Igice cya 28
Abalamani batsindirwa mu murwano uteye ubwoba—Amacumi y’ibihumbi yicwa—Abagome bagenerwa imimerere y’ingorane zitagira iherezo; abakiranutsi bashyikira ibyishimo bitazagira iherezo na rimwe. Ahagana 77–76 M.K.
1 Kandi ubwo habayeho ko nyuma y’uko abantu ba Amoni bari barashyizwe mu gihugu cya Yerushoni, ndetse n’itorero ryarashinzwe mu gihugu cya Yerushoni, n’ingabo z’Abanefi zigakikizwa igihugu cya Yerushoni, koko, mu mbibi zose zikikije igihugu cya Zarahemula; dore ingabo z’Abalamani zari zarakurikiye abavandimwe babo mu gasi.
2 Kandi bityo hari umurwano uteye ubwoba; koko, ndetse utarigeze ubaho na rimwe mu bantu mu gihugu uhereye igihe Lehi yaviriye i Yerusalemu; koko, kandi amacumi y’ibihumbi by’Abalamani barishwe maze batatanyirizwa mu mahanga.
3 Koko, ndetse habayeho ubuhotozi buteye ubwoba mu bantu ba Nefi; ariko, Abalamani barirukankanywe maze baratatanywa, nuko abantu ba Nefi bongera gusubira mu gihugu cyabo.
4 Kandi ubwo iki cyabaye igihe cyarimo umuborogo ukomeye n’amaganya yumvikanye ahantu hose mu gihugu, mu bantu bose ba Nefi—
5 Koko, amarira y’abapfakazi baborogera abagabo babo, ndetse n’abagabo baborogera abahungu babo, n’umukobwa aborogera musaza we, koko, umuhungu aborogera se; kandi bityo amarira y’umuborogo yarumvikanye mu babo bose, baborogera ubwoko bwabo bwishwe.
6 Kandi ubwo mu by’ukuri uyu wari umunsi w’ishavu; koko, igihe cy’ubukana, n’igihe cy’ukwiyiriza cyane n’isengesho.
7 Kandi uku niko warangiye umwaka wa cumi na gatanu w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi;
8 Kandi iyi ni inkuru ya Amoni n’abavandimwe be, ingendo zabo mu gihugu cya Nefi, ingorane zabo mu gihugu, amashavu yabo, n’imibabaro yabo, n’umunezero wabo utumvikana, n’ukwakirwa n’umutekano w’abavandimwe mu gihugu cya Yerushoni. None ubu ndifuza ngo Nyagasani, Umucunguzi w’abantu bose, ahe umugisha roho zabo ubuziraherezo.
9 Kandi iyi ni inkuru y’intambara n’amakimbirane mu Banefi, ndetse intambara hagati y’Abanefi n’Abalamani; nuko umwaka wa cumi na gatanu w’ingoma y’abacamanza uba urarangiye.
10 Kandi uhereye ku mwaka wa mbere kugeza kuwa cumi na gatanu habayeho ukurimbuka kw’ibihumbi byinshi by’abantu; koko, habayeho igikorwa giteye ubwoba cy’imenwa ry’amaraso.
11 Kandi imirambo y’ibihumbi byinshi irambaraye hasi ku butaka, mu gihe imirambo y’ibihumbi byinshi irimo kuborera mu birundo ku isi; koko, kandi ibihumbi byinshi biraborogera urupfu rw’ubwoko bwabo kubera ko bafite impamvu yo gutinya, bijyanye n’amasezerano ya Nyagasani, ko bahawe imimerere y’ingorane zitagira iherezo.
12 Mu gihe ibihumbi byinshi by’abandi baboroga mu by’ukuri kubera urupfu rw’ubwoko bwabo, nyamara baranezerewe kandi barishimye mu byiringiro, ko bazamuwe gutura iburyo bw’Imana, mu mimerere y’ibyishimo bitagira iherezo na rimwe.
13 Kandi bityo turabona uko ubusumbane bwa muntu bukomeye kubera icyaha n’igicumuro, n’ububasha bwa sekibi, uzanwa n’imigambi y’uburiganya yateguriye gutegesha imitima y’abantu.
14 Kandi bityo turabona umuhamagaro w’abantu ukomeye w’umuhate wo gukora mu mizabibu ya Nyagasani; kandi bityo turabona impamvu ikomeye y’ishavu, ndetse y’ukunezerwa—ishavu kubera urupfu n’ukurimbuka mu bantu, n’umunezero kubera urumuri rwa Kristo ku buzima.