Igice cya 46
Amalikiya agambana kugira ngo abe umwami—Moroni azamura ibendera ry’ubwigenge—Yifatanya n’abantu kugira ngo barengere iyobokamana ryabo—Abemera nyakuri bitwa Abakristo—Igisigisigi cya Yozefu kizabungabungwa—Amalikiya n’abiyomoye bahungira mu gihugu cya Nefi—Abadashaka gushyigikira umugambi w’ubwigenge baricwa. Ahagana 73–72 M.K.
1 Kandi habayeho ko abenshi batashatse kumvira amagambo ya Helamani kandi abavandimwe be bikoranyirije hamwe barwanya abavandimwe babo.
2 Kandi ubwo dore, bari barakaye bikabije, ku buryo bari biyemeje kubica.
3 Ubwo umuyobozi w’abari barakariye abavandimwe babo yari umugabo munini kandi ukomeye; kandi izina rye ryari Amalikiya.
4 Kandi Amalikiya yifuzaga kuba umwami; kandi abo bantu bari barakaye nabo bifuzaga ko yaba umwami wabo; kandi abo bari igice kinini cy’abacamanza batoya b’igihugu, kandi bashakishaga ubutegetsi.
5 Kandi bari baratwawe n’amashyagirizo ya Amalikiya, ko nibazamushyigikira kandi bakamushyiraho ngo abe umwami wabo ko azabagira abategetsi kuri abo bantu.
6 Bityo bayoberejwe na Amalikiya mu macakubiri, birengagiza inyingisho za Helamani n’abavandimwe be, koko, birengagiza ukwita kwabo guhebuje ku itorero, kuko bari abatambyi bakuru b’itorero.
7 Kandi habayeho benshi mu itorero bemeye amagambo ashyagiriza ya Amalikiya, kubera iyo mpamvu bitandukanyije ndetse n’itorero; kandi bityo ibikorwa by’abantu ba Nefi byari byugarijwe bikabije kandi biri mu kaga, hatitaweho intsinzi ikomeye yabo bari baragize ku Balamani, n’ibinezaneza byabo bikomeye bari baragize kubera ukugobotorwa kwabo n’ukuboko kwa Nyagasani.
8 Bityo turabona ukuntu abana b’abantu bibagirwa vuba Nyagasani Imana yabo, koko, ukuntu bihutira gukora ubukozi bw’ibibi, no kuyobeshwa n’umubi.
9 Koko, ndetse turabona ubugome bukomeye umuntu w’umugome cyane ashobora gutuma bubaho mu bana b’abantu.
10 Koko, turabona ko Amalikiya, kubera ko yari umugabo w’umugambi w’uburiganya n’umugabo w’amagambo menshi ashyagiriza, ko yashoye imitima y’abantu benshi mu gukoresha ubugome; koko, no gushakisha kurimbura itorero ry’Imana, no kurimbura urufatiro rw’umudendezo Imana yabahaye, cyangwa umugisha Imana yari yarohereje ku gihugu kubw’abakiranutsi.
11 Nuko ubwo habayeho ko igihe Moroni, wari umutware w’ingabo z’Abanefi, yari amaze kumva iby’aya macakubiri, yagiriye umujinya Amalikiya.
12 Kandi habayeho ko yacagaguye ikoti rye; nuko afata igice cyaryo, maze acyandikaho ati:—Mu rwibutso rw’Imana yacu, iyobokamana ryacu, n’ubwigenge, n’amahoro yacu, abagore bacu, n’abana bacu—maze agifatisha ku gasongero k’igiti.
13 Kandi yafatishije ku gisahani cye cyo ku mutwe, no ku musesuragituza we, no ku ngabo ze, kandi akikiza intwaro ze ku rukenyerero rwe; nuko afata igiti, cyari kiriho ku gasongero kacyo ikoti rye ryacagaguwe, (maze acyita ibendera ry’ubwigenge) nuko yunama ku butaka, maze asenga Imana ye yivuye inyuma kugira ngo imigisha y’ubwigenge ikwire ku bavandimwe be, igihe cyose hazasigara itsinda ry’Abakristo ryo kwigarurira igihugu—
14 Kuko ni uko abemera nyakuri bose ba Kristo, babarirwaga mu itorero ry’Imana, bitwaga n’abatarabarirwaga mu itorero.
15 Kandi ababarirwaga mu itorero bari indahemuka; koko, abari abemera nyakuri bose ba Kristo biyitiriye, bishimye, izina rya Kristo, cyangwa Abakristo nk’uko bitwaga, kubera ukwemera kwabo muri Kristo uzaza.
