Igice cya 10
Lehi yakomotse kuri Manase—Amuleki asubiramo itegeko ry’umumarayika ryo kwita kuri Aluma—Amasengesho y’abakiranutsi atuma abantu barokoka—Abanyamategeko bikaranirwa n’abacamanza bashyiraho urufatiro rw’ukurimbuka kw’abantu. Ahagana 82 M.K.
1 Kandi aya ni amagambo Amuleki yabwirije abantu bari mu gihugu cya Amoniha, avuga ati:
2 Ndi Amuleki; ndi mwene Gidona, wari mwene Ishimayeli, wakomokaga kuri Aminadi; kandi yari uwo Aminadi nyine wasobanuye ururimi rw’inyandiko yari ku rusika rw’ingoro y’Imana, yari yaranditswe n’urutoki rw’Imana.
3 Kandi Aminadi yakomokaga kuri Nefi, wari mwene Lehi, wavuye mu gihugu cya Yerusalemu, wakomokaga kuri Manase, wari mwene Yozefu wari waragurishijwe muri Egiputa n’amaboko y’abavandimwe be.
4 Kandi dore, ndi na none umuntu udafite icyubahiro na gito mu bamenye bose; koko, kandi dore, mfite imiryango myinshi n’inshuti, ndetse nahawe ubutunzi bwinshi kubw’ukuboko kwanjye kw’umuhate.
5 Nyamara, nyuma y’ibi byose, sinigeze menya byinshi by’amayira ya Nyagasani, n’amayobera ye n’ububasha butangaje. Navuze ko ntigeze menya byinshi by’ibi bintu; ariko dore, naribeshye, kuko nabonye byinshi by’amayobera ye n’ububasha bwe butangaje; koko, ndetse mu irengerwa ry’ubuzima bw’aba bantu.
6 Nyamara, nanangiye umutima wanjye, kuko nahamagawe ibihe byinshi kandi sinshake kumva; kubera iyo mpamvu namenye ibyerekeye ibi bintu, ariko sinashatse kubimenya; kubera iyo mpamvu nakomeje kwigomeka ku Mana, mu bugome bw’umutima wanjye, ndetse kugeza ku munsi wa kane w’uku kwezi kwa karindwi, ko mu mwaka wa cumi w’ingoma y’abacamanza.
7 Ubwo nari ndimo kujya kureba mwene wacu wa hafi cyane, dore umumarayika wa Nyagasani yarambonekeye maze arambwira ati: Amuleki, subira iwawe kuko uzagaburira umuhanuzi wa Nyagasani; koko, umuntu mutagatifu, ni umuntu watoranyijwe n’Imana; kuko yiyirije iminsi myinshi kubera ibyaha by’aba bantu, kandi ni umuntu wishwe n’inzara, nuko uzamwakire mu nzu yawe maze umugaburire, kandi azaguha umugisha n’inzu yawe; kandi umugisha wa Nyagasani uzaguhoraho n’inzu yawe.
8 Kandi habayeho ko numviye ijwi ry’umumarayika, nuko nsubira inyuma nerekeza ku nzu yanjye. Nuko ubwo nari ndimo kujyayo mbona uwo muntu umumarayika yambwiye ati: Uzakira mu nzu yawe—kandi dore yari wa muntu umwe wakubwiraga ibyerekeye ibintu by’Imana.
9 Kandi umumarayika yambwiye ko ari umuntu w’umutagatifu; kubera iyo mpamvu nzi ko ari umuntu w’umutagatifu kubera ko byavuzwe n’umumarayika w’Imana.
10 Kandi byongeye, nzi ko ibintu yatanzeho ubuhamya ari iby’ukuri; kuko dore ndababwira, uko Nyagasani ariho, ndetse ni uko yohereje umumarayika we kungaragariza ibi bintu; kandi ibi yabikoze igihe uyu Aluma yabaga mu nzu yanjye.
11 Kuko dore, yahaye umugisha inzu yanjye, yampaye umugisha, n’abagore banjye, n’abana banjye, na data na bene wacu; koko, ndetse umuryango wanjye wose yawuhaye umugisha, kandi umugisha wa Nyagasani watugumyeho bijyanye n’amagambo yavuze.
12 Kandi ubwo, igihe Amuleki yari amaze kuvuga aya magambo abantu batangiye gutangara, kubera ko babonye ko hari abarenze umuhamya umwe bahamije iby’ibintu baregwaga, ndetse iby’ibintu byari kuzabaho, bijyanye na roho w’ubuhanuzi yari ibarimo.
13 Nyamara, harimo bamwe muri bo batekereje kubinja, kugira ngo kubw’imigambi y’amayeri yabo bashobore kubafatira mu magambo yabo, kugira ngo bashobore kubona ibyo babashinja, kugira ngo bashobore kubashyikiriza abacamanza babo kugira ngo bashobore gucirwa urubanza hakurikijwe itegeko, kandi kugira ngo bicwe cyangwa bajugunywe mu nzu y’imbohe, hakurikijwe icyaha bashobora kugaragaza cyangwa kubashinja.
14 Ubwo bari abo bantu bashatse kubarimbura, bari abanyamategeko, bari barashyizweho cyangwa baratoranyijwe n’abantu kugira ngo bakoreshe itegeko mu bihe byabo by’imanza, cyangwa mu manza z’ibyaha by’abantu imbere y’abacamanza.
