Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 20


Igice cya 20

Nyagasani yohereza Amoni i Midoni kugobotora abavandimwe be bari mu nzu y’imbohe—Amoni na Lamoni bahura na se wa Lamoni, wari umwami mu gihugu cyose—Amoni ategeka umwami mukuru kwemeza ukurekurwa kw’abavandimwe be. Ahagana 90 M.K.

1 Kandi habayeho ko ubwo bari bamaze gutangiza itorero muri icyo gihugu, umwami Lamoni yifuje ko Amoni azajyana nawe mu gihugu cya Nefi, kugira ngo ashobore kumwereka se.

2 Nuko ijwi rya Nyagasani riza kuri Amoni, rivuga riti: Ntuzazamukire mu gihugu cya Nefi, kuko dore, umwami azagerageza kukwambura ubuzima; ahubwo uzajye mu gihugu cya Midoni; kuko dore, umuvandimwe wawe Aroni, ndetse na Muloki na Ama bari mu nzu y’imbohe.

3 Ubwo habayeho ko ubwo Amoni yari amaze kumva ibi, yabwiye Lamoni ati: Dore, umuvandimwe wanjye n’abavandimwe bari mu nzu y’imbohe i Midoni, none ndagiye kugira ngo nshobore kubagobotora.

4 Ubwo Lamoni yabwiye Amoni ati: Ndabizi, mu mbaraga za Nyagasani urashobora gukora ibintu byose. Ariko dore, ndajyana nawe mu gihugu cya Midoni; kuko umwami w’igihugu cya Midoni, witwa Antiyomuno, ari inshuti yanjye; kubera iyo mpamvu ndajya mu gihugu cya Midoni, kugira ngo nshobore kuryoshyaryoshya umwami w’icyo gihugu, maze azasohore abavandimwe bawe mu nzu y’imbohe. Ubwo Lamoni yaramubwiye ati: Ni nde wakubwiye ko abavandimwe bawe bari mu nzu y’imbohe?

5 Nuko Amoni aramubwira ati: Nta n’umwe wabimbwiye, uretse Imana; maze irambwira ati: Genda maze ugobotore abavandimwe bawe, kuko bari mu nzu y’imbohe mu gihugu cya Midoni.

6 Ubwo igihe Lamoni yari amaze kumva ibi yategetse ko abagaragu be bakwiriye gutegura amafarashi ye n’amagare.

7 Nuko abwira Amoni ati: Ngwino, turajyana mu gihugu cya Midoni, maze ningerayo ningingire umwami ko yasohora abavandimwe bawe mu nzu y’imbohe.

8 Kandi habayeho ko ubwo Amoni na Lamoni bajyagayo, bahuye na se wa Lamoni, wari umwami muri icyo gihugu cyose.

9 Kandi dore, se wa Lamoni yaramubwiye ati: Kuki utaje se mu birori kuri uriya munsi ukomeye ubwo nakoreraga ibirori abahungu banjye, n’abantu banjye?

10 Ndetse yaravuze ati: Mbese urajya hehe hamwe n’uyu Munefi, ari umwe mu bana b’umunyakinyoma?

11 Kandi habayeho ko Lamoni yamutekerereje aho yajyaga, kuko yatinyaga kumubabaza.

12 Ndetse yamubwiye impamvu yose y’ukwihamira kwe mu bwami bwe bwite, ku buryo atagiye kwa se mu birori yari yarateguye.

13 Kandi ubwo Lamoni yamutekererezaga ibi bintu byose, dore, yumijwe n’uko, se yamurakariye, maze akavuga ati: Lamoni, urajya kugobotora aba Banefi, ari abana b’umunyakinyoma. Dore, yibye abasogokuruza bacu; ndetse n’ubu abana be batujemo kugira ngo bashobore, kubw’uburiganya bwabo n’ibinyoma byabo, kudushaka, kugira ngo bongere kutwambura umutungo wacu.

14 Ubwo se wa Lamoni yamutegetse ko agomba kwicisha Amoni inkota. Ndetse yamutegetse ko akwiriye kutajya mu gihugu cya Midoni, ahubwo ko akwiriye gusubirana nawe mu gihugu cya Ishimayeli.

15 Ariko Lamoni aramubwira ati: Sinzica Amoni, nta n’ubwo nzasubira mu gihugu cya Ishimayeli, ahubwo ngiye mu gihugu cya Midoni kugira ngo nshobore kurekura abavandimwe ba Amoni, kuko nzi ko ari abantu b’abakiranutsi n’abahanuzi batagatifu b’Imana nyakuri.

16 Nuko ubwo se yari amaze kumva aya magambo, yaramurakariye, maze amutera inkota ye kugira ngo amwice amugushe ku butaka.

