Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 47


Igice cya 47

Amalikiya akoresha ubuhemu, ubuhotozi, n’ubugambanyi kugira ngo abe umwami b’Abalamani—Abanefi biyomoye babaye abagome n’inkazi kurusha Abalamani. Ahagana 72 M.K.

1 Ubu turasubira mu nkuru yacu kuri Amalikiya n’abahungiye hamwe nawe mu gasi; kuko, dore, yafashe abajyanye nawe, nuko bazamukira mu gihugu cya Nefi mu Balamani, nuko ashishikariza Abalamani kugirira umujinya abantu ba Nefi, ku buryo umwami w’Abalamani yohereje itanganzo mu gihugu hose, mu bantu be bose, ko bagomba kwongera kwikoranyiriza hamwe kugira ngo bajye kurwana n’Abanefi.

2 Nuko habayeho ko ubwo itangazo ryari rimaze kugezwa muri bo bagize ubwoba bikabije; koko, batinye kubabaza umwami, kandi na none batinye kujya kurwana n’Abanefi ngo hato badatakaza ubuzima bwabo. Kandi habayeho ko batashatse, cyangwa igice kinini cyabo nticyashatse, kwumvira amategeko y’umwami.

3 Nuko noneho habayeho ko umwami yarakaye kubera agasuzuguro kabo; kubera iyo mpamvu yahaye Amalikiya itegeko rigenewe icyo gice cy’ingabo ze zumviye amategeko ye, maze amutegeka ko agomba kugenda maze akabahatira gufata intwaro.

4 Ubwo dore, iki cyari icyifuzo cya Amalikiya; kuko kubera ko yari umugabo w’amayeri yo gukora ikibi niyo mpamvu yashyize umugambi mu mutima we wo kuvana ku ntebe umwami w’Abalamani.

5 Kandi noneho yari yarahawe ubuyobozi bw’ibice by’Abalamani bari bashyigikiye umwami; nuko ashaka kugira ubutoni ku batari barumviye; kubera iyo mpamvu yagiye ahantu hitwaga Onida, kuko aho niho Abalamani bose bari barahungiye; kuko bavumbuye ko ingabo zirimo kuza, nuko, batekereza ko baje kubarimbura, kubera iyo mpamvu bahungiye Onida, umwanya w’intwaro.

6 Kandi bari baratoranyije umugabo ngo abe umwami n’umuyobozi wabo, kubera ko bari barishyize mu bwenge bwabo n’icyemezo gihamye ko batazahatirwa kujya kurwanya Abanefi.

7 Kandi habayeho ko bari barikoranyirije hamwe mu mpinga y’umusozi witwaga Antipasi, mu myiteguro yo kurwana.

8 Ubwo umugambi wa Amalikiya ntiwari uwo kubarwanya akurikije amategeko y’umwami; ahubwo dore, umugambi we wari uwo kubona ubutoni ku ngabo z’Abalamani, kugira ngo ashobore kwigira umuyobozi wabo no kuvana ku ntebe umwami no kwigarurira ubwami.

9 Kandi dore, habayeho ko yategetse ingabo ze kubamba amahema yabo mu kibaya cyari hafi y’umusozi wa Antipasi.

10 Nuko habayeho ko igihe bwari bwije yohereje intumwa y’ibanga ku musozi wa Antipasi, yifuza ko umuyobozi w’abo bari ku musozi, witwaga Lehonti, yamanuka akaza munsi y’umusozi, kuko yifuzaga kumuvugisha.

11 Kandi habayeho ko ubwo Lehonti yakiraga ubutumwa atahangaye kumanuka ngo ajye munsi y’umusozi. Nuko habayeho ko Amalikiya yongeye kwohereza iyo ntumwa ubwa kabiri, yifuza ko yamanuka. Kandi habayeho ko Lehonti yabyanze; nuko yongera kuyohereza ubwa gatatu.

12 Kandi habayeho ko ubwo Amalikiya yabonaga ko adashobora kubona Lehonti ngo ave ku musozi, yazamukiye kuri uwo musozi, hafi y’aho Lehonti yari afite inkambi; nuko yongera kwohereza ubwa kane ubutumwa bwe kwa Lehonti, yifuza ko yamanuka, kandi ko yamanukana n’abarinzi be.

13 Nuko habayeho ko ubwo Lehonti yari amaze kumanukana n’abarinzi be asanga Amalikiya, ko Amalikiya yamusabye kumanukana n’ingabo ze mu ijoro, nuko bakagota izo ngabo mu nkambi zazo umwami yari yarabahayeho ubuyobozi, kandi ko azishyira mu maboko ya Lehonti, niba azamugira (Amalikiya) umuyobozi umukurikira w’ingabo uko zakabaye.

14 Nuko habayeho ko Lehonti yamanukanye n’ingabo ze maze bagota ingabo za Amalikiya ku buryo mbere y’uko bakanguka mu museke bari bagoswe n’ingabo za Lehonti.

15 Kandi habayeho ko ubwo babonaga ko bari bagoswe, bingingiye Amalikiya ko yabemerera kwifatanya n’abavandimwe babo, kugira ngo badashobora kurimburwa. Kandi iki nicyo kintu nyine Amalikiya yifuzaga.

16 Nuko habayeho ko yatanze ingabo ze, bihabanye n’amategeko y’umwami. Ubwo iki cyari ikintu Amalikiya yifuzaga, ko yashobora kuzuza umugambi we wo kuvana ku ntebe umwami.

