Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 32


Igice cya 32

Aluma yigisha abakene bari bariyoroheje kubw’imibabaro—Ukwizera ni ibyiringiro by’ibitaboneka ari iby’ukuri—Aluma ahamya ko abamarayika bafasha abagabo, abagore n’abana—Aluma agereranya ijambo n’urubuto—Rugomba guterwa kandi rukitabwaho—Bityo rugakuramo igiti kivamo urubuto rw’ubugingo buhoraho. Ahagana 74 M.K.

1 Kandi habayeho ko bagiye, maze batangira kubwiriza abantu ijambo ry’Imana, binjira mu masinagogi yabo, no mu mazu yabo; koko, kandi ndetse babwirije ijambo mu mayira yabo.

2 Kandi habayeho ko nyuma y’umurimo ukomeye muri bo, batangiye kugira intsinzi mu cyiciro cy’abakene mu bantu; kuko dore, birukanywe mu masinagogi kubera uguhanda kw’imyambaro yabo—

3 Kubera iyo mpamvu ntibari bemerewe kwinjira mu masinagogi yabo kuramya Imana, bafatwaga nk’umwanda; kubera iyo mpamvu bari abakene; koko, bafatwaga n’abavandimwe babo nk’inkamba; kubera iyo mpamvu bari abakene ku bijyanye n’ibintu by’isi; ndetse bari abakene mu mutima.

4 Ubwo, uko Aluma yarimo kwigishiriza no kubwirira abantu ku musozi wa Onida, haje imbaga nini imugeraho, bari abo mu bo twavuze, mu bari abakene mu mutima, kubera ubukene bwabo bijyanye n’ibintu by’isi.

5 Nuko basanga Aluma; maze umwe wari uwa mbere muri bo aramubwira ati: Dore, ni iki aba bavandimwe banjye bazakora, kubera basuzuguwe n’abantu bose kubera ubukene bwabo, koko, kandi by’umwihariko kurushaho n’abatambyi bacu; kuko batwirukanye mu masinagogi yacu twakoze tutizigamye twubakisha amaboko yacu bwite; kandi batwirukanye kubera ubukene bwacu bukabije; kandi nta hantu dufite ho kuramiriza Imana yacu; none reba, mbese tuzakora iki?

6 Kandi ubwo Aluma yumvaga ibi, yaramuhindukije, mu maso he hamwerekeraho, kandi amurebana umunezero ukomeye; kuko yabonaga ko imibabaro yabo mu by’ukuri yaboroheje, kandi ko bari mu mwiteguro wo kumva ijambo.

7 Kubera iyo mpamvu ntacyo yongeye kubwira indi mbaga; ariko yarambuye ukuboko kwe, maze arangururira abo yabonaga, mu by’ukuri bicujije, maze arababwira ati:

8 Ndabona ko mwiyoroheje mu mutima; kandi niba bimeze bityo, murahirwa.

9 Dore umuvandimwe wanyu yavuze ati: Tuzakora iki?—Kuko twirukanywe mu masinagogi yacu, kugira ngo tudashobora kuramya Imana yacu.

10 Dore ndababwira, mutekereza se ko mudashobora kuramya Imana uretse mu masinagogi yanyu gusa?

11 Kandi byiyongeyeho, nagira ngo mbaze, mbese mutekereza ko mutagomba kuramya Imana rimwe gusa mu cyumweru?

12 Ndababwira, ni byiza ko mwirukanywe mu masinagogi yanyu, kugira ngo mushobore kwiyoroshya, kandi kugira ngo mushobore kugira ubushishozi; kuko ni ngombwa ko mukwiriye kugira ubushishozi; kuko ni ukubera ibyo mwirukanywe, musuzugurwe n’abavandimwe banyu kubera ubukene bwanyu bukabije, mwacishijwe bugufi mu mutima; kuko byatumye mwiyoroshya.

13 Kandi ubu, kubera ko mwahatiwe kwiyoroshya murahirwa; kuko ku muntu rimwe na rimwe, iyo ahatiwe kwiyoroshya, ashakisha ukwihana; kandi ubu mu by’ukuri, uwo ari we wese wihana agirirwa impuhwe; kandi ugirirwa impuhwe kandi akihangana kugeza ku ndunduro uwo azakizwa.

14 Kandi ubwo, nk’uko nababwiye, ko kubera ko mwahatiwe kwiyoroshya mwahiriwe, ntimutekereza se ko bahiriwe kurushaho abiyoroshya ubwabo kubera isi?

15 Koko, uwiyoroshya ubwe mu by’ukuri, kandi akihana ibyaha bye, kandi akihangana kugeza ku ndunduro, uwo azahirwa—koko, bazahirwa cyane kurusha abahatiwe kwiyoroshya kubera ubukene bwabo bukabije.

