Igice cya 62
Moroni ajya gutabara Pahorani mu gihugu cya Gidiyoni—Abantu b’umwami banga kurwanirira igihugu cyabo bicwa—Pahorani na Moroni bisubiza Nefiha—Abalamani benshi bifatanya n’abantu ba Amoni—Teyankumu yica Amuroni kandi nawe agahindukira akica—Abalamani birukanwa mu gihugu, nuko amahoro akimakazwa—Helamani agaruka mu murimo w’Imana kandi akubaka Itorero. Ahagana 62–57 M.K.
1 Kandi habayeho ko ubwo Moroni yari amaze kwakira uru rwandiko umutima we wagize umurava, kandi wuzura umunezero ukomeye bihebuje kubera ubudahemuka bwa Pahorani, ko nawe atari umugambanyi ku bwisanzure n’umugambi w’igihugu cye.
2 Ahubwo nawe yararize bikabije kubera ubukozi bw’ibibi bw’abirukanye Pahorani ku ntebe y’urubanza, koko, muri make kubera abari barigometse ku gihugu cyabo ndetse n’Imana yabo.
3 Kandi habayeho ko Moroni yafashe umubare mukeya w’ingabo, bijyanye n’icyifuzo cya Pahorani, nuko aha Lehi na Teyankumu ubutegetsi ku basigaye b’ingabo, maze afata urugendo rwe yerekeza mu gihugu cya Gidiyoni.
4 Kandi yazamuye ibendera ry’umudendezo ahantu aho ariho hose yinjiraga, kandi yaronse ingabo izo ari zo zose yashoboraga kubona mu rugendo rwe rwose yerekeza mu gihugu cya Gidiyoni.
5 Kandi habayeho ko ibihumbi byabyiganiye ku ibendera, nuko begura inkota zabo kugira ngo barwanirire ubwisanzure bwabo, kugira ngo batajya mu buretwa.
6 Nuko bityo, ubwo Moroni yari amaze gukoranyiriza hamwe ingabo izo ari zo zose yashoboraga kubona mu rugendo rwe rwose, yaje mu gihugu cya Gidiyoni; nuko mu kuvanga ingabo ze n’iza Pahorani barakomeye bihebuje, ndetse barusha gukomera ingabo za Pakusi, wari umwami w’abo biyomoye bari barirukanye abigenga mu gihugu cya Zarahemula kandi bari barigaruriye igihugu.
7 Kandi habayeho ko Moroni na Pahorani bamanukanye n’ingabo zabo mu gihugu cya Zarahemula, nuko batera umurwa, maze bahura n’ingabo za Pakusi, ku buryo barwanye.
8 Nuko dore, Pakusi yarishwe n’ingabo ze zifatwaho imbohe, maze Pahorani asubizwa ku ntebe ye y’urubanza.
9 Nuko ingabo za Pakusi zicirwa urubanza rwazo, hakurikijwe itegeko, ndetse n’abo bantu b’umwami bari barafashwe kandi bagashyirwa mu nzu y’imbohe; kandi baranyonzwe hakurikijwe itegeko; koko, izo ngabo za Pakusi n’abo bantu b’umwami, uwo ari we wese utareguraga intwaro kugira ngo arwanirire igihugu cyabo, ahubwo agashaka kukirwanya, yaricwaga.
10 Kandi bityo byabaye ngombwa ko iri tegeko ryubahirizwa bidakuka kubw’umutekano w’igihugu cyabo; koko, kandi uwo ari we wese wabonwaga ahakana ubwisanzure bwabo yaranyongwaga bwangu hakurikijwe itegeko.
11 Kandi ni uko warangiye umwaka wa mirongo itatu w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi; Moroni na Pahorani bari bamaze kugarura amahoro mu gihugu cya Zarahemula, mu bantu babo bwite, kandi bari barishe abatemeraga bose umugambi w’ubwisanzure.
12 Kandi habayeho ko mu ntangiriro y’umwaka wa mirongo itatu n’umwe w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi, Moroni ako kanya yategetse ko ibibatunga byoherezwa, ndetse n’ingabo ibihumbi bitandatu bohererejwe Helamani, kumufasha mu kurinda icyo gice cy’igihugu.
