Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 14


Igice cya 14

Aluma n’Amuleki bashyirwa mu nzu y’imbohe kandi bagakubitwa—Abemera hamwe n’ibyanditswe byabo bitagatifu bitwikwa mu muriro—Abo bazize ukwemera kwabo bakirwa na Nyagasani mu ikuzo—Insika z’inzu y’imbohe zisaduka kandi zikagwa—Aluma na Amuleki barokorwa, kandi ababatotezaga bakicwa. Ahagana 82–81 M.K.

1 Kandi habayeho ko nyuma yuko yari arangije kubwira abantu benshi muri bo bemeye amagambo ye, nuko batangira kwihana, no gucukumbura ibyanditswe bitagatifu.

2 Ariko igice kinini muri bo bifuzaga ko bashobora kurimbura Aluma na Amuleki; kuko bari bararakariye Aluma, kubera ukwerura kw’amagambo ye kuri Zeziromu; ndetse bavuze ko Amuleki yari yarababeshye, kandi yatutse itegeko ryabo ndetse n’abanyamategeko babo n’abacamanza.

3 Ndetse bari bararakariye Aluma na Amuleki; kandi kubera ko bityo bari barishinje byeruye ubugome bwabo, bashakishije kubicira mu ibanga.

4 Ariko habayeho ko batabishoboye; ahubwo barabafashe nuko bababohesha imigozi ikomeye, maze babajyana imbere y’umucamanza mukuru w’igihugu.

5 Nuko abantu baragenda maze barabashinja—babashinja ko batutse itegeko, n’abanyamategeko babo n’abacamanza b’igihugu, ndetse n’abantu bose bari mu gihugu; ndetse bahamije ko hariho gusa Imana imwe, kandi ko izohereza Umwana wayo mu bantu, ariko atazabakiza; nuko ibintu nk’ibyo abantu babishinja Aluma na Amuleki. Ubwo ibi byakorewe imbere y’umucamanza mukuru w’igihugu.

6 Kandi habayeho ko Zeziromu yumijwe n’amagambo yavuzwe; ndetse yari azi ibyerekeye ubuhumyi bw’ibitekerezo, yari yarateye mu bantu kubw’amagambo ye abeshya; nuko roho ye itangira gushengurwa n’umutimanama we bwite w’inkomanga; koko, yatangiye kugotwa n’ububabare bw’ikuzimu.

7 Kandi habayeho ko yatangiye gutakambira abantu, avuga ati: Dore, mfite inkomanga, kandi aba bantu nta kizinga bafite imbere y’Imana. Kandi yatangiye kubingingira uhereye icyo gihe na nyuma y’aho; ariko bamututse, bavuga bati: Mbese nawe wafashwe na sekibi? Nuko bamuciraho amacandwe, kandi bamwirukana muri bo, ndetse n’abo bose bemeye amagambo yavuzwe na Aluma na Amuleki; nuko babajugunya hanze, maze bohereza abantu kubatera amabuye.

8 Kandi bazanye abagore babo hamwe n’abana, kandi abemeye bose cyangwa bari barigishijwe kwemera ijambo ry’Imana bategetse ko bajugunywa mu muriro; ndetse bazanye inyandiko zabo zarimo ibyanditswe bitagatifu, maze nazo bazijugunya mu muriro, kugira ngo zishobore gushya no kurimburwa n’umuriro.

9 Kandi habayeho ko bafashe Aluma na Amuleki, nuko babajyana ahantu biciraga ukwemera kwabo, kugira ngo bashobore kwirebera ukurimburwa kw’abakongowe n’umuriro.

10 Nuko ubwo Amuleki yabonaga ububabare bw’abagore n’abana bakongorwaga n’umuriro, nawe yarababaye; maze abwira Aluma ati: Twarebera dute iki gikorwa giteye ubwoba? Kubera iyo mpamvu, reka turambure amaboko yacu, maze dukoreshe ububasha bw’Imana buri muri twe, nuko tubakize ibirimi by’umuriro.

11 Ariko Aluma aramubwira ati: Roho arampatira ko ngomba kutarambura ukuboko kwanjye; kuko dore Nyagasani arabakirira hejuru iwe, mu ikuzo; kandi yemeye ko bashobora gukora iki kintu, cyangwa ko abantu bashobora kubakorera iki kintu, bijyanye n’ukunangira kw’imitima yabo, kugira ngo imanza azabacira mu mujinya we zishobore kuba intabera; kandi amaraso y’inzirakarengane azahagarare nk’umushinja wabo, koko, maze azatake yivuye inyuma abashinja ku munsi wa nyuma.

12 Ubwo Amuleki abwira Aluma ati: Dore, wenda baradutwika natwe.

13 Nuko Aluma aravuga ati: Bibeho bijyanye n’ugushaka kwa Nyagasani. Ariko, dore, umurimo wacu nturarangira; kubera iyo mpamvu ntibadutwika.

14 Ubwo habayeho ko ubwo imibiri y’abo bari bajugunywe mu muriro yakongokaga, ndetse n’inyandiko zajugunywemo hamwe na bo, umucamanza mukuru w’igihugu yaraje maze ahagarara imbere ya Aluma na Amuleki, ubwo bari baboshywe; nuko abakubita inshyi ku matama, maze arababwira ati: Nyuma y’ibyo mwabonye, muzongera se kubwiriza aba bantu, ko bazajugunywa mu nyanja y’umuriro n’amazuku?

15 Dore, murabona ko nta bubasha mwagize bwo gukiza abajugunywe mu muriro; nta n’ubwo Imana yabakijije kubera ko bari bafite ukwizera nk’ukwanyu. Nuko umucamanza yongera kubakubita ku matama yabo, maze arababaza ati: Murivugira iki ku bwanyu?