16 Kandi kubera iyo mpamvu, muri iki gihe, Moroni yasengeye ko ihame ry’Abakristo, n’ubwigenge bw’igihugu byashyigikirwa.
17 Kandi habayeho ko ubwo yari amaze gusuka roho ye ku Mana, yise igihugu cyose cyari mu majyepfo y’igihugu cya Rwamatongo, koko, kandi muri make, igihugu cyose, haba mu majyaruguru no mu majyepfo—Igihugu cyatoranyijwe, n’igihugu cy’ubwigenge.
18 Nuko aravuga ati: Mu by’ukuri Imana ntizemera ko twebwe, twasuzuguwe kubera ko twiyitiriye izina rya Kristo, tuzanyukanyukwa kandi tukarimburwa, tutarabyikururira kubw’ibicumuro byacu bwite.
19 Nuko ubwo Moroni yari amaze kuvuga aya magambo, yagiye mu bantu, azunguza igice cyacagaguwe cy’umwambaro we mu kirere, kugira ngo bose bashobore kubona inyandiko yari yaranditswe ku gice cyacagaguwe, nuko arasakuza n’ijwi rirangurura, avuga ati:
20 Dore, abo aribo bose bazabungabungira iri bendera mu gihugu, nimubareke baze mu mbaraga za Nyagasani, maze binjire mu gihango kugira ngo bazahamane uburenganzira bwabo, n’iyobokamana ryabo, kugira ngo Nyagasani Imana ishobore kubaha umugisha.
21 Kandi habayeho ko igihe Moroni yari amaze gutangaza aya magambo, dore, abantu baje biruka n’intwaro zabo bazikikije mu nkenyerero zabo, bacagagura imyambaro yabo nk’ikimenyetso, cyangwa nk’igihango, kugira ngo batazarekura Nyagasani Imana yabo; cyangwa, mu yandi magambo, nibazarenga amategeko y’Imana, cyangwa bakagwa mu gicumuro, maze bakagira ipfunwe ryo kwiyitirira izina rya Kristo, Nyagasani azabacagagure ndetse nk’uko bari bacagaguye imyambaro yabo.
22 Ubwo iki cyari igihango bakoze, nuko bajugunya imyambaro yabo ku birenge bya Moroni, bavuga bati: Tugize igihango n’Imana yacu, ko tuzarimburwa, ndetse nk’abavandimwe bacu mu majyaruguru y’igihugu, nituzagwa mu gicumuro; koko, ishobora kutujugunya ku birenge by’abanzi bacu, ndetse nk’uko twajugunye imyambaro yacu ku birenge byawe ngo inyukanyukirwe munsi y’ikirenge, nituzagwa mu gicumuro.
23 Moroni arababwira ati: Dore, turi igisigisigi cy’urubyaro rwa Yakobo; koko, turi igisigisigi cy’urubyaro rwa Yozefu, wari ufite ikoti ryacagaguwemo ibice n’abavandimwe be; koko, none ubu dore, reka twibuke kubahiriza amategeko y’Imana, cyangwa imyambaro yacu izacagagurwe n’abavandimwe bacu, kandi tujugunywe mu nzu y’imbohe, cyangwa tugurishwe, cyangwa twicwe.
24 Koko, nimureke tubungabunge ubwigenge bwacu nk’igisigisigi cya Yozefu; koko, nimureke twibuke amagambo ya Yakobo, mbere y’urupfu rwe, kuko dore, yabonye ko igice cy’igisigisigi cy’ikoti rya Yozefu cyabungabunzwe kandi cyari kitaraboze. Kandi yaravuze ati—Ndetse nk’uko iki gisigisigi cy’umwambaro w’umuhungu wanjye cyabungabunzwe, niko igisigisigi cy’urubyaro rw’umuhungu wanjye kizabungabungwa n’ukuboko kw’Imana, kandi kikakirwa nayo ubwayo, mu gihe abasigaye b’urubyaro rwa Yozefu bazarangira, ndetse nk’gisigisigi cy’umwambaro we.
25 Ubu dore, ibi biteye roho yanjye ishavu; nyamara, roho yanjye ifite umunezero mu mwana wanjye, kubera icyo gice cy’urubyaro rwe kizajyanwa n’Imana.
