Igice cya 11
Igenagaciro ry’imari ry’Abanefi rishyirwaho—Amuleki ahangana na Zeziromu—Kristo ntazakiriza abantu mu byaha byabo—Bonyine abazaragwa ubwami bw’ijuru ni bo bazakizwa—Abantu bose bazahaguruka bafite ukudapfa—Nta rupfu ruzabaho nyuma y’Umuzuko. Ahagana 82 M.K.
1 Ubwo hariho mu itegeko rya Mosaya ko buri muntu wari umucamanza w’itegeko, cyangwa abashyizweho ngo babe abacamanza, bazahabwa ibihembo bijyanye n’igihe bakoresheje bacira urubanza abazanywe imbere yabo kugira ngo bacirwe urubanza.
2 Ubwo iyo umuntu yabagamo undi umwenda, kandi ntamwishyure ibyo yishyuzwa, yaregerwaga umucamanza; nuko umucamanza agakoresha ububasha, maze agatuma abayobozi kugira ngo uwo muntu azanwe imbere ye; nuko agacira urubanza uwo muntu hakurikijwe itegeko n’ibimenyetso byagaragajwe bimushinja, kandi bityo uwo muntu agahatirwa kwishyura ibyo yishyuzwa, cyangwa akanyagwa, cyangwa agacibwa mu bantu nk’umujura n’umusahuzi.
3 Kandi umucamanza yahabwaga ibihembo bye bijyanye igihe cye—isenina ya zahabu ku munsi, cyangwa isenumu ya feza, ikaba ingana n’isenina ya zahabu; kandi ibi bijyanye n’itegeko ryatanzwe.
4 Ubwo aya ni amazina y’ibiceri bitandukanye bya zahabu yabo, n’ibya feza yabo, bijyanye n’agaciro kabyo. Kandi amazina yatanzwe n’Abanefi, kuko batabaraga mu buryo bw’Abayuda bari i Yerusalemu; nta n’ubwo babaraga mu buryo bw’Abayuda; ahubwo bahinduye imibarire yabo n’ibipimo byabo, bijyanye n’imitekerereze n’imibereho y’abo bantu, muri buri gisekuruza, kugeza ku ngoma y’abacamanza, kubera ko bari barashyizweho n’umwami Mosaya.
5 Ubwo imibarire ni uko imeze—isenina ya zahabu, iseyoni ya zahabu, ishumu ya zahabu, n’ilimuna ya zahabu.
6 Isenumu ya feza, amunori ya feza, eziromu ya feza, na ontayi ya feza.
7 Isenumu ya feza yanganaga n’isenina ya zahabu, kandi haba ku gipimo cya sayiri, ndetse no ku gipimo cya buri bwoko bw’impeke.
8 Ubwo ingano y’iseyoni ya zahabu yari incuro ebyiri agaciro k’isenina.
9 Kandi ishumu ya zahabu yari inshuro ebyiri agaciro k’iseyoni.
10 Kandi ilimuna ya zahabu ryabaga rifite agaciro kabyo byose.
11 Kandi amunori ya feza yabaga ingana na senumu ebyiri.
12 Na eziromu ya feza yanganaga na senumu enye.
13 Kandi ontayi yanganaga nabyo byose.
14 Ubu aka niko gaciro k’imibare mitoya cyane y’imibarire yabo—
15 Ishibuloni ni icya kabiri cy’isenumu; kubera iyo mpamvu, ishibuloni ikaba icya kabiri cy’igipimo cya sayiri.
16 N’ishibulumu ikaba icya kabiri cy’ishibuloni.
17 Naho iliya rikaba icya kabiri cy’ishibulumu.
18 Ubu iyi niyo mibare yabo, bijyanye n’imibarire yabo.
19 Ubwo, antiyoni ya zahabu ingana n’ishibuloni eshatu.
20 Ubwo, byari kubw’umugambi umwe wo kubona indonke, kubera ko babonaga ibihembo byabo hakurikijwe icyo bakoze, kubera iyo mpamvu, bahwituriraga abantu imvururu, n’ubundi bwoko bwose bw’imidugararo n’ubugome, kugira ngo bashobore kubona ibyo bakora birenzeho, kugira ngo bashobore kubona feza bijyanye n’ imanza zabaga zazanywe imbere yabo; kubera iyo mpamvu bahwituriye abantu kurwanya Aluma na Amuleki.
21 Kandi uyu Zeziromu yatangiye kubaza Amuleki ati: Uransubiza se ku bibazo bikeya ngiye kukubaza? Ubwo Zeziromu yari umuntu wari inararibonye mu mayeri ya sekibi, kugira ngo ashobore kurimbura icyari icyiza; kubera iyo mpamvu, yabwiye Amuleki ati: Urasubiza se ibibazo nguha?
22 Nuko Amuleki aramubwira ati: Koko, niba bijyanye na Roho wa Nyagasani, uri muri njyewe; kuko ntacyo ndibuvuge kinyuranyije na Roho wa Nyagasani. Nuko Zeziromu aramubwira ati: Dore, hano hari ontayi esheshatu za feza, kandi ibi byose nzabiguha nuhakana ukubaho kw’Ikinyabuzima cy’Ikirenga.
23 Ubwo Amuleki aravuga ati: O, wowe mwana w’ikuzimu, kuki ungerageza? Mbese ntuzi ko abakiranutsi badatsindwa n’ibigeragezo nk’ibyo?
