Igice cya 4
Aluma abatiza ibihumbi by’abahindutse—Ubukozi bw’ibibi bwinjira mu Itorero, maze iterambere ry’Itorero rigakomwa mu nkokora—Nefiha atorerwa kuba umucamanza mukuru—Aluma, nk’umutambyi mukuru, yitangira umurimo w’ivugabutumwa. Ahagana 86–83 M.K.
1 Ubwo habayeho ko mu mwaka wa gatandatu w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi, hatabayeho amakimbirane cyangwa intambara mu gihugu cya Zarahemula;
2 Ariko abantu bari bababaye, koko, bababaye bikomeye kubera ugutakaza abavandimwe babo, ndetse kubera ugutakaza amashyo yabo n’imikumbi, ndetse no kubera ugutakaza imirima yabo y’impeke, yari yaribaswe kandi ikononwa n’Abalamani.
3 Kandi imibabaro yabo yari ikomeye cyane ku buryo buri roho yari ifite impamvu yo kurira; kandi bemeraga ko zari imanza z’Imana zaboherejweho kubera ubugome bwabo n’amahano yabo; kubera iyo mpamvu bakanguriwe urwibutso rw’inshingano yabo.
4 Nuko batangira gushyiraho itorero mu buryo bwuzuye kurutaho; koko, kandi benshi babatirijwe mu mazi ya Sidoni nuko bihuza n’itorero ry’Imana; koko, babatijwe n’ukuboko kwa Aluma, wari waratunganyirijwe kuba umutambyi mukuru ku bantu b’itorero, n’ukuboko kwa se Aluma.
5 Kandi habayeho ko mu mwaka wa karindwi w’ingoma y’abacamanza hariho abantu bagera ku bihumbi bitatu na magana atanu bihuje n’itorero ry’Imana kandi babatijwe. Kandi ni uko warangiye umwaka wa karindwi w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi; kandi habayeho amahoro arambye muri icyo gihe cyose.
6 Nuko habayeho mu mwaka wa munani w’ingoma y’abacamanza, ko abantu b’itorero batangiye kugwiza ubwibone, kubera ubutunzi bwabo bukabije, n’imyenda yabo y’ihariri myiza, n’ubwoya bwabo buboshye neza, kandi kubera amashyo yabo menshi n’imikumbi, na zahabu yabo n’umuringa wabo, n’ubwoko bwose bw’ibintu by’agaciro kanini, babonye kubw’umuhate wabo; kandi muri ibi bintu byose bari barizamuye mu bwibone bw’amaso yabo, kuko batangiye kwambara imyenda ihenze cyane.
7 Ubwo, ibi byabaye impamvu y’umubabaro mwinshi kuri Aluma, koko, no kuri benshi mu bantu Aluma yari yaratunganyirije kuba abigisha, n’abatambyi, n’abakuru bayobora itorero; koko, benshi muri bo bari bababaye bikomeye kubw’ubugome babonaga butangiye kuba mu bantu babo.
8 Kuko babonye kandi bakarebana ishavu rikomeye uko abantu b’itorero batangiye kuzamurwa mu bwibone bw’amaso yabo, kandi bakerekeza imitima yabo ku butunzi no ku bintu bitagira umumaro by’isi, ku buryo batangiye kuba abakobanyi umwe ku wundi, kandi bagatangira gutoteza abataremeye ibijyanye n’ugushaka kwabo bwite n’ibibashimisha.
9 Kandi bityo, muri uyu mwaka wa munani w’ingoma y’abacamanza, hatangiye kubaho amakimbirane akomeye mu bantu b’itorero; koko, hariho amashyari, n’intonganya, n’uburyarya, n’itotezwa, n’ubwibone, ndetse burenze ubwibone bw’abatabarirwa mu itorero ry’Imana.
10 Kandi ni uko warangiye umwaka wa munani w’ingoma y’abacamanza; kandi ubugome bw’itorero bwabaye igisitaza gikomeye ku batarabarirwaga mu itorero; nuko bityo itorero ritangira gutakaza ubusugire bwaryo.
11 Kandi habayeho ko mu ntangiriro y’umwaka wa cyenda, Aluma yabonye ubugome bw’itorero, ndetse yabonye ko urugero rw’itorero rwatangiye gutuma abatemeraga bakora ikibi ku kindi, bityo bigatera ukurimbuka kw’abantu.
12 Koko, yabonye ubusumbane bukomeye mu bantu, bamwe bizamura n’ubwibone bwabo, basuzugura abandi, batera imigongo yabo abakennye n’abambaye ubusa n’abashonje, n’abafite inyota, n’abari barwaye n’abababaye.
13 Ubwo ibi byari impamvu ikomeye y’amaganya mu bantu, mu gihe abandi bicishaga bugufi, bafasha abakeneye inkunga yabo, nko guha ibyabo batunze abakene n’abatindi, bagaburira abashonje, n’abihanganira uburyo bwose bw’imibabaro, kubwa Kristo, uzaza bijyanye na roho w’ubuhanuzi;
14 Bategereje uwo munsi, bityo bahamanye ukubabarirwa kw’ibyaha byabo, buzuye umunezero ukomeye kubera umuzuko w’abapfuye, bijyanye n’ugushaka n’ububasha n’ukugobotorwa kwa Yesu Kristo ku ngoyi z’urupfu.
15 Kandi ubwo habayeho ko Aluma, kubera ko yabonye imibabaro y’abayoboke biyoroshya b’Imana, n’itotezwa ryari ryarabarunzweho n’abasigaye mu bantu be, kandi kubera ko yabonye ubusumbane bwabo bwose, yatangiye kugira ishavu ryinshi; nyamara Roho wa Nyagasani ntiyamutereranye.
16 Nuko atoranya umunyabwenge wari mu bakuru b’itorero, maze amuha ububasha bijyanye n’ijwi rya rubanda, kugira ngo ashobore kugira ububasha bwo gukoresha amategeko bijyanye n’amategeko yari yaratanzwe, no kuyashyira mu bikorwa bijyanye n’ubugome n’ibyaha by’abantu.
17 Ubwo izina ry’uyu mugabo ryari Nefiha, kandi yatorewe kuba umucamanza mukuru; nuko yicara mu ntebe y’urubanza guca urubanza no gutegeka abantu.
18 Ubwo Aluma ntiyamuhaye umurimo wo kuba umutambyi mukuru ku itorero, ahubwo yihamaniye uwo murimo w’umutambyi mukuru; ariko ashyikiriza intebe y’urubanza Nefiha.
19 Kandi ibi yabikoze kugira ngo we ubwe ashobore kugendagenda mu bantu be, cyangwa mu bantu ba Nefi, kugira ngo ashobore kubabwiriza ijambo ry’Imana, kubakongezamo urwibutso rw’inshingano zabo, kandi kugira ngo ashobore guhagarika, kubw’ijambo ry’Imana, ubwibone bwose n’uburiganya n’amakimbirane yose yari mu bantu be, kubera ko atabonaga inzira yashoboramo kubahindura keretse bibaye kubashyirisha hasi ubuhamya buhamye bubashinja.
20 Kandi bityo mu ntangiriro y’umwaka wa cyenda w’ingoma y’abacamanza ku baturage ba Nefi, Aluma yahaye intebe y’urubanza Nefiha, nuko yiyegurira burundu ubutambyi bukuru bw’umugenzo mutagatifu w’Imana, ubuhamya bw’ijambo, bijyanye na roho w’ihishurirwa n’ubuhanuzi.