Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 12


Igice cya 12

Aluma aganira na Zeziromu—Amayobera y’Imana ashobora guhishurirwa gusa abizera—Abantu bazacirwa urubanza n’ibitekerezo byabo, imyemerere, amagambo, n’imirimo—Abagome bazababazwa n’urupfu rwa roho—Ubu buzima bupfa ni imimerere y’igeragezwa—Umugambi w’ugucungura utuma habaho Umuzuko kandi, binyuze mu kwizera, ukubabarirwa ibyaha—Uwihannye agira uburenganzira ku mpuhwe binyuze mu Mwana w’Ikinege. Ahagana 82 M.K.

1 Noneho Aluma, ubwo yabonaga ko amagambo ya Amuleki yamaze gucecekesha Zeziromu, kuko yabonaga ko Amuleki yamufatiye mu kinyoma cye n’ubushukanyi kugira ngo amurimbure, kandi ubwo yabonaga ko atangiye guhindishwa umushyitsi n’ukwiyumvisha inkomanga ye, yafunguye umunwa we maze atangira kumubwira, no kwemeza amagambo ya Amuleki, no gusobanura ibintu birenzeho, cyangwa gusobanura ibyanditswe bitagatifu birenze ibyo Amuleki yari yakoze.

2 Ubwo amagambo Aluma yabwiye Zeziromu yumviswe n’abantu bari babakikije; kuko imbaga yari nini, kandi yavuze muri ubu buryo:

3 Ubu Zeziromu, umaze kubona ko wafatiwe mu kinyoma cyawe n’ubucakura, kuko ntiwabeshyeye gusa abantu bonyine ahubwo wabeshyeye n’Imana; kuko dore, izi ibi bitekerezo byawe byose, kandi urabona ko ibitekerezo byawe tubihishuriwe na Roho wayo;

4 Kandi urabona ko tuzi ko umugambi wawe wari umugambi w’uburiganya cyane, bukurikije uburiganya bwa sekibi, wo kubeshya no gushuka aba bantu kugira ngo ushobore kubatera kutwanga, kudutuka no kutwirukana—

5 Ubu uyu wari umugambi w’umwanzi wawe, kandi yakoresheje ububasha bwe muri wowe. None nagira ngo wibuke ko ibyo nkubwira mbibwira bose.

6 Kandi dore ndababwira mwese ko ibi byari umutego w’umwanzi, yateguye kugira ngo afatirane aba bantu, kugira ngo ashobore kubagira imbata ze, kugira ngo abagoteshe iminyururu ye, kugira ngo ashobore kubazirikira hasi mu irimbukiro ridashira, bijyanye n’ububasha bw’ubucakara bwe.

7 Noneho ubwo Aluma yari amaze kuvuga aya magambo, Zeziromu yatangiye guhinda umushyitsi bikabije kurushaho, kuko yari yemeye gahoro gahoro iby’ububasha bw’Imana; ndetse yari yemeye ko Aluma na Amuleki bayizi, kuko yari yemeye ko bamenye ibitekerezo n’ibyifuzo by’umutima we; kuko ububasha bwarabahawe kugira ngo bashobore kumenya iby’ibi bintu bijyanye na roho y’ubuhanuzi.

8 Nuko Zeziromu atangira kubabaza ashyizeho umwete, kugira ngo ashobore kumenya biruseho ibyerekeye ubwami bw’Imana. Nuko abwira Aluma ati: Mbese bivuga iki ibyo Amuleki yavuze byerekeye umuzuko w’abapfuye, ko bose bazahaguruka mu bapfuye, haba abakiranutsi n’abakiranirwa, maze bakazanwa guhagarara imbere y’Imana kugira ngo bacirwe urubanza bijyanye n’imirimo yabo?

9 Noneho ubwo Aluma yatangiye kumusobanurira ibi bintu, avuga ati: Byahawe benshi kumenya amayobera y’Imana; nyamara bahawe itegeko ridakuka ko batazayahishura keretse bijyanye n’umugabane w’ijambo ryayo aha abana b’abantu, bijyanye n’ubwitonzi n’umurava bamuharira.

10 Kandi kubera iyo mpamvu, uzanangira umutima we, uwo azahabwa umugabane mutoya w’ijambo; kandi utazanangira umutima we, azahabwa umugabane munini w’ijambo, kugeza ahawe kumenya amayobera y’Imana kugeza ayamenye byuzuye.

11 Kandi abazanangira imitima yabo, abo bazahabwa umugabane mutoya w’ijambo kugeza ntacyo bamenye na kimwe cyerekeye amayobera yayo; nuko bityo bazafatwe bunyago na sekibi, maze bayoborwe n’ugushaka kwe hasi mu irimbukiro. Ubu ibi nibyo iminyururu y’ikuzimu isobanura.