24 Ese wemera ko nta Mana iriho? Ndakubwira, Oya, uzi ko hariho Imana, ariko ukunda iyo ndamu kurusha yo.
25 Kandi ubu wambeshye imbere y’Imana. Wambwiye uti—Dore izi ontayi esheshatu, zifite agaciro kanini, nzaziguha—mu gihe wari ubifite mu mutima wawe ko uzinyima; kandi cyari icyifuzo cyawe cyonyine ko nahakana Imana nyakuri kandi iriho, kugira ngo ushobore kubona impamvu yo kundimbura. None ubu dore, kubera ubu bubi bukomeye uzabona ingororano yawe.
26 Maze Zeziromu aramubwira ati: Harya uvuze ko hariho Imana nyakuri kandi iriho?
27 Nuko Amuleki aravuga ati: Koko, hariho Imana nyakuri kandi iriho.
28 Ubwo Zeziromu aravuga ati: Mbese haba hariho izirenze Imana imwe?
29 Nuko aramusubiza ati: Oya.
30 Nuko Zeziromu yongera kumubwira ati: Mbese ibi bintu ubizi ute?
31 Maze aravuga ati: Umumarayika yarabimenyesheje.
32 Maze Zeziromu arongera aravuga ati: Ni nde se uzaza? Ni Umwana w’Imana se?
33 Nuko aramubwira ati: Yego.
34 Maze Zeziromu arongera aravuga ati: Azakiriza se abantu be mu byaha byabo? Nuko Amuleki aramusubiza kandi aramubwira ati: Ndakubwira ko atazabikora, kuko bitamushobokera guhakana ijambo rye.
35 Ubwo Zeziromu abwira abantu ati: Muramenye mwibuke ibi bintu; kuko yavuze ko hariho gusa Imana imwe; nyamara avuze ko Umwana w’Imana azaza, ariko atazakiza abantu be—nk’aho yaba afite ubushobozi bwo gutegeka Imana.
36 Ubwo Amuleki yongeye kumubwira ati: Dore wabeshye, kuko uvuze ko navuze nk’aho mfite ubushobozi bwo gutegeka Imana kubera ko navuze ko atazakiriza abantu be mu byaha byabo.
37 Kandi ndongera kukubwira ko adashobora kubakiriza mu byaha byabo; kuko ntashobora guhakana ijambo rye, kandi yavuze ko nta kintu na kimwe cyanduye gishobora kuragwa ubwami bw’ijuru; kubera iyo mpamvu, mushobora mute se gukizwa, ntimuragwe ubwami bw’ijuru? Kubera iyo mpamvu, ntimushobora gukirizwa mu byaha byanyu.
38 Ubwo Zeziromu arongera aramubwira ati: Mbese Umwana w’Imana niwe nyine Data Uhoraho?
39 Nuko Amuleki aramubwira ati: Yego, niwe nyine Data Uhoraho w’ijuru n’uwo isi, n’ibintu byose bibirimo; niwe ntangiriro n’iherezo, uwa mbere kandi uwa nyuma;
40 Kandi azaza mu isi gucungura abantu be; maze azikorere ibicumuro by’abemera izina rye; aba nibo bazabona ubugingo buhoraho, kandi agakiza nta wundi kazahabwa.
41 Kubera iyo mpamvu abagome bahame nk’aho nta ncungu yabayeho, keretse kubw’ukworoshywa kw’ingoyi z’urupfu; kuko dore, umunsi uraje ngo bose bahaguruke mu bapfuye maze bahagarare imbere y’Imana, maze bacirwe urubanza bijyanye imirimo yabo.
42 Ubu, hariho urupfu rwitwa urupfu rw’umubiri; kandi urupfu rwa Kristo ruzabohora ingoyi z’uru rupfu rw’umubiri, kugira ngo bose bazahaguruke bave muri uru rupfu rw’umubiri.
43 Roho n’umubiri bizongera guhuzwa mu miterere yawo yuzuye; byaba imyanya n’ingingo bizasubizwa mu miterere yabyo bwite, ndetse nk’uko ubu tumeze magingo aya; nuko tuzajyanwe guhagarara imbere y’Imana, tuzi ndetse ibyo tuzi ubu, maze tugire urwibutso rusobanutse rw’inkomanga yacu yose.
44 Ubu, uku gusubiranywa kuzabaho kuri bose, haba abashaje n’abatoya, haba abacakara n’abisanzuye, haba abagabo n’abagore, haba abagome n’abakiranutsi; kandi ndetse nta n’umusatsi w’imitwe yabo uzabura; ahubwo buri kintu kizasubizwa imiterere yacyo bwite, nk’uko kiri ubu, cyangwa mu mubiri, kandi bazanwe maze bashinjirwe imbere y’intebe ya Kristo Mwana n’Imana Data, na Roho Mutagatifu, aribo Imana imwe Ihoraho, kugira ngo bacirwe urubanza hakurikijwe imirimo yabo, niba ari myiza cyangwa niba ari mibi.
45 None, dore, nakubwiye ibyerekeye urupfu rw’umubiri upfa, ndetse n’ibyerekeye umuzuko w’umubiri upfa. Ndababwira ko uyu mubiri upfa uzazamurwamo umubiri udapfa, bivuga kuva mu rupfu, ndetse kuva mu rupfu rwa mbere ujya mu bugingo, kugira ngo batazapfa ukundi; roho zabo zikazihuza n’imibiri yabo, bitazatandukana ukundi; bityo iyo mbumbe igahinduka iya roho n’ukudapfa, kugira ngo itazashobora kubora ukundi.
46 Noneho, ubwo Amuleki yari amaze kurangiza aya magambo abantu bongeye gutangira kumirwa, ndetse Zeziromu atangira guhinda umushyitsi. Kandi uko niko amagambo ya Amuleki yarangiye, cyangwa ni ibi byose nanditse.