16 Kubera iyo mpamvu, barahirwa abiyoroshya batagombye guhatirwa kwiyoroshya; cyangwa ahubwo, mu yandi magambo, arahirwa uwemera ijambo ry’Imana, kandi akabatizwa nta kwizigiza k’umutima, koko, batagombye kwemezwa kumenya ijambo, cyangwa ndetse guhatirwa kumenya, mbere y’uko bazemera.

17 Koko, hariho benshi bavuga bati: Nutwereka ikimenyetso kivuye mu ijuru, noneho tuzamenya by’ukuri; noneho tuzemera.

18 None ndabaza, mbese ibi ni ukwizera? Dore, ndababwira, Oya; kuko niba umuntu azi ikintu nta mpamvu afite yo kwemera, kuko akizi.

19 None ubu, yaba avumwe bingana iki uzi ugushaka kw’Imana kandi ntagukore, kuruta uwemera gusa, cyangwa ufite gusa impamvu yo kwemera, maze akagwa mu gicumuro?

20 Ubu mugomba gucirwa urubanza kuri iki kintu. Dore, ndababwira, ko ruri ku ruhande rumwe ndetse nk’uko ruri no ku rundi; kandi ruzabaho kuri buri muntu bijyanye n’umurimo we.

21 Kandi ubu nk’uko navuze ibyerekeye ukwizera—ukwizera si ukugira ubumenyi butunganye bw’ibintu; kubera iyo mpamvu niba ufite ukwizera wiringira ibintu bitaboneka, biri iby’ukuri.

22 None ubu, dore, ndababwira, kandi nagira ngo mwibuke, ko Imana ari inyampuhwe ku bemera bose izina ryayo; kubera iyo mpamvu yifuza, mbere na mbere, ko mukwiriye kwemera, koko, ndetse ijambo ryayo.

23 Kandi ubu, isangiza abantu ijambo ryayo binyuze mu bamarayika, koko, atari abagabo gusa ahubwo n’abagore. Kandi ibi si ibyo gusa; abana batoya babwiwe amagambo kenshi, akoza soni umunyabwenge n’uwigishijwe.

24 None ubu, bavandimwe banjye bakundwa, nk’uko mwifuje ko mbamenyesha icyo muzakora kubera ko mubabajwe kandi mwirukanywe—ubu sinifuza ko mwatekereza ko mvuga kubacira urubanza gusa bijyanye n’ukuri—

25 Kuko simvuga ko mwebwe mwese mwahatiwe kwiyoroshya; kuko nemera mu by’ukuri ko hariho bamwe muri mwebwe mwifuza kwiyoroshya, nimubareke babeho mu bihe ibyo aribyo byose bashoboye.

26 None, nk’uko navuze ibyerekeye ukwizera—ko atari ubumenyi butunganye—ndetse uko ni kubw’amagambo yanjye. Ntimushobora kumenya iby’ukuri kwayo kubwa mbere, kugeza atunganyijwe, ikirenze ukwizera cyose ni ubumenyi butunganye.

27 Ariko dore, nimukanguka kandi mugahagurutsa ibyiyumviro byanyu, ndetse no ku igeragezwa ku magambo yanjye, kandi mugakoresha agace gatoya k’ukwizera, koko, ndetse niba ntacyo mugishoboye uretse kwifuza kwemera, nimureke icyo cyifuzo gikore muri mwebwe, ndetse kugeza mwemeye mu buryo mushobora guha umwanya agace k’amagambo yanjye.

28 Ubu, tugereranye ijambo n’urubuto. Ubu, nimutanga umwanya, kugira ngo urubuto rushobore guterwa mu mutima wanyu, dore, niruba urubuto rw’ukuri, cyangwa urubuto rwiza, nimutarujugunya kubw’ukutemera kwanyu, kugira ngo munanire Roho wa Nyagasani, dore, ruzatangira kubyimbira mu bituza byanyu; kandi ubwo muzumva ibi byifuzo bibyimbye, muzatangira kwibwira ubwanyu—Ni ngombwa ko uru ruba urubuto rwiza, cyangwa ko ijambo riba ryiza, kuko ritangiye kwagura roho yanjye; koko, ritangiye kumurikira imyumvire yanjye, koko, ritangiye kundyohera.

29 None dore, mbese ibi ntibyongera ukwizera kwanyu? Ndababwira, Yego; nyamara ntikwakuze ngo kugeze ku bumenyi bunononsoye.

