Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 35


Igice cya 35

Ukubwiriza ijambo kurimbura ubucakura bw’Abazoramu—Birukana abahindutse, noneho aba bifatanyije n’abantu ba Amoni muri Yerushoni—Aluma ashavura kubera ubugome bw’abantu. Ahagana 74 M.K.

1 Ubwo habayeho ko nyuma y’uko Amuleki yari amaze kuvuga aya magambo, bivanye mu mbaga maze baza mu gihugu cya Yerushoni.

2 Koko, n’abasigaye mu bavandimwe, nyuma y’uko bari bamaze kwigisha ijambo Abazoramu, nabo baje mu gihugu cya Yerushoni.

3 Kandi habayeho ko nyuma igice cyamamaye cyane cy’Abazoramu cyari cyaragiye inama ku byerekeye amagambo yari yarababwirijwe, cyarakaye kubera ijambo, kuko ryarimbuye ubucakura bwabo; kubera iyo mpamvu ntibashatse kumvira ayo magambo.

4 Nuko bohereza kandi bakoranyiriza hamwe mu gihugu hose abantu bose, maze bajya inama nabo ku byerekeye amagambo yari yaravuzwe.

5 Ubwo abategetsi babo n’abatambyi babo n’abigisha babo ntibatumaga abantu bamenya ibyerekeye ibyo bifuzaga; kubera iyo mpamvu bamenye rwihishwa ibitekerezo by’abantu bose.

6 Kandi habayeho ko nyuma y’uko bari bamaze kumenya ibitekerezo by’abantu bose, abari bashyigikiye amagambo yavuzwe na Aluma n’abavandimwe be birukanywe mu gihugu; kandi bari benshi; maze nabo baza mu gihugu cya Yerushoni.

7 Kandi habayeho ko Aluma n’abavandimwe be babafashije.

8 Ubwo abantu b’Abazoramu bari barakariye abantu ba Amoni bari muri Yerushoni, nuko umutegetsi mukuru w’Abazoramu, kubera ko yari umuntu w’umugome cyane, yatumyeho ku bantu ba Amoni kandi abasaba ko bagomba kwirukana mu gihugu cyabo abaje bose baturutse mu gihugu cyabo.

9 Nuko abuka inabi y’ ibikangisho byinshi. Kandi ubwo abantu ba Amoni ntibatinye amagambo yabo; kubera iyo mpamvu ntibabirukanye, ahubwo bakiriye abakene bose b’Abazoramu baje babasanga; nuko barabagaburira, kandi barabambika, kandi babaha ubutaka nk’umurage wabo; maze babafasha bijyanye n’ibyifuzo byabo.

10 Ubwo ibi byakongeje mu Bazoramu umujinya ku bantu ba Amoni, maze batangira kwivanga n’Abalamani ndetse no kubakongezamo umujinya kuri bo.

11 Kandi bityo Abazoramu n’Abalamani batangiye gukora imyiteguro yo gushora intambara ku bantu ba Amoni, ndetse n’Abanefi.

12 Kandi ni uko warangiye umwaka wa cumi na karindwi w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi.

13 Kandi abantu ba Amoni bavuye mu gihugu cya Yerushoni, maze baza mu gihugu cya Meleki, kandi baha umwanya mu gihugu cya Yerushoni ingabo z’Abanefi, kugira ngo bashobore kurwana n’ingabo z’Abalamani, n’ingabo z’Abazoramu; maze bityo hatangira intambara hagati y’Abalamani n’Abanefi, mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma y’abacamanza; kandi nkuru y’intambara zabo izatangwa hano nyuma.

14 Nuko Aluma na Amoni, n’abavandimwe babo, ndetse n’abahungu babiri ba Aluma basubira mu gihugu cya Zarahemula, nyuma yo kuba ibikoresho mu maboko y’Imana byo kumenyesha benshi mu Bazoramu ukwihana; kandi uko benshi bamenyeshwaga ukwihana birukanwaga mu gihugu cyabo; ariko bafite ibihugu by’umurage wabo mu gihugu cya Yerushoni, kandi bafashe intambara zo kwirwanirira ubwabo, n’abagore babo, n’abana babo, n’ibihugu byabo.

15 Ubwo Aluma, kubera yari ababajwe n’ubukozi bw’ibibi by’abantu be, koko kubera intambara, n’imivu y’amaraso, n’amakimbirane yari ari muri bo, kandi kubera ko yari yaratangaje ijambo, cyangwa yaroherejwe gutangaza ijambo, mu bantu bose muri buri murwa; kandi kubera ko yari yarabonye ko imitima y’abantu yatangiye gukomera, kandi ko yatangiye kubabara kubera ukudakuka kw’ijambo, umutima we warashavuye bikabije.

16 Kubera iyo mpamvu, yategetse ko abahungu be bagomba gukoranira hamwe, kugira ngo ashobore kubaha buri wese inshingano ye, itandukanye, ku byerekeye ibintu birebana n’ubukiranutsi. Kandi dufite inkuru y’amategeko ye, yabahaye bijyanye n’inyandiko ye bwite.