Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 17


Inkuru y’abahungu ba Mosaya, banze uburenganzira bwabo ku bwami kubera ijambo ry’Imana, nuko bakazamukira mu gihugu cya Nefi kubwiriza Abalamani; imibabaro yabo n’ugutabarwa—bijyanye n’inyandiko ya Aluma.

Biri mu bice 17 kugeza 27.

Igice cya 17

Abahungu ba Mosaya babona roho y’ubuhanuzi n’uguhishurirwa—Banyura mu nzira zabo nyinshi ngo batangarize ijambo Abalamani—Amoni ajya mu gihugu cya Ishimayeli maze ahinduka umugaragu w’Umwami Lamoni—Amoni akiza amashyo y’umwami kandi yicira abanzi be ku mazi ya Sebusi. Imirongo 1–3, ahagana 77 M.K.; umurongo 4, ahagana 91–77 M.K.; n’ imirongo 5–39, ahagana 91 M.K.

1 Nuko ubwo habayeho ko mu gihe Aluma yagendaga ava mu majyepfo y’igihugu cya Gidiyoni, kure y’igihugu cya Manti, dore, yaratangaye, ahuye n’abahungu ba Mosaya bagenda berekeza mu gihugu cya Zarahemula.

2 Ubwo aba bahungu ba Mosaya bari hamwe na Aluma mu gihe umumarayika yamubonekeraga bwa mbere; kubera iyo mpamvu Aluma yaranezerewe bihebuje kubona abavandimwe be; kandi icyongereye kurushaho umunezero we, bari bakiri abavandimwe be muri Nyagasani; koko, kandi bari barakomeye mu bumenyi bw’ukuri; kuko bari abantu b’imyumvire isobanutse kandi bari barashakishije mu ibyanditswe bitagatifu bafite umwete, kugira ngo bashobore kumenya ijambo ry’Imana.

3 Ariko ibi si byo gusa; bari baritanze cyane ku isengesho, no kwiyiriza; kubera iyo mpamvu bari bafite roho w’ubuhanuzi, na roho w’uguhishurirwa, kandi ubwo bigishaga, bigishanyaga ububasha n’ubushobozi by’Imana.

4 Kandi bigishije ijambo ry’Imana mu gihe cy’imyaka cumi n’ine mu Balamani, kandi bari baragize intsinzi cyane mu kuzanira benshi ubumenyi bw’ukuri; koko, kubw’ububasha bw’amagambo yabo benshi bazanywe imbere y’urutambiro rw’Imana, kugira ngo batakambire izina rye kandi bature ibyaha byabo imbere ye.

5 Ubwo ibi ni byo bintu byababayeho mu ngendo zabo, kuko bagize imibabaro myinshi; barababaye cyane, haba mu mubiri no mu bitekerezo, nk’inzara, inyota n’umunaniro, ndetse n’umurimo ukomeye muri roho.

6 Ubwo izi nizo zabaye ingendo zabo: Kubera ko bari barasize se, Mosaya, mu mwaka wa mbere w’abacamanza, nyuma y’uko bari baranze ubwami se yifuzaga kubaha, kandi ibi nibyo na none byari ibitekerezo by’abantu;

7 Ariko bavuye mu gihugu cya Zarahemula, nuko bafata inkota zabo, n’amacumu yabo, n’imiheto yabo, n’imyambi yabo n’imihumetso yabo; kandi ibi babikoze kugira ngo bashobore kwishakira ibiryo mu gihe bazaba bari mu gasi.

8 Nuko bityo bafashe urugendo rwo mu gasi n’umubare w’abantu babo bari baratoranyije, kugira ngo bazamukire mu gihugu cya Nefi, kubwiriza ijambo ry’Imana Abalamani.

9 Kandi habayeho ko bagenze iminsi myinshi mu gasi, nuko bariyiriza cyane kandi barasenga cyane kugira ngo Nyagasani azabahe umugabane kuri Roho we wo kujyana nabo, no kubana nabo, kugira ngo bashobore kuba igikoresho mu maboko y’Imana cyo kuzana, bibaye bishoboka, abavandimwe babo, Abalamani, ku bumenyi bw’ukuri, ku bumenyi bw’ubugome bwa gakondo z’abasogokuruza babo, zitari zikwiriye.

10 Kandi habayeho ko Nyagasani yabagendereye na Roho we, maze arababwira ati: Nimuhumure. Nuko babona ihumure.

11 Ndetse Nyagasani arababwira ati: Muzagendagende mu Balamani, abavandimwe banyu, maze mwimike ijambo ryanjye; nyamara muzihangane mwiyumanganye no mu mibabaro, kugira ngo mushobore kubereka ingero nziza muri njye, kandi nzabagira igikoresho mu maboko yanjye kizabera agakiza roho nyinshi.