30 Ahubwo dore, nk’uko urubuto rubyimba, nuko rukamera, maze rugatangira gukura, bityo mugomba kuvuga ko urubuto ari rwiza; kuko dore rurabyimba, nuko rukamera, maze rugatangira gukura. None ubu, dore, mbese ibi ntibizakomeza ukwizera kwanyu? Yego, bizakomeza ukwemera kwanyu; kuko muzavuga ndabizi ko uru ari urubuto rwiza; kuko dore rurameze kandi rutangiye gukura.

31 None ubu, dore, mbese muzi neza ko uru ari urubuto rwiza? Ndababwira, Yego; kuko buri rubuto rwera igisa narwo cyarwo bwite.

32 Kubera iyo mpamvu, iyo urubuto rukuze ni byiza, ariko iyo rudakuze, dore ntiruba ari rwiza, kubera iyo mpamvu rurajugunywa.

33 Kandi ubu, dore, kubera ko mwakoze igeragezwa, kandi mugatera urubuto, nuko rukabyimba maze rukamera, kandi rugatangira gukura, mugomba kumenya ko urubuto ari rwiza.

34 Kandi ubu, dore, mbese ubumenyi bwanyu bwaba butunganye? Yego, ubumenyi bwanyu buratunganye muri iki kintu, kandi ukwizera kwanyu kurasinziriye; kandi ibi kubera ko muzi, kuko muzi ko ijambo ryabyimbishije roho zanyu, ndetse muzi ko ryameze, kugira ngo imyumvire yanyu itangire kumurikirwa, n’ubwenge bwanyu bugatangire kwaguka.

35 O, noneho, mbese ibi si ukuri? Ndababwira, Yego, kubera ko ni urumuri; kandi urumuri urwo arirwo rwose, ni rwiza, kubera ko rugaragara, kubera iyo mpamvu mugomba kumenya ko ari rwiza; none ubu dore, mbese nyuma yo gusogongera kuri uru rumuri ubumenyi bwanyu bwaba butunganye?

36 Dore ndababwira, Oya; nta n’ubwo mugomba gushyira ku ruhande ukwizera kwanyu, kuko mwakoresheje gusa ukwizera kwanyu mutera urubuto kugira ngo mushobore gukora igeragezwa ryo kumenya niba urubuto rwari rwiza.

37 Kandi dore, nk’uko igiti gitangira gukura, muravuga muti: Nimureke tukiteho tugifate neza, kugira ngo gishinge umuzi, kugira ngo gishobore gukura, kandi kitwerere urubuto. None ubu dore, nimucyuhira mukakitaho kizashinga umuzi, nuko gikure, kandi cyere urubuto.

38 Ariko nimwirengagiza icyo giti, kandi ntimugire igitekerezo cy’ibyo kucyuhira, dore ntikizashinga umuzi; kandi igihe ubushyuhe bw’izuba buje maze bukagitwika, kubera ko nta muzi gifite kiraraba, kandi mukakirandura nuko mukakijugunya.

39 Ubu, ibi si ukubera ko urubuto rutari rwiza, nta n’ubwo ari ukubera ko urubuto rwacyo rutari ruryoshye; ahubwo ni ukubera ko ubutaka bwanyu butera, kandi mutuhiye icyo giti, kubera iyo mpamvu ntimushobora kubona urubuto rwacyo.

40 Kandi bityo, nimutuhira ijambo, mugategereza n’ijisho ry’ukwizera urubuto rwacyo, nta na rimwe mushobora kuzasoroma urubuto rw’igiti cy’ubugingo.

41 Ariko nimwuhira ijambo, koko, mukuhira igiti igihe gitangiye gukura, n’ukwizera kwanyu n’umwete ukomeye, n’ukwihangana, mutegereje urubuto rwacyo, kizashinga umuzi, maze dore kizabe igiti kivubura ubugingo buhoraho.

42 Kandi kubera umwete wanyu n’ukwizera kwanyu n’ukwihangana kwanyu n’ijambo mu kurwuhira, ku buryo cyashobora gushinga umuzi muri mwebwe, dore, icyo gihe muzasoroma urubuto rwacyo, rw’agaciro kanini, ruryohereye gusumba ikiryohereye cyose, kandi rwererana kuruta icyererana cyose, koko, kandi rukeye gusumba igikeye cyose; kandi muzasangira kuri uru rubuto ndetse kugeza mwijuse, ku buryo mutazasonza, nta nubwo muzagira inyota.

43 Bityo, bavandimwe banjye, muzasarura ingororano z’ukwizera kwanyu, n’umwete wanyu, n’ukwihangana kwanyu, n’ukwiyumanganya, mutegereje ko igiti kiberera urubuto.