Igice cya 44
Moroni ategeka Abalamani gukora igihango cy’amahoro cyangwa kurimburwa—Zerahemuna yanga icyo cyifuzo, maze umurwano urasubukurwa—Ingabo za Moroni zitsinda Abalamani. Ahagana 74–73 M.K.
1 Kandi habayeho ko babiretse maze basubira inyuma ho intambwe imwe. Nuko Moroni abwira Zerahemuna ati: Dore, Zerahemuna, ntitwifuza kuba abantu b’amaraso. Muzi ko muri mu maboko yacu, nyamara ntitwifuza kubica.
2 Dore, ntitwaje kubarwanya kugira ngo dushobore kumena amaraso yanyu kubw’imbaraga; nta n’ubwo twifuza gushyiraho uwo ari we wese umutwaro w’uburetwa. Ariko iyi niyo mpamvu nyine yatumye mudutera; koko, kandi mwaraturakariye kubera iyobokamana ryacu.
3 Ariko ubu, murabona ko Nyagasani ari kumwe natwe; kandi murabona ko yabarekuriye mu maboko yacu. None ubu ndashaka ko ukwiriye gusobanukirwa ko ibi mubidukorera kubera iyobokamana yacu n’ukwizera kwacu muri Kristo. Kandi ubu murabona ko mudashobora kurimbura uku kwizera kwacu.
4 Ubu murabona ko ibi ari ukwizera nyakuri kw’Imana; koko, murabona ko Imana izadushyigikira, kandi izaturinda, kandi izaturengera, igihe cyose uko tuzaba indahemuka kuri yo, no ku kwizera kwacu, n’iyobokamana ryacu; kandi nta na rimwe Nyagasani azemera ko tuzarimburwa keretse nituzagwa mu gicumuro kandi tugahakana ukwizera kwacu.
5 None ubu, Zerahemuna, ngutegetse, mu izina ry’iyo Mana ishoborabyose, yahaye imbaraga amaboko yacu ku buryo twabatsinze, kubw’ukwizera kwacu, kubw’iyobokamana ryacu, no kubw’imihango yacu yo kuramya, no kubw’itorero ryacu, no kubw’inkunga ntagatifu tugomba abagore bacu, n’abana bacu, kubw’uwo mudendezo uduhambira ku bihugu byacu no ku bwoko bwacu; koko, ndetse kubw’ukurinda ijambo ritagatifu ry’Imana, dukesha ibyishimo byacu byose; no kubw’ibyo dukunda cyane byose—
6 Koko, kandi ibi si ibyo gusa; ngutegetse kubw’ibyifuzo byose ufite ku buzima, ko udushyikiriza intwaro zanyu z’intambara, kandi ntidushaka amaraso yanyu, ahubwo turakiza ubuzima bwanyu, nimugenda inzira yanyu kandi ntimwongere kugaruka kuturwanya.
7 Kandi ubu, nimudakora ibi, dore, muri mu maboko yacu, kandi ndategeka ingabo zanjye ko zibagwaho, kandi zigatera ibikomere by’urupfu mu mibiri yanyu, kugira ngo mushobore; maze noneho tuzarebe abazaba bafite imbaraga kuri aba bantu; koko, tuzarebe abazazanwa mu buretwa.
8 Kandi ubwo habayeho ko ubwo Zerahemuna yari amaze kumva aya magambo yaje nuko ashyira inkota ye n’imbugita ye, n’umuheto we mu maboko ya Moroni, maze aramubwira ati: Dore, ngizi intwaro zacu z’intambara; turazigushyikirije, ariko ntitwiyemeza kuguha indahiro, tuzi ko tuzatatira, ndetse n’abana bacu; ariko fata intwaro zacu z’intambara, maze wemere ko tujya mu gasi; bitabaye ibyo turahamana inkota zacu, maze tuzashire cyangwa tuzatsinde.
9 Dore, ntituri ab’ukwizera kwanyu; ntitwemera ko ari Imana yadushyize mu maboko yanyu; ariko twemera ko ari uburiganya bwanyu bwabarinze inkota zacu. Dore, ni imisesuragituza yanyu n’ingabo zanyu byatumye murokoka.
10 Nuko ubwo igihe Zerahemuna yari amaze kurangiza kuvuga aya magambo, Moroni yasubije Zerahemuna inkota n’intwaro z’intambara, yari yahawe, avuga ati: Dore, tuzarangiza amakimbirane.