13 Ndetse yategetse ko ingabo ibihumbi bitandatu, hamwe n’ingano ihagije y’ibibatunga, yohererejwe ingabo za Lehi na Teyankumu. Kandi habayeho ko ibi byakozwe kugira ngo bubakire ibihome Abalamani.
14 Kandi habayeho ko Moroni na Pahorani, kubera ko bari barasize umutwe munini w’ingabo mu gihugu cya Zarahemula, bafashe urugendo rwabo hamwe n’umutwe munini w’ingabo berekeza mu gihugu cya Nefiha, kubera ko bari bariyemeje guhirika Abalamani muri uwo murwa.
15 Kandi habayeho ko uko twagendaga twerekeza mu gihugu, bafashe umutwe munini w’ingabo z’Abalamani, nuko bica benshi muri bo, maze bafata ibibatunga byabo n’intwaro zabo z’intambara.
16 Kandi habayeho ko nyuma y’uko bari bamaze kubafata, babategetse kugira igihango ko batazegura ukundi intwaro zabo z’intambara barwanya Abanefi.
17 Nuko ubwo bari bamaze kugira iki gihango babohereje kubana n’abantu ba Amoni, kandi bari mu mubare uri hafi y’ibihumbi bine batari barishwe.
18 Kandi habayeho ko ubwo bari bamaze kubohereza bakomeje urugendo rwabo berekeza mu gihugu cya Nefiha. Kandi habayeho ko ubwo bari bamaze kuza mu murwa wa Nefiha, babambye amahema yabo mu bibaya bya Nefiha, biri hafi y’umurwa wa Nefiha.
19 Ubwo Moroni yifuzaga ko Abalamani babatera kubarwanya, mu bibaya; ariko Abalamani, kubera ko bari bazi iby’ubutwari bwabo bukomeye bihebuje, kandi bareba ubwinshi bw’imibare yabo, kubera iyo mpamvu ntibahangaye kubatera; kubera iyo mpamvu ntibaje kurwana kuri uwo munsi.
20 Nuko ubwo ijoro riguye, Moroni yagiye mu mwijima w’ijoro, maze agera ku gasongero k’urusika gutata igice cy’umurwa Abalamani bakambitsemo n’ingabo zabo.
21 Kandi habayeho ko bari mu burasirazuba, hafi y’umuryango; kandi bose bari basinziriye. Nuko ubwo Moroni asubira mu ngabo ze, kandi ategeka ko bakwiriye gutegura bwangu imigozi ikomeye n’inzego, kugira ngo bimanurwe biturutse ku gasongero k’urusika bigere mu gice cy’imbere cy’urusika.
22 Kandi habayeho ko Moroni yategetse ko ingabo ze zigomba kugenda maze zikanyura ku gasongero k’urusika, maze zikamanukira muri icyo gice cy’umurwa, koko, ndetse iburengerazuba, aho Abalamani batari bakambitse hamwe n’ingabo zabo.
23 Kandi habayeho ko bose bamanuriwe mu murwa mu ijoro, kubw’uburyo bw’imigozi ikomeye yabo n’inzego zabo; bityo ubwo bwacyaga bose bari imbere y’insika z’umurwa.
24 Nuko ubwo, igihe Abalamani babyukaga bagasanga ko ingabo za Moroni zari imbere y’insika, bagize ubwoba bikabije, ku buryo bahunze mu muryango.
25 Nuko ubwo igihe Moroni yabonaga ko barimo guhunga imbere ye, yategetse ko ingabo ze zibakurikirana, nuko zikabica, kandi zikagota abandi benshi, maze zikabagira imbohe; kandi abasigaye muri bo bahungiye mu gihugu cya Moroni, cyari mu mbibi hafi y’inkombe.
26 Bityo Moroni na Pahorani bigaruriye umurwa wa Nefiha badatakaje n’umuntu umwe; kandi habayeho benshi mu Balamani bishwe.