15 Ubwo aba banyamategeko bari barigishijwe ubugeni bwose n’uburiganya bw’abantu; kandi ibi byari ukugira ngo batume bashobora kuba abahanga mu mwuga wabo.
16 Kandi habayeho ko batangiye kwinja Amuleki, kugira ngo batyo bashobore gutuma asobanye amagambo ye, cyangwa avuguruze amagambo yavugaga.
17 Ubwo ntibamenye ko Amuleki ashobora kumenya iby’imigambi yabo. Ariko habayeho ko ubwo batangiraga kumwinja, yabonye ibitekerezo byabo, nuko arababwira ati: O mwa bagome mwe n’igisekuru cyayobye, mwa banyamategeko mwe n’indyarya, kuko murimo gutegura imfatiro za sekibi; kuko mutega imitego n’ibigoyi byo gutegesha abatagatifu b’Imana.
18 Murategura imigambi yo kuyobya inzira z’abakiranutsi, no kumanurira umujinya w’Imana ku mitwe yanyu, ndetse kugeza ku irimbuka rya burundu ry’aba bantu.
19 Koko, Mosaya wari umwami wacu wa nyuma, yavuze neza, ubwo yari hafi yo gutanga ubwami, kubera ko nta n’umwe yari afite wo kubuha, agategeka ko aba bantu bayoborwa kubw’amajwi yabo bwite—koko, yavuze neza ko niba igihe kigomba kuza ngo ijwi ry’aba bantu rihitemo ubukozi bw’ibi, ni ukuvuga ko, niba igihe kigomba kuza ngo aba bantu bazagwe mu gicumuro, bazaba bahiriye ukurimbuka.
20 Kandi ubu ndababwira ko Nyagasani mu bushishozi asuzuma ubukozi bw’ibibi bwanyu, mu bushishozi atakambira aba bantu, kubw’ijwi ry’abamarayika be rivuga riti: Nimwihane, mwihane, kuko ubwami bw’ijuru buri hafi.
21 Koko, mu bushishozi aratakamba, kubw’ijwi ry’abamarayika be avuga ati: Nzamanukira mu bantu banjye, hamwe n’uburinganire n’ubutabera mu maboko yanjye.
22 Koko, kandi ndababwira ko iyo bitaba kubw’amasengesho y’abakiranutsi, bari ubu mu gihugu, ko ndetse n’ubu bagombaga kugendererwa n’ukurimbuka kwa burundu; nyamara ntibyari kuba kubw’umwuzure, nk’uko byabereye abantu mu minsi ya Nowa, ahubwo byaba kubw’inzara, no kubw’icyorezo, n’inkota.
23 Ariko ni kubw’amasengesho y’abakiranutsi barokotse; none kubera iyo mpamvu, nimuzaca abakiranutsi muri mwe icyo gihe Nyagasani ntazafata ukuboko kwe; ahubwo mu burakari bw’inkazi azabatera; noneho muzakubitwe kubw’inzara, no kubw’icyorezo, no kubw’inkota; kandi bidatinze igihe kiri hafi keretse nimwihana.
24 Kandi ubwo habayeho ko abantu bari barakariye Amuleki, maze basakuza, bavuga bati: Uyu muntu asebya amategeko yacu y’intabera, n’abanyamategeko bacu b’abanyabwenge twahisemo.
25 Ariko Amuleki yarambuye ukuboko kwe, nuko abaterera urwamo cyane, avuga ati: O mwa bagome mwe n’igisekuru cyayobye, kuki Satani yifatiye atyo imitima yanyu? Kuki mwamwiyegurira kugira ngo ashobore kugira ububasha kuri mwe, ahume amaso yanyu, kugira ngo mutazumva amagambo yavuzwe, bijyanye n’ukuri kwayo?
26 Kuko dore, namaganye itegeko ryanyu? Ntimusobanukiwe; muravuga ko narwanyije itegeko ryanyu; ariko sinabikoze, ahubwo navugiye neza itegeko ryanyu, kugira ngo muzacirweho iteka.
27 Kandi ubu dore, ndababwira, ko urufatiro rw’ukurimbuka kw’aba bantu rutangiye gutegurwa n’ugukiranirwa kw’abanyamategeko banyu n’abacamanza banyu.
28 Kandi ubwo habayeho ko ubwo Amuleki yari amaze kuvuga aya magambo abantu bamuhakaniye batera hejuru, bavuga bati: Ubu tuzi ko uyu muntu ari umwana wa sekibi, kuko yatubeshye; kuko yarwanyije itegeko ryacu. None ubu aravuga ko atarirwanyije.
29 Kandi byongeye, yatutse abanyamategeko bacu, n’abacamanza bacu.
30 Kandi habayeho ko abanyamategeko babibitse mu mitima yabo kugira ngo bazibuke ibi bintu bamurwanye.
31 Kandi harimo umwe muri bo witwaga Zeziromu. Ubwo niwe wafashe iya mbere arega Amuleki na Aluma, kandi yari umwe mu barusha abandi ubunararibonye muri bo, kubera ko yari ifite ibintu byinshi akora mu bantu.
32 Ubwo icyo aba banyamategeko babaga bagamije cyari ukubona indonke; kandi babonaga indonke bijyanye n’ibyo bakora.