Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 21


Inkuru y’ibwiriza rya Aroni, na Muloki, n’abavandimwe babo, mu Balamani.

Biri mu bice 21 kugeza 25.

Igice cya 21

Aroni yigisha Abamaleki ibyerekeye Kristo n’Impongano Ye—Aroni n’abavandimwe be bashyirwa mu nzu y’imbohe i Midoni—Nyuma y’ukugobotorwa kwabo, bigishiriza mu masinagogi kandi bagahindura benshi—Lamoni aha umudendezo w’idini abantu bo mu gihugu cya Ishimayeli. Ahagana 90–77 M.K.

1 Ubwo igihe Amoni n’abavandimwe be bitandukanyirizaga ku mbibi z’igihugu cy’Abalamani, dore Aroni yafashe urugendo rwe yerekeza mu gihugu cyari cyariswe n’Abalamani, Yerusalemu, bakitirira igihugu kavukire cy’abasogokuruza babo; kandi hirya cyahuraga n’imbibi za Morumoni.

2 Ubwo Abalamani n’Abamaleki n’abantu ba Amuloni bari barubatse umurwa munini, witwaga Yerusalemu.

3 Ubwo Abalamani ku bwabo bari barinangiye bihagije, nyamara Abamaleki n’Abamuloni babarushaga kwinangira; kubera iyo mpamvu, bategetse Abalamani ko bagomba kunangira imitima yabo, ko bagomba gukomera mu bugome n’ibizira byabo.

4 Kandi habayeho ko Aroni yaje mu murwa wa Yerusalemu, maze aherako atangira kubwiriza Abamaleki. Nuko atangira kubabwiriza mu masinagogi yabo, kuko bari barubatse amasinagogi mu buryo bw’Abanehori; kuko benshi mu Bamaleki n’Abamuloni bakurikizaga Abanehori.

5 Kubera iyo mpamvu, ubwo Aroni yinjiraga muri imwe mu masinagogi yabo kwigisha abantu, kandi ubwo yarimo kubabwira, dore hahagurutse Umumaleki maze atangira kujya impaka nawe, avuga ati: Ni ibiki wahamije? Mbese wabonye umumarayika? Kuki se abamarayika batatubonekera? Dore aba bantu si beza se nk’abantu bawe?

6 Wavuze kandi, ko tuzarimbuka keretse nitwihana. Mbese umenye ute igitekerezo n’umugambi w’imitima yacu? Mbese umenye ute ko dufite impamvu yo kwihana? Mbese umenye ute ko tutari abantu b’abakiranutsi? Dore, twubatse insengero, kandi duteranira hamwe ngo turamye Imana. Twemera ko Imana izakiza abantu bose.

7 Ubwo Aroni aramubwira ati: Mwemera se ko Umwana w’Imana azaza gucungura inyokomuntu ku byaha byabo?

8 Nuko uwo mugabo aramubwira ati: Ntitwemera ko uzi ikintu icyo aricyo cyose nk’icyo. Ntitwemera izi gakondo z’ubupfapfa. Ntitwemera ko uzi iby’ibintu bizabaho, nta n’ubwo twemera ko abasogokuruza banyu ndetse n’abasogokuruza bacu bazi ibyerekeye ibintu bavuze, by’ibizabaho.

9 Ubwo Aroni atangira kubafungurira ibyanditswe bitagatifu byerekeye ukuza kwa Kristo, ndetse byerekeye umuzuko w’abapfuye, kandi ko hadashobora kubaho ugucungurwa kw’inyokomuntu keretse binyuze mu rupfu n’imibabaro ya Kristo, n’impongano y’amaraso ye.

10 Kandi habayeho ko ubwo yatangiraga kubarondorera ibi bintu bamurakariye, nuko batangira kumukwena; kandi ntibashoboraga kwumva amagambo yavugaga.

11 Kubera iyo mpamvu, ubwo yabonaga ko batashoboraga kwumva amagambo ye, yasohotse mu isinagogi yabo, nuko aza mu mudugudu witwaga Ani-Anti, maze aho ahasanga Muloki ababwiriza ijambo; ndetse na Ama n’abavandimwe be. Kandi bajyiye impaka na benshi ku byerekeye ijambo.

12 Kandi habayeho ko babonye ko abantu banangiraga imitima yabo, kubera iyo mpamvu barahavuye maze baza mu gihugu cya Midoni. Nuko babwiriza ijambo benshi, maze bakeya bemera amagambo babigishaga.

13 Nyamara, Aroni n’umubare mukeya w’abavandimwe be barafashwe nuko bajugunywa mu nzu y’imbohe, maze abasigaye muri bo bahungira hanze y’igihugu cya Midoni bajya mu turere tuhakikije.

14 Kandi abajugunywe mu nzu y’imbohe bababajwe n’ibintu byinshi, kandibagobotowe n’ukuboko kwa Lamoni na Amoni, maze baragaburirwa kandi barambikwa.

15 Kandi bongeye bajya kwamamaza ijambo, maze bityo bagobotorwa ubwa mbere mu nzu y’imbohe; kandi bari barababaye.

16 Kandi bajyaga aho ariho hose bayoborwaga na Roho wa Nyagasani, babwiriza ijambo ry’Imana muri buri sinagogi y’Abameleki, cyangwa muri buri teraniro ry’Abalamani aho bashoboraga kwemererwa kwinjira.

17 Kandi habayeho ko Nyagasani yatangiye kubaha umugisha, ku buryo bamenyesheje benshi ukuri; koko, bumvishije benshi iby’ibyaha byabo, n’ibya gakondo z’abasogokuruza babo, itari ikwiriye.

18 Kandi habayeho ko Amoni na Lamoni bavuye mu gihugu cya Midoni basubira mu gihugu cya Ishimayeli, cyari igihugu cy’umurage wabo.

19 Kandi umwami Lamoni ntiyashoboraga kwemera ko Amoni yamukorera, cyangwa yaba umugaragu we.

20 Ahubwo yategetse ko hubakwa amasinagogi mu gihugu cya Ishimayeli; kandi ategeka ko abantu be, cyangwa abantu bari munsi y’ubutegetsi bwe, bakwiriye kwiteranyiriza hamwe.

21 Kandi yarabishimiraga, kandi abigisha ibintu byinshi. Ndetse yabatangarije ko ari abantu bari munsi y’ubutegetsi bwe, kandi ko ari abantu bafite umudendezo, ko bafite umudendezo batagitsikamiwe n’umwami, se; kuko se yamwemereye ko ashobora gutegeka abantu bari mu gihugu cya Ishimayeli, no mu gihugu cyose kibakikije.

22 Ndetse yabatangarije ko bashoboraga kugira umudendezo wo guhimbariza Nyagasani Imana yabo bijyanye n’ibyifuzo byabo, aho ariho hose bari, niba ari mu gihugu gitegekwa n’umwami Lamoni.

23 Nuko Amoni abwiriza abantu b’umwami Lamoni; kandi habayeho ko yabigishije ibintu byose byerekeye ibintu bijyanye n’ubukiranutsi. Kandi yarabingingaga buri munsi, n’umwete wose; nuko bitondera ijambo rye kandi bagira ishyaka ryo kubahiriza amategeko y’Imana.