12 Kandi habayeho ko imitima y’abahungu ba Mosaya, ndetse n’abari hamwe nabo, bagize ubutwari bwo kugendagenda mu Balamani kubamamazamo ijambo ry’Imana.

13 Kandi habayeho ubwo bari bamaze kugera mu mbibi z’igihugu cy’Abalamani, ko bitandukanyije maze bagenda bamwe ukwabo n’abandi ukwabo, bizeye Nyagasani kugira ngo bazongere guhura isarura ryabo ryegereje; kuko batekerezaga ko wari ukomeye umurimo bari baratangiye.

14 Kandi mu by’ukuri wari ukomeye, kuko bari baratangiye kubwiriza ijambo ry’Imana abantu b’agasozi, kandi binangiye kandi b’inkazi; abantu bashimishijwe no kwica Abanefi, kandi bakabambura kandi bakabasahura; kandi imitima yabo yari yerekeye ku butunzi, cyangwa kuri zahabu na feza, n’amabuye y’agaciro; nyamara bashakaga kubona ibi bintu bica kandi basahura, kugira ngo batagomba kubikorera n’amaboko yabo bwite.

15 Bityo bari abantu b’abanebwe cyane, abenshi muri bo basengaga ibigirwamana, kandi umuvumo w’Imana wari waraguye kuri bo kubera za gakondo z’abasogokuruza babo; nubwo amasezerano ya Nyagasani yari yarabaguriweho haseguriwe ukwihana.

16 Kubera iyo mpamvu, iyi yari yo mpamvu yatumye abahungu ba Mosaya bari batangiye umurimo, kugira ngo wenda bashobore gutuma bihana; kugira wenda bashobore gutuma bamenya iby’umugambi w’ubucunguzi.

17 Kubera iyo mpamvu baritandukanyije, maze babagendagendamo, buri muntu ukwe, bijyanye n’ijambo n’ububasha bw’Imana yari yahawe.

18 Ubwo Amoni yari umukuru muri bo, cyangwa ahubwo yarabayoboraga, kandi yarabasize, nyuma yo kubaha umugisha bijyanye n’imyanya yabo itandukanye, nyuma y’uko yari amaze gusangira ijambo ry’Imana nabo, cyangwa kubafasha mbere y’ukugenda kwe; nuko bityo bafata ingendo zabo zitandukanye mu gihugu cyose.

19 Nuko Amoni ajya mu gihugu cya Ishimayeli, igihugu kitirirwaga abahungu ba Ishimayeli, nabo bahindutse Abalamani.

20 Kandi ubwo Amoni yinjiraga mu gihugu cya Ishimayeli, Abalamani baramufashe maze baramuboha, nk’uko byari umuco wabo wo kuzirika Abanefi bose bagwaga mu maboko yabo, maze bakabajyana imbere y’umwami; nuko bityo umwami agaharirwa guhitamo kubica, cyangwa kubahamisha mu bucakara, cyangwa kubajugunya mu nzu y’imbohe, cyangwa kubaca mu gihugu cye, bijyanye n’ugushaka kwe n’ikimushimishije.

21 Kandi bityo Amoni yajyanywe imbere y’umwami wategekaga igihugu cya Ishimayeli; witwaga Lamoni; kandi yakomokaga kuri Ishimayeli.

22 Nuko umwami abaza Amoni niba ashaka gutura mu gihugu mu Balamani, cyangwa bantu be.

23 Maze Amoni aramubwira ati: Koko, ndifuza ko gutura muri aba bantu igihe gito; koko, kandi wenda kugeza umunsi nzapfiraho.

24 Kandi habayeho ko umwami Lamoni yishimiye cyane Amoni, nuko ategeka ko imigozi ye ibohorwa; kandi ashaka ko Amoni yafata umwe mu bakobwa be nk’umugore.

25 Ariko Amoni aramubwira ati: Oya, ahubwo nzaba umugaragu wawe. Kubera iyo mpamvu Amoni yahindutse umugaragu w’umwami Lamoni. Kandi habayeho ko yashyizwe mu bandi bagaragu kugira ngo aragire amashyo ya Lamoni, bijyanye n’umuco w’Abalamani.

26 Nuko nyuma y’uko yari amaze kuba mu murimo w’umwami iminsi itatu, ubwo yari kumwe n’abagaragu b’Abalaminitishi, bashoye n’amashyo yabo ahantu hari amazi, yitwaga amazi ya Sebusi, kandi Abalamani bose bashoragayo amashyo yabo kugira ngo bashobore kubona amazi—

27 Kubera iyo mpamvu, ubwo Amoni n’abagaragu b’umwami bashoraga amashyo yabo aho hantu h’ibuga, dore, umubare umwe w’Abalamani, bari bari kumwe n’amashyo yabo ku ibuga, barahagurutse maze batatanya amashyo ya Amoni n’abagaragu b’umwami, kandi bayatatanyije ku buryo ahungira mu nzira nyinshi.

