mazi ya Sidoni; kandi dore amagufa yabo ari mu ndiba z’inyanja, kandi ni menshi.

4 Kandi Abamulisi bari baratandukanyijwe n’Abanefi, kuko bari barishyizeho ikimenyetso cy’umutuku ku ruhanga rwabo bijyanye n’uburyo bw’Abalamani; ariko ntibari bogoshe imitwe yabo nk’Abalamani.

5 Ubwo imitwe y’Abalamani yari yogoshe; kandi babaga bambaye ubusa, uretse uruhu babaga bakindikije mu byaziha byabo, ndetse n’ibyuma byabo bikingira, byabazengurutswaga, n’imiheto yabo, n’imyambi yabo, n’amabuye yabo, n’imihumetso yabo, n’ibindi.

6 Kandi impu z’Abalamani zari zijimye, bijyanye n’ikimenyetso cyari cyarashyizwe ku basogokuruza babo, cyari umuvumo kuri bo kubera igicumuro cyabo n’ukwigomeka kwabo ku bavandimwe babo, barimo Nefi, Yakobo, na Yozefu, na Samu bari abagabo b’abakiranutsi kandi batagatifu.

7 Kandi abavandimwe babo bashatse kubarimbura, kubera iyo mpamvu baravumwe; kandi Nyagasani Imana yabashyizeho ikimenyetso, koko, kuri Lamani na Lemuweli, ndetse n’abahungu ba Ishimayeli, n’abagore b’Abayishimayeli.

8 Kandi ibi byakozwe kugira ngo urubyaro rwabo rushobore gutandukanywa n’urubyaro rw’abavandimwe babo, kugira ngo bityo Nyagasani Imana ashobore kurengera abantu be, kugira ngo badashobora kwivanga no kwemera gakondo zidakwiriye zari kubaviramo ukurimbuka kwabo.

9 Kandi habayeho ko uwo ari we wese wavanze urubyaro rwe n’urwo Abalamani yakururiye uwo muvumo urubyaro rwe.

10 Kubera iyo mpamvu, uwo ari we wese wiyemeje kuyobywa n’Abalamani yitwaga iryo zina, kandi hari ikimenyetso yashyirwagaho.

11 Kandi habayeho ko uwo ari we wese utaremeraga gakondo y’Abalamani, ahubwo akemera izo nyandiko zari zaravanywe mu gihugu cya Yerusalemu, ndetse muri gakondo y’abasogokuruza babo, yari ikwiriye, bemeye amategeko y’Imana kandi bakayubahiriza, bitwaga Abanefi, cyangwa abantu ba Nefi, uhereye icyo gihe na nyuma yaho—

12 Kandi nibo bashyinguye inyandiko z’ukuri z’abantu babo, ndetse n’izo abantu b’Abalamani.

13 Ubu turongera dusubire ku Bamulisi, kuko nabo bari bafite ikimenyetso cyabashyizweho; koko, bishyizeho ikimenyetso, koko, ndetse ikimenyetso cy’umutuku ku ruhanga rwabo.

14 Bityo ijambo ry’Imana ryarujujwe, kuko aya ari amagambo yabwiye Nefi: Dore, Abalamani ndabavumye, kandi nzabashyiraho ikimenyetso kugira ngo bo n’urubyaro rwabo bazashobore gutandukanywa nawe n’urubyaro rwawe, uhereye ubu kugeza iteka ryose, keretse nibihana ubugome bwabo maze bakampindukirira kugira ngo nshobore kubagirira impuhwe.

15 Kandi byongeye: Nzamushyiraho ikimenyetso uzavanga urubyaro rwe n’urwo abavandimwe bawe, kugira ngo nabo bazavumwe.

16 Byongeye kandi: Nzamushyiraho ikimenyetso ukurwanya n’urubyaro rwawe.

17 Byongeye kandi, ndakubwira ko uwitandukanya nawe atazitwa urubyaro rwawe ukundi; kandi nzaguha umugisha, n’uwo ari we wese uzitwa urubyaro rwawe, uhereye ubu n’iteka ryose; kandi ibi byari amasezerano ya Nyagsani kuri Nefi no ku rubyaro rwe.

18 Ubwo Abamulisi ntibamenye ko bari barimo kuzuza amagambo y’Imana ubwo batangiraga kwishyiraho ibimenyetso ku ruhanga rwabo; nyamara bari bamaze kuza ku mugaragaro kwigomeka ku Mana; kubera iyo mpamvu byari ngombwa ko umuvumo uzabagwaho.

19 None nagira ngo mubone ko bizaniye umuvumo; kandi ndetse ni uko buri muntu wavumwe yizanira ugucirwaho iteka kwe bwite.

20 Ubwo habayeho ko nta minsi myinshi nyuma y’umurwano warwaniwe mu gihugu cya Zarahemula, n’Abalamani n’Abamulisi, habayeho izindi ngabo z’Abalamani zinjiriye mu bantu ba Nefi, ahantu hamwe n’aho ingabo za mbere zahuriye n’Abamulisi.

21 Kandi habayeho ko hari ingabo zoherejwe kubirukana mu gihugu cyabo.

22 Ubwo Aluma ubwe kubera ko yari yarakomeretse ntiyagiye kurwana iki gihe n’Abalamani,

23 Ariko yohereje ingabo nyinshi kubarwanya; nuko barazamuka maze bica benshi b’Abalamani, kandi birukankana abasigaye b’abo hanze y’imbibi z’igihugu cyabo.

24 Kandi ubwo bongeye kugaruka maze batangira kwimakaza amahoro mu gihugu, kandi ntibongera kugira imvururu ukundi mu gihe gitoya n’abanzi babo.

25 Ubwo ibi bintu byose byakozwe, koko, izi ntambara zose n’amakimbirane byatangijwe kandi birangizwa mu mwaka wa gatanu w’ingoma y’abacamanza.

26 Kandi mu mwaka umwe hari ibihumbi n’amacumi y’ibihumbi by’abantu boherejwe mu isi ihoraho, kugira ngo bashobore gusarura ibihembo byabo bijyanye n’imirimo yabo, niba yari myiza cyangwa niba yari mibi, gusarura ibyishimo bihoraho cyangwa agahinda gahoraho, bijyanye na roho bahisemo kwumvira, niba ari roho nziza cyangwa imbi.

27 Kuko buri muntu ahabwa ibihembo n’uwo yahisemo kwumvira, kandi ibi bijyanye n’amagambo ya roho w’ubuhanuzi; kubera iyo mpamvu, nimureke bibeho hakurikijwe ukuri. Kandi ni uko warangiye umwaka wa gatanu w’ingoma y’abacamanza.