Igice cya 48
Amalikiya aryanisha Abalamani n’Abanefi—Moroni ategurira abantu be kurwanira ihame ry’Abakristo—Anezererwa mu bwigenge n’umudendezo kandi aba umuntu w’intwari w’Imana. Ahagana 72 M.K.
1 Kandi ubwo habayeho ko, Amalikiya akimara kubona ubwami yatangiye gutera imitima y’Abalamani kwanga abantu ba Nefi; koko, yashyizeho abagabo bo kubwirira Abalamani mu minara yabo, kwanga Abanefi.
2 Kandi bityo yateye imitima yabo kwanga Abanefi, ku buryo mu mpera ya nyuma y’umwaka wa cumi n’icyenda w’ingoma y’abacamanza, kubera ko yari yaruzuje imigambi ye kugeza ubwo, koko, kubera ko yari yarigize umwami ku Balamani, yashatse na none kwima mu gihugu cyose, koko, n’abantu bose bari mu gihugu, Abanefi kimwe n’Abalamani.
3 Kubera iyo mpamvu yari yaruzuje umugambi we, kuko yari yaramaze kunangira imitima y’Abalamani kandi yarahumye ubwenge bwabo, kandi yarabakongejemo umujinya, ku buryo yari yarakoranyirije hamwe ingabo nyinshi zo kujya kurwana n’Abanefi.
4 Kuko yari yiyemeje, kubera ubwinshi bw’umubare w’abantu be, gutsinda Abanefi maze akabazana mu buretwa.
5 Nuko bityo yashyizeho abatware bakuru b’ingabo b’Abazoramu, kubera ko aribo bari bazi neza imbaraga z’Abanefi, n’ahantu habo bahungiraga, n’ibice byoroshye by’imirwa yabo; kubera iyo mpamvu yabashyizeho ngo babe abatware bakuru ku ngabo ze.
6 Kandi habayeho ko bafashe inkambi yabo, nuko bagenda berekeza igihugu cya Zarahemula mu gasi.
7 Ubwo habayeho ko mu gihe Amalikiya yari arimo gufata ububasha kubw’uburiganya n’ikinyoma, Moroni, ku rundi ruhande, yari arimo gutegura imitekerereze y’abantu kugira ngo babe indahemuka kuri Nyagasani Imana yabo.
8 Koko, yari yaramaze gukomeza ingabo z’Abanefi, no kubaka ibihome bito, cyangwa ahantu h’ubuhungiro; bagerekeranya ibirundo by’itaka hirya no hino bizengurutse ingabo ze, ndetse yubaka n’inkuta z’amabuye zibagose, mu muzenguruko w’imirwa yabo n’imbibi z’ibihugu byabo; koko, ku buryo bizengurutse igihugu.
9 Kandi mu bihome byabo byoroheje yahashyize umubare mwinshi kurushaho w’ingabo; nuko bityo yubaka ibihome kandi akomeza igihugu cyari cyarigaruriwe n’Abanefi.
10 Kandi uko niko yarimo kwitegura gushyigikira ubwigenge bwabo, ibihugu byabo, abagore babo, n’abana babo, n’amahoro yabo, no kugira ngo bashobore kubana na Nyagasani Imana yabo, kandi kugira ngo bashobore kubungabunga icyitwaga n’abanzi babo ihame ry’Abakristo.
11 Kandi Moroni yari umugabo ufite imbaraga kandi ukomeye; yari umugabo w’ubuhanga buzira inenge; koko, umugabo utarishimiraga imivu y’amaraso; umugabo wari ufite roho inezerewe kubera ubwigenge n’umudendezo by’ubwoko bwe, n’abavandimwe be bavuye mu buretwa n’ubucakara;
12 Koko, umugabo wari ufite umutima wuzuraga amashimwe ku Mana ye, kubw’amahirwe menshi n’imigisha yari yarahaye abantu be; umugabo wakoze bihebuje kubw’imibereho myiza n’umutekano w’abantu be.
