Igice cya 25
Ibitero by’Abalamani bikwira—Urubyaro rw’abatambyi ba Nowa barimbuka nk’uko Abinadi yabihanuye—Abalamani benshi bahinduka kandi bakifatanya n’abantu ba Anti-Nefi-Lehi—Bemera Kristo kandi bubahiriza itegeko rya Mose. Ahagana 90–77 M.K.
1 Kandi dore, ubu habayeho ko abo Balamani bari bararakaye kurushaho kubera ko bari barishe abavandimwe babo; kubera iyo mpamvu barahiriye kwihorera ku Banefi; kandi ntibongeye kugerageza kwica abantu b’Anti-Nefi-Lehi muri icyo gihe.
2 Ahubwo bafashe ingabo zabo nuko barengera mu mbibi z’igihugu cya Zarahemula, maze bagwira abantu bari mu gihugu cya Amoniha nuko barabarimbura.
3 Kandi nyuma y’ibyo, bagize imirwano myinshi n’Abanefi, birukanywemo kandi bicirwamo.
4 Kandi mu Balamani bishwe harimo hafi y’urubyaro rwose rwa Amuloni n’abavandimwe be, bari abatambyi ba Nowa, kandi bishwe n’amaboko y’Abanefi;
5 Kandi abasigaye, kubera ko bahungiye iburasirazuba bw’agasi, kandi kubera ko bari barihaye ububasha n’ubushobozi ku Balamani, byatumye abenshi mu Balamani bicishwa umuriro kubera ukwemera kwabo—
6 Kuko benshi muri bo, nyuma yo ko bari baremeye igihombo kinini n’imibabaro myinshi gutyo, batangiye guhwiturirwa kwibuka amagambo ya Aroni n’abavandimwe be bari barababwirije mu gihugu cyabo; kubera iyo mpamvu batangiye kutemera gakondo z’abasogokuruza babo, maze bemera Nyagasani, kandi ko yahaye ububasha bukomeye Abanefi; kandi bityo hariho benshi muri bo bahindukiriye mu gasi.
7 Kandi habayeho ko abo bategetsi bari igisigisigi cy’abana ba Amuloni bategetse ko bazicwa, koko, abemeye bose ibi bintu.
8 Ubwo uku kuzira ukwemera kwatumye benshi mu bavandimwe babo bakongezwamo umujinya; nuko hatangira kubaho amakimbirane mu gasi; maze Abalamani batangira guhiga urubyaro rwa Amuloni n’abavandimwe be kandi batangira kubica; kandi bahungiye mu gasi k’iburasirazuba.
9 Kandi dore bahizwe kuri uwo munsi n’Abalamani. Uko ni ko amagambo ya Abinadi yasohoye, ayo yavuze yerekeza ku rubyaro rw’abatambyi bategetse ko bakwiriye kwicwa n’umuriro.
10 Kuko yababwiye ati: Ibyo muzankorera bizaba ikimenyetso cy’ibintu bizaza.
11 Kandi ubwo Abinadi yabaye uwa mbere wicishijwe umuriro kubera ukwemera Imana kwe; ubu ibi nibyo yasobanuraga, ko benshi bazicishwa umuriro, nk’uko yishwe.
12 Kandi yabwiye abatambyi ba Nowa ko urubyaro rwabo ruzatuma benshi bicwa, mu buryo busa n’uko yishwe, kandi ko bazatatanira mu mahanga kandi bakicwa, ndetse nk’uko intama zidafite umwungeri zirukankanwa maze zikicwa n’ibikoko by’agasozi; none ubu dore, aya magambo yarashimangiwe, kuko birukankanywe n’Abalamani, maze barahigwa, kandi barakubitwa.
13 Kandi habayeho ko ubwo Abalamani babonaga ko badashobora kurusha imbaraga Abanefi bongeye kugaruka mu gihugu cyabo bwite; kandi benshi muri bo baje gutura mu gihugu cya Ishimayeli n’igihugu cya Nefi, nuko bifatanya ubwabo n’abantu b’Imana, bari abantu ba Anti-Nefi-Lehi.
14 Ndetse batabye intwaro zabo z’intambara, nk’uko abavandimwe babo babikoze, nuko batangira kuba abantu b’abakiranutsi; maze bagenda mu nzira za Nyagasani, kandi bakomeza kubahiriza amategeko ye n’amateka ye.
15 Koko, kandi bubahirije itegeko rya Mose; kuko byari ngombwa ko bubahiriza itegeko rya Mose kugeza icyo gihe, kuko ritari ryuzuzwa ryose. Ariko uretse itegeko rya Mose, bategereje ukuza kwa Kristo, kubera ko batekerezaga ko itegeko rya Mose ryari ikimenyetso cy’ukuza kwe, kandi bemera ko bagomba kubahiriza imikorere igaragara kugeza igihe azabahishurirwa.
16 Ubwo ntibatekerezaga ko agakiza kaje kubw’itegeko rya Mose; ariko itegeko rya Mose ryakomeje ukwizera kwabo muri Kristo; nuko bityo bahamana ibyiringiro binyuze mu kwizera, kugeza ku gakiza gahoraho, gashingiye kuri roho w’ubuhanuzi, wavuze iby’ibyo bintu bizaza.
17 Kandi ubwo dore, Amoni, na Aroni, na Omuneri, na Himuni, n’abavandimwe babo baranezerewe bihebuje, kubera intsinzi bagize mu Balamani, kubera ko Nyagasani yabahaye bijyanye n’amasengesho yabo, ndetse ko yashimangiye ijambo rye kuri bo muri buri mwihariko.