11 Ubu sinshobora kwisubiraho ku magambo navuze, kubera iyo mpamvu nk’uko Nyagasani ariho, ntimugenda keretse mujyanye indahiro ko mutazongera kugaruka kuturwanya. Ubu ubwo muri mu maboko yacu turamena amaraso yanyu ku butaka, cyangwa muremera ibyifuzo nabahaye.
12 Nuko ubwo igihe Moroni yari amaze kuvuga aya magambo, Zerahemuna yahamanye inkota ye, kandi yari yarakariye Moroni nuko arasimbuka kugira ngo yice Moroni; ariko uko yazamuraga inkota ye, dore, umwe mu ngabo za Moroni yarayikubise maze igwa ku butaka, nuko ivunikira hafi y’ikirindi; ndetse akubita Zerahemuna kuburyo yamukuyeho igikoba cy’umutwe maze kigwa ku butaka. Nuko Zerahemuna ava imbere yabo ajya hagati y’ingabo ze.
13 Kandi habayeho ko ingabo yari ihagaze hafi, ari yo yakuyeho igikoba cy’umutwe wa Zerahemuna, yateruye igikoba cy’umutwe ku butaka agifashe umusatsi, nuko agishyira ku isonga y’inkota ye, maze akibatunga, ababwira n’ijwi riranguruye ati:
14 Kimwe nk’uko iki gikoba cy’umutwe cyaguye ku butaka, kikaba ari igikoba cy’umutwe w’umutware wanyu, niko namwe mugwa ku butaka keretse nimurekura intwaro zanyu z’intambara maze mukajyana n’igihango cy’amahoro.
15 Ubwo hari benshi, ubwo bumvaga aya magambo kandi bakareba igikoba cy’umutwe cyari ku nkota, bakubiswe n’ubwoba; kandi benshi baraje maze bajugunya hasi intwaro zabo z’intambara ku birenge bya Moroni, nuko bagirana igihango cy’amahoro. Kandibose abenshi bagize igihango bemeye kujya mu gasi.
16 Ubwo habayeho ko Zerahemuna yarakaye bikabije, nuko ashishikariza abasigaye mu ngabo ze kugira umujinya, kurwana byimazeyo n’Abanefi.
17 Nuko ubwo Moroni agira umujinya, kubera ukwivumbura kw’Abalamani; kubera iyo mpamvu yategetse abantu be ko bagomba kubagwaho maze ngo babice. Kandi habayeho ko batangiye kubica; koko, nuko Abalamani barwanisha inkota zabo n’imbaraga zabo.
18 Ariko dore, imibiri yabo yambaye ubusa n’imitwe yabo yogoshe yabaga yategejwe inkota zityaye z’Abanefi; koko, dore baratoborwaga kandi bagakubitwa, koko, kandi bakagwa bwangu bikabije imbere y’inkota z’Abanefi; nuko batangira guhumbahumbwa, ndetse nk’uko ingabo ya Moroni yari yabihanuye.
19 Ubwo Zerahemuna, ubwo yabonaga ko bose bari hafi yo kurimburwa, yatakambiye Moroni yivuye inyuma, amusezeranya ko agirana igihango nawe ndetse n’abantu be, nibarokorera abasigaye ubuzima bwabo, ko nta na rimwe bazagaruka ukundi kubarwanya.
20 Kandi habayeho ko Moroni yongeye gutegeka ko umurimo wo kwica ugomba guhagarikwa mu bantu. Nuko yambura intwaro z’intambara Abalamani; kandi nyuma y’uko bari bamaze kugirana igihango nawe cy’amahoro bemeye kujya mu gasi.
21 Ubwo umubare w’abapfu babo wari utarabaruwe kubera ubwinshi bw’uwo mubare; koko, umubare w’abapfu babo wari mwinshi bikabije, haba mu Banefi no mu Balamani.
22 Kandi habayeho ko bajugunye abapfu babo mu mazi ya Sidoni, nuko barakomeza kandi bahambwe mu ndiba z’inyanja.
23 Nuko ingabo z’Abanefi, cyangwa za Moroni, ziragaruka kandi ziza mu mazu yazo n’ibihugu byazo.
24 Kandi ni uko warangiye umwaka wa cumi n’umunani w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi. Kandi ni uko yarangiye inyandiko ya Aluma, yari yaranditswe ku bisate bya Nefi.