13 Koko, kandi yari umugabo utajegajega mu ukwizera kwa Kristo, kandi yari yararahiye n’indahiro kuzarwanirira abantu be, uburenganzira bwe, igihugu cye, n’iyobokamana rye, ndetse kugeza atakaje amaraso ye.
14 Ubwo Abanefi bari barigishijwe kwirwanaho ubwabo ku banzi babo, ndetse kugeza bamennye amaraso bibaye ngombwa; koko, ndetse bari barigishijwe kutabangamirana na rimwe, koko, no kutazamura inkota na rimwe keretse ari ku mwanzi, keretse ari ukurengera ubuzima bwabo.
15 Kandi uku niko kwari ukwizera kwabo, kugira ngo mu gukora batyo Imana izabahe gutunganirwa mu gihugu, cyangwa mu yandi magambo, nibaba indahemuka mu kubahiriza amategeko y’Imana ko izabaha gutunganirwa mu gihugu; koko, izababurira ngo bahunge, cyangwa bitegure intambara, bikurikije akaga kabo;
16 Ndetse, ko Imana izabamenyesha niba bagomba kujya kwirwanirira ku banzi babo, nuko mu kubikora batyo, Nyagasani akazabagobotora; kandi uku niko kwari ukwizera kwa Moroni, kandi umutima we warabyishimiraga; atari ibyo kumena amaraso ahubwo gukora icyiza, mu kubungabunga abantu be, koko, mu kubahiriza amategeko y’Imana, koko, no mu guhangana n’ubukozi bw’ibibi.
17 Koko, ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, iyo abantu bose baba barabayeho, kandi barabayeho, kandi bazabaho, nka Moroni, dore, ububasha ubwabwo bw’ikuzimu bwaba bwarajegajeze ubuziraherezo; koko, sekibi ntazigera agira na rimwe ububasha ku mitima y’abana b’abantu.
18 Dore, yari umugabo nka Amoni, mwene Mosaya, koko, ndetse n’abandi bahungu ba Mosaya, koko, ndetse na Aluma n’ahabungu be, kuko bose bari abantu b’Imana.
19 Ubwo dore, Helamani n’abavandimwe be ntibafashije gakeya abantu nka Moroni; kuko babwirije ijambo ry’Imana, kandi babatije ngo bihane abantu abo aribo bose bumvaga amagambo yabo.
20 Kandi bityo bateye intambwe, nuko abantu bariyoroshya kubera amagambo yabo, ku buryo babaye abatoni bakomeye ba Nyagasani, maze bityo babohorwa ku ntambara n’amakimbirane muri bo ubwabo, koko, ndetse mu gihe cy’imyaka ine.
21 Ariko, nk’uko nabivuze, mu mpera isoza umwaka wa cumi n’icyenda, koko, hatitaweho amahoro yabo muri bo ubwabo, bahatiwe kurwana ku gahato n’abavandimwe babo, Abalamani.
22 Koko, kandi muri make, intambara zabo n’Abalamani ntizigeze zihosha na rimwe mu gihe cy’imyaka myinshi, hatitaweho ingingimira yabo.
23 Ubwo, bicuzaga kuba barafashe intwaro bakarwanya Abalamani, kubera ko batashimishwaga n’imenwa ry’amaraso; koko, ibi ntibyari ibyo gusa—bicuzaga kuba barabaye ibikoresho byo kuvana benshi mu bavandimwe babo muri iyi si bakajya mu isi ihoraho, batiteguye guhura n’Imana yabo.
24 Nyamara, ntibemeye kurambika hasi ubuzima bwabo, kugira ngo abagore babo n’abana babo batsembwe n’ubunyamaswa bw’abigeze rimwe kuba abavandimwe babo, koko, kandi bari bariyomoye ku itorero ryabo, kandi bari barabasize kandi bari baragiye kubarimbura bifatanya n’Abalamani.
25 Koko, ntibashoboye kwihanganira ko abavandimwe babo bishimira hejuru y’amaraso y’Abanefi, igihe cyose hatariho abazubahiriza amategeko y’Imana, kuko isezerano rya Nyagasani ryari ko, nibazubahiriza amategeko yayo bazatunganirwa mu gihugu.