17 Ubwo byari umuco mu Balamani ko, iyo umutware mukuru wabo yapfaga, bashyiragaho umuyobozi wamukurikiraga kugira ngo abe umutware wabo.

18 Nuko habayeho ko Amalikiya yategetse ko umwe mu bagaragu be azaha uburozi Lehonti buhoro buhoro, kugira ngo apfe.

19 Ubwo, igihe Lehonti yari amaze gupfa, Abalamani bashyizeho Amalikiya ngo abe umuyobozi wabo n’umutegetsi w’ingabo.

20 Nuko habayeho ko Amalikiya yagendanye n’ingabo ze (kuko yari yarageze ku byifuzo bye) bagana ku gihugu cya Nefi, umurwa wa Nefi, wari umurwa mukuru.

21 Nuko umwami yarasohotse kugira ngo ahure nawe n’abarinzi be, kuko yatekerezaga ko Amalikiya yari yarujuje amategeko ye, kandi ko Amalikiya yari yarakoranyirije hamwe ingabo zikomeye bityo zo gutera Abanefi kubarwanya.

22 Ariko dore, ubwo umwami yasohokaga kugira ngo ahure nawe Amalikiya yategetse ko abagaragu be bajya guhura n’umwami. Nuko baragenda maze bunama imbere y’umwami, nk’aho bamwubashye kubera ugukomera kwe.

23 Nuko habayeho ko umwami yarambuye ukuboko kwe ngo abahagurutse, nk’uko byari umuco mu Balamani, nk’urwibutso rw’amahoro, umuco bari baravanye ku Banefi.

24 Nuko habayeho ko ubwo yari amaze guhagurutsa uwa mbere ku butaka, dore yahinguranyije umwami mu mutima; nuko yitura ku butaka.

25 Ubwo abagaragu b’umwami barahunga; n’abagaragu ba Amalikiya basakuza, bavuga bati:

26 Dore, abagaragu b’umwami bamuhinguranyije mu mutima, none yaguye kandi bahunze; dore, nimuze maze murebe.

27 Kandi habayeho ko Amalikiya yategetse ko ingabo ze zigomba kugenda maze zikareba ibyabaye ku mwami; nuko ubwo bageraga aho hantu, maze bakabona umwami arambaraye mu nkaba ye, Amalikiya yariyerurukije nk’aho arakaye, maze aravuga ati: Uwo ari we wese wakundaga umwami, natangire, maze akurikirane abagaragu be kugira ngo bicwe.

28 Nuko habayeho ko abakundaga umwami bose, ubwo bumvaga aya magambo, bagiye maze bahiga abagaragu b’umwami.

29 Ubwo igihe abagaragu b’umwami babonaga ingabo zibakurikiranye inyuma yabo, bongeye kugira ubwoba bwinshi, nuko bahungira mu gasi, maze bambukira mu gihugu cya Zarahemula nuko bifatanya n’abantu ba Amoni.

30 Nuko ingabo zabakurikiranaga zisubira inyuma, nyuma yo kubakurikirana bikaba impfabusa; maze bityo Amalikiya, kubw’uburiganya bwe, yigarurira imitima y’abantu.

31 Kandi habayeho ko bukeye bwaho yinjiye mu murwa wa Nefi n’ingabo ze, nuko yigarurira umurwa.

32 Kandi ubwo habayeho ko umwamikazi, ubwo yari amaze kwumva ko umwami yishwe—kuko Amalikiya yoherereje umwamikazi intumwa imumenyesha ko umwami yishwe n’abagaragu be, ko yabakurikiranye hamwe n’ingabo ze, ariko byabaye impfabusa, kandi ko bahunze.

33 Kubera iyo mpamvu, ubwo umwamikazi yari amaze kwakira ubu butumwa yatumye kuri Amalikiya, amusaba ko akwiriye kurokora abantu bo mu murwa; ndetse amusaba ko akwiriye kumugeraho; ndetse amusaba ko akwiriye kuzana n’abahamya bo guhamya ibyerekeye urupfu rw’umwami.

34 Nuko habayeho ko Amalikiya yafashe wa mugaragu umwe wishe umwami, n’abandi bose bari kumwe na we, nuko basanga umwamikazi, ahantu yari yicaye; nuko bose bamuhamiriza ko umwami yishwe n’abagaragu be bwite; ndetse baravuga bati: Bahunze, ibi se ntibibashinja? Nuko bityo babwiye bihagije umwamikazi ku byerekeye urupfu rw’umwami.

35 Kandi habayeho ko Amalikiya yashatse ubutoni ku mwamikazi, nuko amugira umugore; maze bityo kubw’uburiganya bwe, kandi afashijwe n’abagaragu be b’uburiganya, abona ubwami; koko, yatangajwe nk’umwami mu gihugu hose, mu bantu bose b’Abalamani, bari bagizwe n’Abalamani n’Abalemuweli, n’Abishimayeli, n’abo bari bariyomoye ku Banefi, uhereye ku ngoma ya Nefi kugeza magingo aya.

36 Ubwo abo bari bariyomoye, kubera ko bari bafite ibwiriza rimwe n’inkuru imwe y’Abanefi, koko, kubera ko bari barigishirijwe mu bumemyi bumwe bwa Nyagasani, nyamara, ntibisanzwe ko, bidatinze nyuma y’amacakubiri yabo binangiye kurushaho kandi ntibicujije, bahindutse abanyagasozi, abagome n’inkazi kurusha Abalamani—banywana na gakondo z’Abalamani; bemera ubugwari, n’uburyo bwose bw’ubushizi bw’isoni; koko, bibagirwa burundu Nyagasani Imana yabo.