28 Ubwo abagaragu b’umwami batangira kwitotomba, bavuga bati: Noneho umwami aratwica, nk’uko yabigiriye abavandimwe bacu kubera ko amashyo yabo yari yatatanyijwe n’ubugome bw’aba bagabo. Kandi batangiye kurira bikabije, bavuga bati: Dore, amashyo yacu yarangije gutatanywa.

29 Ubwo bariraga kubera ubwoba bwo kwicwa. Ubwo mu gihe Amoni yabonaga ibi umutima we wuzuyemo umunezero; kuko, yaribwiye ati: Nzereka ububasha bwanjye aba bagaragu bagenzi banjye, cyangwa ububasha buri muri njye, ngarurira aya mashyo umwami, kugira ngo nshobore kwigarurira imitima y’aba bagaragu bagenzi banjye, kugira ngo nshobore gutuma bemera amagambo yanjye.

30 Kandi ubwo, ibi byari ibitekerezo bya Amoni, ubwo yabonaga imibabaro y’abo yavugaga ko ari abavandimwe be.

31 Kandi habayeho ko yabaryoshyaryoheje n’amagambo ye, avuga ati: Bavandimwe banjye, nimuhumure kandi mureke tujye gushakisha amashyo, kandi turayakoranyiriza hamwe maze tuyagarure ku ibuga; nuko bityo dusigasire amashyo y’umwami kandi ntaributwice.

32 Kandi habayeho ko bagiye gushakisha amashyo, nuko bakurikira Amoni, kandi bihutanye umuvuduko mwinshi maze bagarura amashyo y’umwami, nuko barongera bayakoranyiriza hamwe ku ibuga.

33 Kandi abo bantu barongeye bahagurukira gutatanya amashyo yabo; ariko Amoni abwira abavandimwe be ati: Nimugote amashyo kugira ngo ataducika; nanjye ngende maze mpangane n’aba bagabo batatanya amashyo yacu.

34 Kubera iyo mpamvu, bakoze nk’uko Amoni yabategetse, nuko aragenda maze yiyemeza guhangana n’abo bari bahagaze hafi y’amazi ya Sebusi; kandi bari mu mubare utari mukeya.

35 Kubera iyo mpamvu ntibatinye Amoni, kuko batekerezaga ko umwe mu bantu babo yashobora kumwica nk’uko babishakaga, kuko ntibari bazi ko Nyagasani yari yarasezeranyije Mosaya ko azagobotora abahungu be mu maboko yabo; nta n’icyo bari bazi cyerekeye Nyagasani; kubera iyo mpamvu bashimishijwe n’ukurimbuka kw’abavandimwe babo; kandi kubw’iyi mpamvu bahagurukiye gutatanya amashyo y’umwami.

36 Ariko Amoni yarahagurutse maze atangira kubatera amabuye n’umuhumetso we; koko, n’imbaraga yivuye inyuma yabateyemo amabuye; nuko bityo yicamo umubare utazwi kugeza ubwo batangiye gutangazwa n’imbaraga ze; nyamara bagize umujinya kubera ukwicwa kw’abavandimwe babo, kandi bari biyemeje ko agomba kugwa; kubera iyo mpamvu, kubera ko babonaga ko badashobora kumuhamya amabuye yabo, bazanye impiri zo kumwicisha.

37 Ariko dore, buri muntu wabanguye impiri ye ngo akubite Amoni, yabacaga amaboko yabo n’inkota ye; kuko yizibukiraga impiri zabo atemesha amaboko yabo ubugi bw’inkota ye, kugeza ubwo batangiye gutangara, nuko batangira kumuhunga; koko, kandi ntibari bakeya mu mubare; nuko atuma bahunga kubw’imbaraga z’ukuboko kwe.

38 Ubwo batandatu muri bo bari bagushijwe n’umuhumetso, ariko nta n’umwe yishe uretse umuyobozi wabo n’inkota ye; kandi yatemye amaboko yose yabo bamuzamuriragaho, kandi ntibari bakeya.

39 Kandi ubwo yari amaze kubirukankana kure cyane, yaragarutse maze buhira amashyo yabo kandi bayasubiza mu rwuri rw’umwami, nuko noneho bajya i bwami, bikoreye amaboko yari yatemwe n’inkota ya Amoni, y’abari bashatse kumwica; maze ajyanwa i bwami kugira ngo abe ubuhamya bw’ibintu bari bakoze.