Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 33


Igice cya 33

Zenosi yigishije ko abantu bagomba gusenga kandi bakaramya ahantu hose, kandi ko imanza zavanyweho kubera Mwana—Zenoki yigishije ko impuhwe zitangwa kubera Mwana—Mose yari yarashinze mu gasi ikimenyetso cy’Umwana w’Imana. Ahagana 74 M.K.

1 Ubwo nyuma y’uko Aluma yari amaze kuvuga aya magambo, bamwoherereje ubutumwa bifuza kumenya niba bakwiriye kwemera Imana imwe, kugira ngo babone uru rubuto yavuze, cyangwa uko bakwiriye gutera urubuto, cyangwa ijambo yavuze, yavuze ko rigomba guterwa mu mitima yabo; cyangwa uburyo bakwiriye gutangira kwitozamo ukwizera kwabo.

2 Nuko Aluma arababwira ati: Dore, mwavuze ko mudashobora kuramya Imana yanyu kubera ko mwirukanywe mu masinagogi yanyu. Ariko dore, ndababwira, niba mutekereza ko mudashobora kuramya Imana, murakosa bikomeye, kandi mukwiriye gushakisha mu byanditswe bitagatifu; niba mutekereza ko babigishije ibi, ntimubisobanukiwe.

3 Mbese mwaba mwibuka ko mwasomye ibyo Zenosi, wa muhanuzi wa kera, yavuze byerekeye isengesho cyangwa kuramya?

4 Kuko yaravuze ati: Uri umunyempuhwe, O Mana, kuko wumvise isengesho ryanjye, ndetse ubwo nari mu gasi; koko, wabaye umunyempuhwe ubwo nasengeraga abari abanzi banjye, none warabampindukirije.

5 Koko, O mana, kandi wambereye umunyempuhwe ubwo nagutakambiraga ndi mu murima wanjye; ubwo nagutakambiraga mu isengesho, kandi waranyumvise.

6 Kandi byongeye, O Mana, ubwo nasubiraga imuhira waranyumvise mu isengesho ryanjye.

7 Kandi ubwo nasubiraga mu cyumba nkakinga, O Nyagasani, maze nkagusenga, waranyumvise.

8 Koko, uri umunyempuhwe ku bana bawe iyo bagutakambiye, ngo bumvwe nawe atari abantu, kandi urabumva.

9 Koko, O Mana, wambereye umunyempuhwe, kandi wumvise ugutakamba kwanjye rwagati mu materaniro yawe.

10 Koko, ndetse waranyumvise ubwo nacibwaga kandi nkasuzugurwa n’abanzi banjye; koko, wumvise ugutakamba kwanjye, kandi warakariye abanzi banjye, nuko ubagenderera mu mujinya wawe n’ukurimbuka kwihuse.

11 Kandi waranyumvise kubera imibabaro yanjye n’ukuvugisha ukuri kwanjye; kandi ni ukubera Umwana wawe bityo wambereye umunyempuhwe, kubera iyo mpamvu nzagutakambira mu mibabaro yanjye yose, kuko muri wowe harimo umunezero wanjye; kuko wamvanyeho imanza zawe kubera Umwana wawe.

12 Kandi ubwo Aluma yarababwiye ati: Mwemera se ibyo byanditswe byera byanditswe n’aba kera?

13 Dore, niba mubyemera, mugomba kwemera ibyo Zenosi yavuze; kuko, dore yaravuze ati: Wigijeyo imanza zawe kubera Umwana wawe.

14 Ubu dore, bavandimwe banjye, nagira ngo mbaze niba mwarasomye ibyanditswe byera? Niba mwarabisomye, mushobora mute kutemera Umwana w’Imana?

15 Kuko ntihanditse ko Zenosi wenyine yavuze iby’ibi bintu, ahubwo Zenoki nawe yavuze iby’ibi bintu—

16 Kuko dore, yaravuze ati: Urakariye, O Nyagasani, aba bantu, kubera ko batasobanukiwe impuhwe zawe wabahaye kubera Umwana wawe.

17 None ubwo, bavandimwe banjye, murabona ko umuhanuzi wa kera wa kabiri yahamije iby’Umwana w’Imana, kandi kubera ko abantu batasobanukirwaga amagambo ye bamuteye amabuye kugeza apfuye.

18 Ariko dore, ibi sibyo gusa; aba sibo bonyine bavuze ibyerekeye Umwana w’Imana.

19 Dore, yavuzweho na Mose; koko, kandi dore ikimenyetso cyamanitswe mu gasi, kugira ngo uwo ari we wese uzakirebaho azashobore kubaho. Kandi benshi barakirebye nuko babaho.

20 Ariko bakeya basobanukiwe igisobanuro cy’ibyo bintu, kandi ibi kubera ukwinangira kw’imitima yabo. Ariko hariho benshi bari barinangiye cyane ku buryo batakirebagaho, kubera iyo mpamvu bararimbutse. Ubwo impamvu batakirebaga yari ukubera ko batemeraga ko kizabakiza.

21 O bavandimwe banjye, niba mushobora gukizwa no kuraranganya gusa amaso yanyu kugira ngo mushobore gukizwa, ntimukwiriye se kureba bwangu, cyangwa ahubwo munangirira imitima yanyu mu kutemera, maze mukaba abanyabute, kugira ngo mutararanganya amaso yanyu, ku buryo mushobora kurimbuka?

22 Niba ari uko bimeze, ishyano rizabageraho; ariko niba atari uko bimeze, noneho nimuraranganye amaso yanyu kandi mutangire kwemera Umwana w’Imana, ko azaza gucungura abantu be, kandi ko azababara kandi agapfa kugira ngo ahongerere ibyaha byabo; kandi ko azongera kuzamuka mu bapfuye, bikazatuma habaho umuzuko, kugira ngo abantu bose bazahagarare imbere ye, kugira ngo bacirwe urubanza ku munsi wa nyuma kandi w’urubanza, bijyanye n’imirimo yabo.

23 None ubu, bavandimwe banjye, ndifuza ko muzatera iri jambo mu mitima yanyu, kandi uko ritangiye kubyimba ndetse bityo muryuhize ukwizera kwanyu. Kandi dore, rizahinduka igiti, kimerera muri mwebwe kugeza ku bugingo buhoraho. Kandi bityo ndifuza ko Imana iborohereza imitwaro yanyu, binyuze mu munezero w’Umwana wayo. Kandi ndetse ibi byose mushobora kubikora nimubishaka. Amena.