12 Kandi Amuleki yavuze yeruye ibyerekeye urupfu, n’uguhagurutswa ukava muri uku gupfa ukajya mu mimerere y’ukudapfa, no kuzanwa imbere y’intebe y’Imana, kugira ngo ducirwe urubanza bijyanye n’imirimo yacu.

13 Bityo niba imitima yacu yaranangiwe, koko, niba twaranangiye imitima yacu ku ijambo, kugeza ubwo ritabonetse muri twe, ubwo imiterere yacu izaba iteye ubwoba, kuko ubwo tuzacirwaho iteka.

14 Kuko amagambo yacu azaduciraho iteka, koko, imirimo yacu yose izaduciraho iteka; ntituzagaragara tuzira ikizinga; kandi ibitekerezo byacu nabyo bizaduciraho iteka; kandi muri iyi miterere iteye ubwoba ntituzahangara kubura amaso imbere y’Imana yacu; kandi tuzifuza ko twashobora gutegeka ibitare n’imisozi ngo bitugwe hejuru kugira ngo biduhishe mu maso yayo.

15 Ariko ibi ntibishoboka kubaho; tugomba guhaguruka maze tugahagarara imbere yayo mu ikuzo ryayo, no mu bubasha bwayo, no mu mbaraga zayo, no mu cyuhabiro cyayo, no mu butware, maze tukatura n’isoni zidashira ko tuzi ko imanza zayo zose ari intabera; ko ari intabera mu mirimo yayo yose, kandi ko ari inyempuhwe ku bana b’abantu, kandi ko ifite ububasha bwose bwo gukiza buri muntu wemera izina ryayo kandi akera urubuto rukwiriye abihannye.

16 Kandi ubu dore, ndababwira ko noneho haje urupfu, ndetse urupfu rwa kabiri, arirwo rupfu rwa roho; bityo ni igihe ubwo uwo ari we wese apfira mu byaha bye, kubw’urupfu rw’umubiri, na none akazapfa n’urupfu rwa roho; koko, azapfa no ku bintu byerekeranye n’ubukiranutsi.

17 Ubwo ni igihe ubwo imidugararo izaba nk’inyanja y’umuriro n’amazuku, ufite ikirimi kigurumana igihe cyose n’ubuziraherezo; kandi ubwo nicyo gihe bazazirikirwa hasi mu irimbukiro ridashira, bijyanye n’ububasha n’ubucakara bwa Satani, kubera ko azabagira imbata ze bijyanye n’ugushaka kwe.

18 Noneho, ndababwira, bazaba nk’aho nta ncungu yabayeho; kuko badashobora gucungurwa bijyanye n’ubutabera bw’Imana; kandi ntibashobora gupfa, kubera ko nta kubora kuzabaho ukundi.

19 Ubwo habayeho ko igihe Aluma yari arangije kuvuga aya magambo, abantu batangiye kumirwa biruseho;

20 Ariko harimo uwitwaga Antiyona, wari umutegetsi mukuru muri bo, wigiye imbere nuko aramubwira ati: Mbese ibi ni ibiki wavuze, ko umuntu azahaguruka mu bapfuye maze akavanwa muri iyi miterere ipfa akajyanwa mu idapfa, ko roho idashobora na rimwe gupfa?

21 Mbese bisonabura iki ibyanditswe bitagatifu, bivuga ko Imana yashyize abakerubi n’inkota yaka umuriro mu burasirazuba bw’Ubusitani bwa Edeni, ngo hato ababyeyi bacu ba mbere batazinjira nuko bakarya ku rubuto rw’igiti cy’ubugingo maze bakabaho ubuziraherezo? Kandi bityo tubona ko bitashobokaga ko bazabaho ubuziraherezo.

22 Noneho Aluma yaramubwiye ati: Iki ni ikintu nendaga gusobanura. Ubu turabona ko Adamu yagushijwe no kurya ku rubuto rwabujijwe, hakurikijwe ijambo ry’Imana; kandi bityo tukabona, ko kubw’ukugwa kwe, inyokomuntu yose yahindutse abantu bazimiye kandi baguye.

23 Kandi ubu dore, ndababwira ko iyo biba byarashobokeye Adamu kurya ku rubuto rw’igiti cy’ubugingo icyo gihe, ntihaba harabayeho urupfu, kandi ijambo ryari kuba impfabusa, bikagira Imana umunyakinyoma, kuko yaravuze iti: Nimukiryaho nta kabuza muzapfa.

24 Kandi turabona ko urupfu ruje ku nyokomuntu, koko, urupfu rwavuzwe n’Amuleki, arirwo rupfu rw’umubiri; nyamara hariho umwanya wahawe umuntu ashobora kwihaniramo; kubera iyo mpamvu ubu buzima bwabaye imimerere y’igeragezwa; igihe cyo kwitegura guhura n’Imana; igihe cyo kwitegurira iyo mimerere idashira yavuzwe natwe, aricyo nyuma y’umuzuko w’abapfuye.

