Igice cya 61
Pahorani abwira Moroni iby’imyigarambyo n’ukwigomeka ku butegetsi—Abantu b’umwami bafata Zarahemula kandi bakagirana isezerano n’Abalamani—Pahorani asaba imfashanyo ya gisirikare yo kurwanya abigometse. Ahagana 62 M.K.
1 Dore, ubu habayeho ko nyuma y’uko Moroni yari amaze kwoherereza urwandiko rwe umutegetsi mukuru, yabonye urwandiko rwa Pahorani, umutegetsi mukuru. None aya ni amagambo yakiriye:
2 Njyewe, Pahorani, nkaba umutegetsi mukuru w’iki gihugu, noherereje aya magambo Moroni, umutware mukuru utegeka ingabo. Dore, ndakubwira, Moroni, ko ntanezezwa n’ibyago byawe bikomeye, koko, bibabaza roho yanjye.
3 Ahubwo dore, hariho abanezezwa n’ibyago byawe, koko, ku buryo bahagurukiye kunyigomekaho, ndetse n’abo mu bantu banjye bigenga, koko, kandi abo bahagurutse ni benshi kibabije.
4 Kandi ni abo bashatse kuntwara intebe yanjye y’urubanza babaye impamvu y’ubu bukozi bw’ibibi bukomeye; kuko bakoresheje akarimi gasize umunyu, kandi bayobeje imitima y’abantu benshi, bikaba byarabaye impamvu y’ibyago bibabaza muri twebwe; bafatiriye ibidutunga, kandi batera ubwoba abigenga bacu ngo batabageraho.
5 Kandi dore, banyirukanye imbere yabo, nuko mpungira mu gihugu cya Gidiyoni, hamwe n’ingabo nyinshi zashobokaga ko nabona.
6 Kandi dore, nohereje itangazo hose muri iki gice cy’igihugu; none dore, batubyiganiraho buri munsi, kugira ngo bafate intwaro zabo, ngo barwanirire igihugu cyabo n’ubwisanzure bwabo, kandi bihorere ku makosa yacu.
7 Kandi baraduteye, ku buryo abahagurukiye kutwigomekaho bakumiriwe, koko, ku buryo badutinya nuko ntibahangare kugaragara ngo baturwanye.
8 Bigaruriye igihugu, cyangwa umurwa, wa Zarahemula; bashyizeho umwami wabo, kandi yandikiye umwami w’Abalamani, aho yagiranye isezerano nawe; muri iryo sezerano yemeye kubungabunga umurwa wa Zarahemula, uko kubungabungwa atekereza ko kuzatuma Abalamani bigarurira ahasigaye h’igihugu, nuko akazashyirwaho nk’umwami kuri abo bantu ubwo bazaba baragarujwe umuheto n’Abalamani.
9 None ubu, mu rwandiko rwawe, wanciriyeho iteka, ariko ntacyo bitwaye; sindakaye, ahubwo nezerewe mu buhangange bw’umutima wawe. Njyewe, Pahorani, sinshaka ubutegetsi, uretse gusa guhamana intebe yanjye y’urubanza kugira ngo nshobore kurengera uburenganzira n’umudendezo bw’abantu banjye. Roho yanjye ishikamye muri uwo mudendezo Imana yatubohoreyemo.
10 None ubu, dore, tuzakumira ubugome ndetse n’imivu y’amaraso. Ntituzamena amaraso y’Abalamani nibazahama mu gihugu cyabo bwite.
11 Ntituzamena amaraso y’abavandimwe bacu nibatazahagurukira kwigomeka no kwegura intwaro baturwanya.
12 Tuzikorera umutwaro w’uburetwa niba bisabwa n’ubutabera bw’Imana, cyangwa niba izadutegeka gukora dutyo.
13 Ariko dore ntidutegeka ko twigira imbata z’abanzi bacu, ahubwo dukwiriye gushyira icyizere cyacu muri yo, kandi izatugobotora.
14 Kubera iyo mpamvu, muvandimwe mukundwa, Moroni, reka dukumire ikibi, kandi ikibi icyo aricyo cyose tudashobora gukumira n’amagambo yacu, koko, nk’ubwigomeke n’amacakubiri, reka tubikumirishe inkota zacu, kugira ngo duhamane ubwisanzure bwacu, kugira ngo tunezererwe mu mahirwe akomeye y’itorero, no mu mugambi w’Umucunguzi wacu n’Imana yacu.
15 Kubera iyo mpamvu, ngwino bwangu hamwe na bakeya mu ngabo zawe, maze usige abasigaye mu nshingano ya Lehi na Teyankumu; ubahe ububasha bwo kuyobora intambara muri icyo gice cy’igihugu, bijyanye na Roho w’Imana, ari we na none roho w’ubwisanzure uri muri bo.
16 Dore naboherereje ibibatunga bikeye, kugira ngo badashira kugeza ubwo uzashobora kungeraho.
17 Koranyiriza hamwe ingabo izo ari zo zose ushoboye kubw’urugendo rwawe uje hano, maze tuzatere bwangu abo batwiyomoyeho, mu mbaraga z’Imana yacu bijyanye n’ukwizera kuri muri twe.
18 Kandi tuzigarurira umurwa wa Zarahemula, kugira ngo dushobore kubona ibibatunga byo kwoherereza Lehi na Teyankumu; koko, tuzabatera mu mbaraga za Nyagasani, maze tuzarangize ubu bukozi bw’ibibi bukomeye.
19 Kandi ubu, Moroni, nezerewe kwakira urwandiko rwawe, kuko nari mfite impungenge zerekeye icyo twakora, niba byaba bikwiriye kuri twebwe gutera abavandimwe bacu.
20 Ariko wabivuze, keretse nibihana Nyagasani yagutegetse ko ugomba kubatera.
21 Reba ko wakomeza Lehi na Teyankumu muri Nyagasani; ubabwire ko batagira ubwoba, kuko Imana izabagobotora, koko, ndetse n’abashikamye bose muri uwo mudendezo Imana yatubohoreyemo. Kandi ubu ndangije urwandiko rwanjye ku muvandimwe wanjye mukundwa, Moroni.