27 Kandi habayeho ko abenshi mu Balamani bari imbohe bifuje kwifatanya n’abantu ba Amoni maze bagahinduka abantu bigenga.
28 Ubwo habayeho ko abenshi icyo bifuzaga, cyabahabwaga hakurikijwe ibyifuzo byabo.
29 Kubera iyo mpamvu, imbohe zose z’Abalamani zifatanyije n’abantu ba Amoni, nuko batangira gukora bihebuje, bahinga ubutaka, bahinga ubwoko bwose bw’impeke, n’amashyo n’imikumbi ya buri bwoko; kandi bityo Abanefi baruhuwe umutwaro ukomeye; koko, ku buryo baruhuwe umutwaro w’imbohe z’Abalamani.
30 Ubwo habayeho ko Moroni, nyuma y’uko yari amaze kwigarurira umurwa wa Nefiha, nyuma y’uko yari yarafashe imbohe nyinshi, bikaba byaragabanyije ingabo z’Abalamani bikabije, nyuma y’uko yari yaragaruriwe abenshi mu Banefi bari baragizwe imbohe, bikaba byarahaye imbaraga ingabo za Moroni bihebuje; kubera izo mpamvu Moroni yavuye mu gihugu cya Nefiha ajya mu gihugu cya Lehi.
31 Kandi habayeho ko ubwo Abalamani babonaga ko Moroni abateye, barongeye bagira ubwoba cyane maze barahunga imbere y’ingabo za Moroni.
32 Kandi habayeho ko Moroni n’ingabo ze babakurikiranye umurwa ku wundi, kugeza ubwo bahuye na Lehi na Teyankumu; nuko Abalamani bahunga Lehi na Teyankumu, ndetse bamanukira ku mbibi hafi y’inkombe, kugeza bageze mu gihugu cya Moroni.
33 Kandi ingabo z’Abalamani zakoranyirijwe hamwe, ku buryo bose bari mu mutwe umwe mu gihugu cya Moroni. Ubwo Amuroni, umwami w’Abalamani, nawe yari hamwe na bo.
34 Kandi habayeho ko Moroni na Lehi na Teyankumu bakambitse hamwe n’ingabo zabo hirya mu mbibi z’igihugu cya Moroni, ku buryo Abalamani bari bagotewe mu mbibi hafi y’agasi mu majyepfo, no mu mbibi hafi y’agasi iburasirazuba.
35 Kandi bityo bahakambitse ijoro. Kuko dore, Abanefi n’Abalamani nabo bari bananiwe kubera ugukomera kw’urugendo; kubera iyo mpamvu nta mayeri bashoboye kwiyemeza mu gihe cy’ijoro, uretse Teyankumu; kuko yari yarakariye bikabije Amuroni, ku buryo yatekerezaga ko Amuroni, n’Amalikiya umuvandimwe we, bari barabaye impamvu y’intambara ikomeye kandi irambye hagati yabo n’Abalamani, yari yarabaye impamvu y’intambara nyinshi cyane n’umuvu w’amaraso, koko, n’inzara nyinshi cyane.
36 Kandi habayeho ko Teyankumu mu mujinya we yagiye mu nkambi y’Abalamani, kandi yimanura ubwe hejuru insika z’umurwa. Nuko yajyanye umugozi; ahantu ku handi, ku buryo yabonye umwami; maze amutera icumu, ryamutoboye hafi y’umutima. Ariko dore, umwami yakanguye abagaragu be mbere y’uko apfa, ku buryo bakurikiranye Teyankumu, maze baramwica.
37 Ubwo habayeho ko igihe Lehi na Moroni bamenye ko Teyankumu yapfuye barashavuye bikabije; kuko dore, koko, yari yarabaye umugabo wari wararwananye ubutwari kubw’igihugu cye, koko, inshuti nyayo y’ubwigenge; kandi yari yarababajwe bikabije kenshi cyane n’ibyago bibabaje. Ariko dore, yari yarapfuye, kandi yari yaragiye nk’uko ab’isi bagenda.