16 Ubwo uwo mucamanza yakurikizaga ibwiriza n’ukwizera kwa Nehori, wishe Gidiyoni.

17 Nuko habayeho ko Aluma na Amuleki ntacyo bamusubije; nuko arongera arabakubita, maze abashyikiriza abategetsi kugira ngo bashyirwe mu nzu y’imbohe.

18 Nuko mu igihe bari barashyizwe mu nzu y’imbohe mu minsi itatu, haje abanyamategeko benshi n’abacamanza, n’abatambyi, n’abigisha, bari mu idini rya Nehori; nuko binjira mu nzu y’imbohe kubareba, maze bababaza ibyerekeye amagambo menshi; ariko ntibagize icyo babasubiza.

19 Kandi habayeho ko umucamanza yahagaze imbere yabo, maze aravuga ati: Kuki mudasubiza ibibazo by’aba bantu? Ntimuzi ko mfite ububasha bwo kubanaga mu birimi by’umuriro? Nuko abategeka kuvuga; ariko ntibagira icyo basubiza.

20 Kandi habayeho ko bagiye maze bisubirira mu byabo, ariko bongeye kugaruka bukeye; nuko umucamanza nawe yongera kubakubita inshyi ku matama yabo. Ndetse benshi baraje, maze barabakubita, bavuga bati: Muzongera se guhagarara maze mugacira urubanza aba bantu, kandi mwica itegeko ryacu? Niba mufite ububasha nk’ubwo ni kuki mutigobotora?

21 Kandi bababwiraga n’ibindi bintu byinshi nk’ibyo, babahekenyera amenyo yabo, banabacira amacandwe, kandi bavuga bati: Tuzaba dusa dute twaciriweho iteka?

22 N’ibintu byinshi nk’ibyo, koko, ubwoko bwose bw’ibintu nk’ibyo barabibabwiye; kandi bityo babashungereye mu gihe cy’iminsi myinshi. Kandi babimye ibiryo kugira ngo bashobore kwicwa n’inzara, n’amazi kugira ngo bashobore kwicwa n’inyota; ndetse babambuye imyenda yabo kugira ngo bambare ubusa; kandi bari bakiboheshejwe imigozi ikomeye, kandi bafungiye mu nzu y’imbohe.

23 Kandi habayeho ko nyuma y’uko bari bamaze kubabazwa batyo mu gihe cy’iminsi myinshi, (kandi hari ku munsi wa cumi na kabiri, mu kwezi kwa cumi, mu mwaka wa cumi w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi) umucamanza mukuru w’igihugu cya Amoniha n’abenshi mu bigisha babo n’abanyamategeko babo bagiye mu nzu y’imbohe aho Aluma na Amuleki bari baboheye n’imigozi.

24 Nuko umucamanza mukuru ahagarara imbere yabo, kandi arongera arabakubita, maze arababwira ati: Niba mufite ububasha bw’Imana nimwigobotore iyi minyururu, noneho ubwo turemera ko Nyagasani azarimbura aba bantu bijyanye n’amagambo yanyu.

25 Kandi habayeho ko bose bagiye maze barabakubita, bavuga amagambo amwe, ndetse kugeza ku wa nyuma; kandi ubwo uwa nyuma yari amaze kubavugisha ububasha bw’Imana bwaje kuri Aluma na Amuleki, nuko barahaguruka maze bahagarara ku maguru yabo.

26 Nuko Aluma aratakamba, avuga ati: Mbese tuzihanganira iyi mibabaro ikomeye igihe kingana iki, O Nyagasani? O Nyagasani, duhe imbaraga zijyanye n’ukwizera kwacu kuri muri Kristo, ndetse utugobotore. Nuko baca ya migozi bari baboheshejwe; kandi ubwo abantu babonaga ibi, batangiye guhunga, kuko ubwoba bw’irimbuka bwari bwagezemo.

27 Kandi habayeho ko ubwoba bwabo bwari bukomeye cyane ku buryo baguye ku butaka, kandi ntibabona umuryango wo gusohoka mu nzu y’imbohe; nuko isi iratigita n’imbaraga nyinshi, maze insika z’inzu y’imbohe zisadukamo kabiri, ku buryo zaguye ku butaka; maze umucamanza mukuru, n’abanyamategeko, n’abatambyi, n’abigisha, bakubise Aluma na Amuleki, bicwa n’ukugwa kwazo.

28 Nuko Aluma na Amuleki basohoka mu nzu y’imbohe, kandi ntibagize icyo baba; kuko Nyagasani yari yarabahaye ububasha, bijyanye n’ukwizera kwabo kwari muri Kristo. Nuko bahita basohoka mu nzu y’imbohe; kandi bari babohowe iminyururu yabo; n’inzu y’imbohe yari yaguye ku butaka, na buri muntu wari imbere y’inkuta zayo, uretse Aluma na Amuleki, yari yapfuye; nuko bahita baza mu murwa.

29 Ubwo abantu kubera ko bari bumvise urusaku rukomeye baje biruka hamwe n’imbaga kugira ngo bamenye impamvu yabyo; nuko ubwo babonaga Aluma na Amuleki basohoka mu nzu y’imbohe, n’insika zayo zarangije kugwa ku butaka, bakubiswe n’ubwoba bukomeye, maze barahunga bava mu maso ya Aluma na Amuleki ndetse nk’uko ihene ihungisha umwana wayo intare ebyiri; ni nako bahunze bava mu maso ya Aluma na Amuleki.