Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 8


Igice cya 8

Aluma abwiriza kandi akabatiriza i Meleki—Ahakanwa muri Amoniha maze akahava—Umumarayika amutegeka gusubirayo maze agatakambira ukwihana mu bantu—Yakirwa n’Amuleki, nuko bombi babwiriza muri Amoniha. Ahagana 82 M.K.

1 Kandi ubwo habayeho ko Aluma yasubiyeyo avuye mu gihugu cya Gidiyoni, nyuma y’uko yari amaze kwigisha abantu ba Gidiyoni ibintu byinshi bidashobora kwandikwa, amaze gushyiraho iteka ry’itorero, nk’uko yari yarabikoze mu gihugu cya Zarahemula, koko, yasubiye mu nzu ye bwite i Zarahemula kuruhuka imirimo yari yarakoze.

2 Kandi ni uko warangiye umwaka wa cyenda w’ingoma y’abacamanza ku bantu ya Nefi.

3 Kandi habayeho mu ntangiriro y’umwaka wa cumi w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi, ko Aluma yavuye aho hantu nuko afata urugendo rwe ajya mu gihugu cya Meleki, mu burengerazuba bw’umugezi wa Sidoni, iburengerazuba bw’imbibi zo hafi y’agasi.

4 Nuko atangira kwigisha abantu mu gihugu cya Meleki bijyanye n’umugenzo mutagatifu w’Imana, yari yarahamagariwe; maze atangira kwigisha abantu mu gihugu cyose cya Meleki.

5 Kandi habayeho ko abantu bamusanze bava mu mbibi zose z’igihugu zerekeraga ku ruhande rw’agasi. Nuko barabatizwa mu gihugu cyose;

6 Ku buryo ubwo yari arangije umurimo we i Meleki yahavuye, nuko agenda urugendo rw’iminsi itatu mu majyaruguru y’igihugu cya Meleki; maze agera mu murwa witwaga Amoniha.

7 Ubwo byari umuco w’abantu ba Nefi kwitirira ibihugu byabo, n’imirwa yabo, n’imidugudu yabo, koko ndetse n’imidugudu yabo mitoya, izina ry’uwabyigaruriye mbere; kandi ni uko byari bimeze mu gihugu cya Amoniha.

8 Nuko habayeho ko ubwo Aluma yari amaze kuza mu murwa wa Amoniha yatangiye kubabwiriza ijambo ry’Imana.

9 Ubwo Satani yari yarafatiriye imitima y’abantu b’umurwa wa Amoniha; kubera iyo mpamvu ntibashakaga gutega amatwi amagambo ya Aluma.

10 Nyamara Aluma yakoreye cyane muri roho, akirana n’Imana mu isengesho ryivuye inyuma, kugira ngo isuke Roho wayo ku bantu bari mu murwa; kugira ngo imwemerere ko ashobora kubabatiza ngo bihane.

11 Nyamara, banangiye imitima yabo, bamubwira bati: Dore, tuzi ko uri Aluma; kandi tuzi ko uri umutambyi mukuru w’itorero watangije mu bice byinshi by’igihugu, bijyanye n’umugenzo wanyu; none ntituri ab’itorero ryawe, kandi ntitwemera iyo migenzo y’ubupfapfa.

12 Kandi ubu tuzi ko kubera ko tutari ab’itorero ryawe tuzi ko nta bubasha udufiteho; kandi wahaye intebe y’urubanza Nefiha; kubera iyo mpamvu nturi umucamanza mukuru kuri twe.

13 Ubwo igihe abantu bari bamaze kuvuga ibi, kandi bahakanye amagambo ye yose, kandi bamututse, kandi bamuciriyeho amacandwe, kandi bategetse ko agomba kujugunywa hanze y’umurwa wabo, yarahavuye maze afata urugendo rwe yerekeza mu murwa witwaga Aroni.

14 Kandi habayeho ko mu gihe yajyagayo, aremerewe n’ishavu, yivuruguta mu mudugararo mwinshi n’intimba ya roho, kubera ubugome bw’abantu bari mu murwa wa Amoniha, habayeho mu gihe Aluma yari aremerewe n’ishavu atyo, dore, umumarayika wa Nyagasani yaramwigaragarije, avuga ati:

15 Urahirwa, Aluma; kubera iyo mpamvu, ubura umutwe wawe maze unezerwe, kuko ufite impamvu ikomeye yo kunezerwa; kuko wabaye indahemuka mu kubahiriza amategeko y’Imana uhereye igihe waboneye ubutumwa bwayo bwa mbere bwayiturutseho. Dore, ndi uwabugushyikirije.

