Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 15


Igice cya 15

Aluma na Amuleki bajya i Sidomu maze batangiza itorero—Aluma akiza Zeziromu, akifatanya n’Itorero—Benshi barabatizwa, n’Itorero rirasugira—Aluma n’Amuleki bajya i Zarahemula. Ahagana 81 M.K.

1 Kandi habayeho ko Aluma n’Amuleki bategetswe kuva muri uwo murwa; nuko barahava, maze berekeza mu gihugu cya Sidomu; kandi dore, aho bahatahuye abantu bose bari baravuye mu gihugu cya Amoniha, bari baraciwe kandi bagaterwa amabuye, kubera ko bemeye amagambo ya Aluma.

2 Nuko babatekerereza ibyari byarabaye byose ku bagore babo n’abana babo, ndetse n’ibiberekeyeho ubwabo, n’iby’ububasha bwabo bwabakijije.

3 Kandi Zeziromu nawe yari yararembeye i Sidomu, afite umuriro utwika, wari waratewe n’imidugararo ikomeye y’ibitekerezo bye kubera ubugome bwe, kuko yatekerezaga ko Aluma n’Amuleki batari bakiriho ukundi; kandi yatekerezaga ko bamaze kwicwa kubera ubukozi bw’ibibi bwe. Kandi iki cyaha gikomeye, n’ibindi byaha bye byose byinshi, byagaraguye umutima we, kugeza ubwo byahindutse ububabare bukabije, kubera ko nta kirengera yari afite; kubera iyo mpamvu yatangiye kubaburwa n’ubushyuhe butwika.

4 Ubw, ubwo yumvaga ko Aluma na Amuleki bari mu gihugu cya Sidomu, umutima we watangiye gufata agatege; nuko aboherereza ako kanya ubutumwa, yifuza ko bamugeraho.

5 Kandi habayeho ko bagiyeyo ako kanya, bumviye ubutumwa yari yaboherereje; maze bajya mu nzu ya Zeziromu; nuko bamusanga ku buriri bwe, arwaye, amerewe nabi cyane n’umuriro utwika; kandi ibitekerezo bye nabwo byari bifite ububabare bukabije kubera ubukozi bw’ibibi bwe; nuko ubwo ababonye arambura ukuboko kwe, maze abasaba ko bamukiza.

6 Kandi habayeho ko Aluma yamubwiye, amufashe ikiganza ati: Mbese wemera ububasha bwa Kristo butanga agakiza?

7 Maze arasubiza kandi aravuga ati: Yego, nemera amagambo yose mwigishije.

8 Nuko Aluma aravuga ati: Niba wemera ubucunguzi bwa Kristo ushobora gukizwa.

9 Maze aravuga ati: Yego, nemera bijyanye n’amagambo yawe.

10 Nuko ubwo Aluma atakambira Nyagasani, avuga ati: O Nyagasani Mana yacu, girira impuhwe uyu muntu, kandi umukize bijyanye n’ukwizera kwe afite muri Kristo.

11 Nuko ubwo Aluma yari amaze kuvuga aya magambo, Zeziromu yasimbukishije ibirenge bye, maze atangira kugenda; kandi ibi byakozwe byatangaje bikomeye abantu bose; kandi iyi nkuru yakwiriye hose mu gihugu cya Sidomu.

12 Nuko Aluma abatiza Zeziromu kubwa Nyagasani; maze atangira uhereye icyo gihe na nyuma y’aho kubwiriza abantu.

13 Nuk Aluma atangiza itorero mu gihugu cya Sidomu, maze yeza abatambyi n’abigisha mu gihugu, abatiza kubwa Nyagasani uwo ari we wese wifuzaga kubatizwa.

14 Kandi habayeho ko bari benshi; kuko bagendaga ikivunge bava mu karere kose gakikije Sidomu, kandi barabatizwaga.

15 Ariko ku byerekeye abantu bari mu gihugu cya Amoniha, bagumye kuba abantu b’imitima inangiye n’amajosi ashinze; kandi ntibihannye ibyaha byabo, bitirira sekibi ububasha bwose bwa Aluma na Amuleki; kuko bari abo mu idini rya Nehori, kandi ntibemeye ukwihana kw’ibyaha byabo.

16 Kandi habayeho ko Aluma na Amuleki, kubera ko Amuleki yari yarazibukiriye zahabu ye yose, na feza, n’ibintu bye b’agaciro kanini, byari mu gihugu cya Amoniha, kubw’ijambo ry’Imana, yari yaranzwe n’abahoze kera ari inshuti ze ndetse na se n’umuryango we;

17 Kubera iyo mpamvu, nyuma y’uko Aluma yari amaze gutangiza itorero i Sidomu, yabonye igenzura rikomeye, koko, yabonye ko abantu bagenzurwaga ku birebana n’ubwibone bw’imitima yabo, kandi batangiye kwiyoroshya imbere y’Imana, kandi batangira kwiteranyiriza hamwe mu nsengero kugira ngo baramirize Imana imbere y’urutambiro, bareba kandi basenga ubudahwema, kugira ngo bashobore kwigobotora Satani, n’urupfu, n’ukurimbuka—

18 Noneho nk’uko nabivuze, Aluma, nyuma y’uko yari amaze kubona ibi bintu byose, ubwo yafashe Amuleki maze baza mu gihugu cya Zarahemula, nuko amujyana mu nzu ye bwite, maze aramufasha mu makuba ye, kandi aramukomeza muri Nyagasani.

19 Kandi uko ni ko warangiye umwaka wa cumi w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi.

Capa