26 Ubwo dore, iyi yari imvugo ya Yakobo.
27 None ubu ni nde utazi ko wenda igisigisigi cy’urubyaro rwa Yozefu kizashira nk’umwambaro we, ari abitandukanyije natwe? Koko, kandi ndetse bazaba twebwe ubwacu nitudashikama mu kwizera kwa Kristo.
28 Nuko ubwo habayeho ko ubwo Moroni yari amaze kuvuga aya magambo yagiye, ndetse yohereza ubutumwa mu bice byose by’igihugu ahari amacakubiri, kandi akoranyiriza hamwe abantu bose bifuzaga guhamana ubwigenge bwabo, kugirango barwanye Amalikiya n’ababiyomoyeho, bitwaga Abamalikiya.
29 Kandi habayeho ko Amalikiya yabonye ko abantu ba Moroni bari benshi kuruta Abamalikiya—ndetse yabonye ko abantu be bashidikanyaga ku byerekeye ubutabera bw’umugambi’ bari biyemeje—kubera iyo mpamvu, kubera ko yatinyaga ko atazashobora kugera ku ntego ye, yafashe bamwe mu bantu be babyifuzaga maze bava mu gihugu cya Nefi.
30 Ubwo Moroni yatekereje ko bidakwiriye ko Abalamani bongera kugira imbaraga; kubera iyo mpamvu, yatekereje gutega abantu ba Amalikiya, cyangwa kubafata nuko akabasubiza inyuma, maze akica Amalikiya; koko, kuko yari azi ko azashishikariza Abalamani kubagirira umujinya, maze akabatera kuza kurwana nabo; kandi yari azi ko Amalikiya azakora ibyo kugira ngo ashobore kugera ku migambi ye.
31 Kubera iyo mpamvu Moroni yatekereje ko bikwiriye ko agomba gufata ingabo ze, zari zarikoranyirije hamwe, nuko akazambika intwaro, maze bakagirana igihango cyo kubungabunga amahoro—nuko habayeho ko yafashe ingabo ze maze zijyana n’amahema yazo mu gasi, gufungira inzira Amalikiya mu gasi.
32 Kandi habayeho ko yakoze ibijyanye n’icyifuzo cye, nuko yerekeza mu gasi, maze bashushubikanya ingabo za Amalikiya.
33 Nuko habayeho ko Amalikiya yahunganye n’umubare mukeya w’ingabo ze, maze abasigaye bishyira mu maboko ya Moroni nuko bagarurwa mu gihugu cya Zarahemula.
34 Ubwo, kubera ko Moroni yari umugabo watoranyijwe n’abatambyi bakuru n’ijwi rya rubanda, niyo mpamvu yari afite ububasha bujyanye n’icyifuzo cye ku birebana n’ingabo z’Abanefi, cyo gushyiraho no gukoresha ubushobozi kuri bo.
35 Kandi habayeho ko uwo ari we wese mu Bamalikiya utarashakaga kwinjira mu gihango cyo gushyigikira umugambi w’ubwisanzure, kugira ngo bahamane ubuyobozi bwisanzuye, yategekaga ko yicwa; kandi habayeho bakeya bahakanye igihango cy’ubwigenge.
36 Ndetse habayeho, ko yategetse ko ibendera ry’ubwigenge rimanikwa kuri buri munara wari mu gihugu hose, cyari gifitwe n’Abanefi; nuko bityo Moroni ashinga ibendera ry’ubwigenge mu Banefi.
37 Nuko batangiye kwongera kugira amahoro mu gihugu; kandi bityo babungabunze amahoro mu gihugu kugeza hafi y’impera y’umwaka wa cumi n’icyenda w’ingoma y’abacamanza.
38 Kandi Helamani ndetse n’abatambyi bakuru babungabunze ituze mu itorero; koko, ndetse mu gihe cy’imyaka ine bagize amahoro menshi n’umunezero mu itorero.
39 Kandi habayeho ko benshi bapfuye, bemera bitajegajega ko roho zabo zacunguwe na Nyagasani Yesu Kristo; bityo bavuye mu isi banezerewe.
40 Kandi habayeho bamwe bishwe n’umuriro, wabagaho kenshi cyane mu bihe bimwe by’umwaka mu gihugu—ariko si benshi bishwe n’umuriro, kubera ubwiza budasanzwe bw’ibimera byinshi n’imizi Imana yari yarateguriye kuvanaho ibitera indwara, byibasiraga abantu kubwa kamere n’ibihe—
41 Ahubwo habayeho benshi bapfuye kubw’izabukuru; kandi abapfuye bizera Kristo barishimye muri we, nk’uko tugomba kubitekereza.