16 Kandi dore, noherejwe kugutegeka ko usubira mu murwa wa Amoniha, maze ukongera kubwiriza abantu b’uriya murwa; koko, ukababwiriza. Koko, ubabwire, keretse nibihana naho ubundi Nyagasani Imana izabarimbura.

17 Kuko dore, barashakisha ubu ko bashobora kurimbura umudendezo w’abantu bawe, (kuko niko Nyagasani avuga) bikaba bitandukanye n’amabwiriza, n’imanza, n’amategeko yahawe abantu be.

18 Ubwo habayeho ko nyuma y’uko Aluma yari amaze guhabwa ubutumwa bwe n’umumarayika wa Nyagasani yasubiye bwangu mu gihugu cya Amoniha. Nuko yinjira mu murwa anyuze mu yindi nzira, koko, mu nzira iri mu majyepfo y’umurwa wa Amoniha.

19 Kandi ubwo yinjiraga mu murwa yari ashonje cyane, nuko abwira umugabo ati: Ese waha umugaragu wiyoroshya w’Imana ikintu cyo kurya?

20 Nuko uwo muntu aramubwira ati: Ndi Umunefi, kandi nzi ko uri umuhanuzi mutagatifu w’Imana, kuko uri umuntu umumarayika yavuze mu ibonekerwa ati: Uzakira. Kubera iyo mpamvu, tujyane mu nzu yanjye maze nguhe ku biryo byanjye; kandi nzi ko uzaba umugisha kuri njye n’inzu yanjye.

21 Kandi habayeho ko uwo mugabo yamwakiriye mu nzu ye; kandi uwo mugabo yitwaga Amuleki; nuko azana umutsima n’inyama maze abishyira imbere ya Aluma.

22 Kandi habayeho ko Aluma yariye umutsima maze arahaga; nuko aha umugisha Amuleki n’inzu ye, kandi aha amashimwe Imana.

23 Kandi nyuma y’uko yari amaze kurya ahaze yabwiye Amuleki ati: Ndi Aluma, kandi ndi umutambyi mukuru w’itorero ry’Imana mu gihugu cyose.

24 Kandi dore, nahamagariwe kubwiriza ijambo ry’Imana muri aba bantu bose, nkurikije roho w’ihishurirwa n’ubuhanuzi; kandi nari ndi muri iki gihugu maze ntibanyakira, ahubwo banjungunye hanze kandi nari ngiye gutera umugongo iki gihugu iteka ryose.

25 Ariko dore, nategetswe ko nahindukira nuko ngahanurira aba bantu, koko, maze nkabashinja ibyerekeye ubukozi bw’ibibi bwabo.

26 None ubu, Amuleki, kubera ko wangaburiye kandi ukancumbikira, urahirwa; kuko nari nshonje cyane, kuko niyirije ubusa iminsi myinshi.

27 Nuko Aluma amara iminsi myinshi hamwe na Amuleki mbere y’uko atangira kubwiriza abantu.

28 Kandi habayeho ko abantu barushijeho kwikuza mu bukozi bw’ibibi bwabo.

29 Kandi ijambo ryaje kuri Aluma, rivuga riti: Genda, ndetse bwira umugaragu wanjye Amuleki uti: Komereza aho kandi muhanurire aba bantu, muvuga muti: Nimwihane, kuko niko Nyagasani avuga, keretse nimwihana naho ubundi nzagenderera aba bantu mu burakari bwanjye; koko, kandi sinzahagarika uburakari bwanjye bukaze.

30 Nuko Aluma ajya, ndetse na Amuleki, rwagati mu bantu, kubatangariza amagambo y’Imana; kandi buzuye Roho Mutagatifu.

31 Kandi bari bafite ububasha bahawe, ku buryo batari gufungirwa mu byobo, nta n’ubwo byari gushoboka ko hari umuntu washobora kubica; nyamara ntibakoresheje ububasha bwabo kugeza bahambirijwe iminyururu maze bakajugunywa mu nzu y’imbohe. Ubwo, ibi byakozwe kugira ngo Nyagasani ashobore kwerekana ububasha bwe muri bo.

32 Kandi habayeho ko bagiye maze batangira kubwiriza no guhanurira abantu hakurikijwe roho n’ububasha Nyagasani yari yarabahaye.