25 Ubwo, iyo biba bitarabayeho kubw’umugambi w’ubucunguzi, wari warateguwe uhereye ku iremwa ry’isi, ntihaba harabayeho umuzuko w’abapfuye; ariko hariho umugambi w’ubucunguzi wateguwe, uzatuma habaho umuzuko w’abapfuye wavuzwe.

26 Kandi ubu dore, iyo biba byarashobotse ko ababyeyi bacu ba mbere bagenda maze bakarya ku giti cy’ubugingo baba barabaye imbabare, badafite imiterere yo kwitegura; kandi bityo umugambi w’ubucunguzi wari kuba uburijwemo, kandi ijambo ry’Imana ryari kuba impfabusa, kuko ritari kugira akamaro.

27 Ariko dore, ntibyabaye bityo; ahubwo hashyiriweho abantu ko bagomba gupfa; kandi nyuma y’urupfu, bagomba kuzanwa gucirwa urubanza, ndetse ko uko gucirwa urubanza twavuzeho, aribyo herezo.

28 Kandi nyuma y’uko Imana yahisemo ko ibi bintu byagera ku muntu, dore, bityo yabonye ko byari ngombwa ko umuntu yamenya ibyerekeye ibintu byabyo yabahitiyemo;

29 Kubera iyo mpamvu yohereje abamarayika kugira ngo baganire n’abo, batumye abantu babona iby’ikuzo rye.

30 Kandi batangiye uhereye icyo gihe na nyuma yaho gutakambira izina rye; kubera iyo mpamvu Imana yaganiriye n’abantu, nuko ibamenyesha umugambi w’ubucunguzi, ari wo wari warateguwe uhereye ku iremwa ry’isi; kandi ibi yabibamenyesheje akurikije ukwizera kwabo n’ukwihana n’imirimo yabo mitagatifu.

31 Kubera iyo mpamvu, yahaye amategeko abantu, kuko bari bararengereye mbere amategeko ya mbere yerekeranye n’ibintu by’umubiri, kandi bari barahindutse nk’imana, kandi baramenye icyiza n’ikibi, barishyize ubwabo mu miterere yo gukora, cyangwa bari barashyizwe mu miterere yo gukora bijyanye n’ibyifuzo byabo n’ibibashimisha, byaba gukora ikibi cyangwa gukora icyiza—

32 Kubera iyo mpamvu Imana yabahaye amategeko, nyuma yo kuba baramenyeshejwe umugambi w’ubucunguzi, ko batazakora ikibi, igihano cyacyo ari urupfu rwa kabiri, rukaba rwari urupfu rudashira ku bintu bijyanye n’ubukiranutsi; kuko ibi umugambi w’ubucunguzi ntiwari kubigiraho ububasha, kuko imirimo y’ubutabera itari kurimburwa, bijyanye n’ubwiza bw’ikirenga bw’Imana.

33 Ariko Imana yahamagaye abantu, mu izina ry’Umwana wayo, (uyu ukaba umugambi w’ubucunguzi wari warateguwe) ivuga iti: Nimuzihana, kandi ntimunangire imitima yanyu, noneho nzabagirira impuhwe, binyuze mu Mwana wanjye w’Ikinege;

34 Kubera iyo mpamvu, uwihana wese, kandi ntanangire umutima we, azagira uburenganzira ku mpuhwe binyuze mu Mwana wanjye w’Ikinege Rukumbi, azabona ukubabarirwa kw’ibyaha bye; kandi aba bazinjira mu buruhukiro bwanjye.

35 Kandi uwo ari we wese uzanangira umutima we kandi akazagira ubukozi bw’ibibi, ndarahiye mu mujinya wanjye ko atazinjira mu buruhukiro bwanjye.

36 None ubu, bavandimwe banjye, dore ndababwira, ko nimuzanangira imitima yanyu mutazinjira mu buruhukiro bwa Nyagasani; kubera iyo mpamvu ubukozi bw’ibibi bwanyu bumushotorera kohereza hasi umujinya we kuri mwebwe nko mu bushotozi bwa mbere, koko, bijyanye n’ijambo rye ubushotozi bwa nyuma kimwe n’ubwa mbere, bijyana ku irimbukiro ridashira rya roho zanyu; kubera iyo mpamvu, bijyanye n’ijambo rye, ku rupfu rwa nyuma, kimwe n’urwa mbere.

37 Kandie ubu, bavandimwe banjye, tumaze kubona ko tuzi ibi bintu, kandi ari iby’ukuri, nimureke twihane, kandi tureke kunangira imitima yacu, kugira ngo tudashotora Nyagasani Imana yacu ku buryo imanurira umujinya wayo kuri twe muri aya mategeko yayo ya kabiri yaduhaye; ahubwo mureke twinjire mu buruhukiro bw’Imana, bwateguwe bijyanye n’ijambo rye.