17 Ariko Amoni yaramusatiriye maze aramubwira ati: Dore, ntiwica umuhungu wawe; icyakora, byaba byiza ko ari we wagwa kuruta uko ari wowe wagwa, kuko dore, yihannye ibyaha bye; ariko niba uguye muri iki gihe, mu burakari bwawe, roho yawe ntiyashobora gukizwa.

18 Byongeye kandi, ni iby’ingenzi ko wakwihangana; kuko niwica umuhungu wawe, kubera ko ari umuntu w’inzirakarengane, amaraso ye azatabariza Nyagasani Imana ye mu butaka, kugira ngo uguhorerwa kube kuri wowe; kandi wenda uzabure ubugingo bwawe.

19 Ubwo igihe Amoni yari amaze kuvuga aya magambo, yamusubije, avuga ati: Nzi ko ndamutse nishe umuhungu wanjye, naba mennye amaraso y’inzirakarengane; kuko ari wowe wagerageje kumurimbura.

20 Nuko arambura ukuboko kwe ngo yice Amoni. Ariko Amoni ahangana n’imijugujugu y’inkota ye, ndetse akubita ukuboko kwe ku buryo adashobora kugukoresha.

21 Ubwo igihe umwami yabonaga ko Amoni ashobora kumwica, yatangiye kwinginga Amoni kugira ngo arokore ubuzima bwe.

22 Ariko Amoni azamura inkota ye, nuko aramubwira ati: Dore, ndakwica keretse nunyemerera ko abavandimwe banjye bashobora gusohorwa mu nzu y’imbohe.

23 Ubwo umwami, kubera ko yatinyaga kubura ubuzima bwe, aravuga ati: Nundeka ndaguha ibyo aribyo byose usaba, ndetse kugeza no ku cya kabiri cy’ubwami.

24 Ubwo igihe Amoni yabonaga ko amaze gukoresha umwami mukuru bijyanye n’icyifuzo cye, yaramubwiye ati: Niba unyemerera ko abavandimwe banjye bashobora gusohorwa mu nzu y’imbohe, ndetse ko na Lamoni ashobora guhamana ubwami bwe, kandi ntubimwangire, ahubwo ukamwemerera ko bijyanye n’ibyifuzo bye bwite yashobora gukora ikintu icyo aricyo cyose atekereje, bityo ndakureka; bitabaye ibyo ndagukubita ugwe ku butaka.

25 Ubwo igihe Amoni yari amaze kuvuga aya magambo, umwami yatangiye kunezerwa kubera ubuzima bwe.

26 Kandi ubwo yabonaga ko Amoni nta cyifuzo yari afite cyo kumwica, ndetse abonye urukundo rukomeye yari afitiye umuhungu we Lamoni, yaratangaye bihebuje, nuko aravuga ati: Kubera ko ibi byose aribyo wifuje, ko mfungura abavandimwe bawe, no kwemera ko umuhungu wanjye Lamoni azafata ubwami bwe, dore, nkwemereye ko umuhungu wanjye afata ubwami bwe uhereye magingo aya n’iteka ryose; kandi sinzamutegeka ukundi—

27 Ndetse nkwemereye ko abavandimwe bawe bashobora gusohorwa mu nzu y’imbohe, kandi wowe n’abavandimwe bawe mushobora kungeraho, mu bwami bwanjye; kuko nzifuza bikomeye kubabona. Kuko umwami yari yatangajwe bikomeye n’amagambo yari yavuze, ndetse n’amagambo yavuzwe n’umuhungu we Lamoni, kubera iyo mpamvu yifuzaga kuyamenya.

28 Kandi habayeho ko Amoni na Lamoni bakomeje urugendo rwabo berekeza mu gihugu cya Midoni. Nuko Lamoni agira ubutoni mu maso y’umwami w’igihugu; kubera iyo mpamvu abavandimwe ba Amoni bavanwa mu nzu y’imbohe.

29 Kandi ubwo Amoni yahuraga nabo yishwe n’ishavu bikabije, kuko dore bari bambaye ubusa, kandi imibiri yabo yari yarakobotse bikabije kubera ko bari baboheshejwe imigozi ikomeye. Ndetse bari barishwe n’inzara, inyota, n’ubwoko bwose bw’imibabaro; nyamara barihanganye mu mibabaro yabo yose.

30 Kandi, nk’uko byabayeho, byari iherezo ryabo kuba baraguye mu maboko y’abantu barushijeho kwinangira kandi b’ijosi rishinze kurushaho; kubera iyo mpamvu ntibumviye amagambo yabo, kandi bari barabasohoye hanze, maze barabakubita, bari barabajarajaje mu mazu, barabavanye ahantu hamwe bakabajyana ahandi, ndetse kugeza ubwo bageze mu gihugu cya Midoni; nuko aho niho bajugunywe mu nzu y’imbohe, kandi baboheshejwe imigozi ikomeye, kandi bahamishijwe mu nzu y’imbohe iminsi myinshi, nuko bagobotorwa na Lamoni na Amoni.