38 Ubwo habayeho ko Moroni yakomeje bukeye, nuko atera Abalamani, ku buryo babicishije ubuhotozi bukomeye; kandi babirukana mu gihugu; nuko barahunga, ndetse kugira ngo batazahindukirana icyo gihe Abanefi.
39 Kandi ni uko warangiye umwaka wa mirongo itatu na mirongo itatu na rimwe w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi; kandi bityo bari baragize intambara, n’imivu y’amaraso, n’inzara, n’umubabaro, mu gihe cy’imyaka myinshi.
40 Kandi hari harabayeho ubuhotozi, n’imirwano, n’amacakubiri, n’uburyo bwose bw’ubukozi bw’ibibi mu bantu ba Nefi; nyamara kubw’abakiranutsi, koko, kubera amasengesho y’abakiranutsi, bararokowe.
41 Ariko dore, kubera uburambe bukomeye bikabije bw’intambara hagati y’Abanefi n’Abalamani benshi bari barinangiye, kubera uburambe bukomeye bw’intambara; kandi benshi bariyoroheje kubera imibabaro yabo, ku buryo biyoroheje ubwabo imbere y’Imana, ndetse mu ndiba y’ubwiyoroshye.
42 Kandi habayeho ko nyuma y’uko Moroni yari amaze kubaka akomeje ibi bice by’igihugu byari bisatiriwe n’Abalamani, kugeza ubwo byari bikomeye bihagije, yagarutse mu murwa wa Zarahemula; ndetse Helamani yagarutse ahantu h’umurage we; kandi hongeye kwimakazwa amahoro mu bantu ba Nefi.
43 Kandi Moroni yeguriye ubutegetsi bw’ingabo ze mu maboko y’umuhungu we, wari afite izina rya Moroniha; nuko yigira mu nzu ye bwite kugira ngo ashobore kubaho iminsi ye yari isigaye mu mahoro.
44 Kandi Pahorani yasubiye ku ntebe ye y’urubanza; na Helamani afata inshingano yo kubwiriza abantu ijambo ry’Imana; kuko kubera intambara nyinshi cyane n’imirwano byabaye ngombwa ko ibwiriza ryongera gushyirwaho mu itorero.
45 Kubera iyo mpamvu, Helamani n’abavandimwe be baragiye, nuko batangaza ijambo ry’Imana n’imbaraga nyinshi kugeza bemeje abantu benshi iby’ubugome bwabo, bikaba byarabateye kwihana ibyaha byabo no kubatizwa kubwa Nyagasani Imana yabo.
46 Kandi habayeho ko bongeye gushyiraho itorero ry’Imana, hirya no hino mu gihugu cyose.
47 Koko, n’amabwiriza yashyizweho arebana n’itegeko. N’abacamanza babo, n’abacamanza bakuru babo baratoranyijwe.
48 Kandi abantu ba Nefi batangiye kwongera gutunganirwa mu gihugu, kandi batangiye kwororoka no kwongera gukomera bihebuje mu gihugu. Kandi batangiye kugira ubutunzi bihebuje.
49 Ariko uretse ubutunzi bwabo, cyangwa imbaraga zabo, cyangwa ugutunganirwa kwabo, ntibazamuwe mu bwibone bw’amaso yabo; nta n’ubwo batinze kwibuka Nyagasani Imana yabo; ahubwo bariyoroheje bihebuje imbere ye.
50 Koko, bibutse ibintu bikomeye Nyagasani yari yarabakoreye, ko yari yarabagobotoye urupfu, n’iminyururu, n’inzu z’imbohe, n’uburyo bwose bw’imibabaro, kandi yari yarabagobotoye mu maboko y’abanzi babo.
51 Kandi basenze Nyagasani Imana yabo ubudahwema, ku buryo Nyagasani yabahaye umugisha, bijyanye n’ijambo rye, kugira ngo bakomere kandi batunganirwe mu gihugu.
52 Kandi habayeho ko ibi bintu byose byakozwe. Kandi Helamani yapfuye, mu mwaka wa mirongo itatu na gatanu w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi.