Igice cya 43
Aluma n’abahungu be babwiriza ijambo—Abazoramu n’abandi Banefi bari bariyomoye bahinduka Abalamani—Abalamani bateza intambara Abanefi—Moroni yambika Abanefi ibyuma byo kwikinga—Nyagasani ahishurira Aluma amayeri y’Abalamani—Abanefi barwanirira ingo zabo, umudendezo wabo, imiryango yabo, n’iyobokamana—Ingabo za Moroni na Lehi bagota Abalamani. Ahagana 74 M.K.
1 Kandi ubwo habayeho ko abahungu ba Aluma bagiye mu bantu, kubatangariza ijambo. Kandi Aluma, nawe, ubwe, ntiyashoboraga kuruhuka, kandi nawe yaragiye.
2 Ubu ntituzavuga ukundi ibyerekeye ukubwiriza kwabo, uretse ko babwirije ijambo, n’ukuri, bakurikije roho w’ubuhanuzi n’uguhishurirwa; kandi babwirije hakurikijwe umugenzo mutagatifu w’Imana bari barahamagariwe.
3 None ubu nsubiye ku nkuru y’intambara hagati y’Abanefi n’Abalamani, mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma y’abacamanza.
4 Kuko dore, habayeho ko Abazoramu bahindutse Abalamani; kubera iyo mpamvu, mu ntangiriro y’umwaka wa cumi n’umunani abantu b’Abanefi babonye ko Abalamani bari barimo kuza kubatera; kubw’iyo mpamvu bakoze imyiteguro y’intambara; koko, bakoranyirije hamwe ingabo zabo mu gihugu cya Yerushoni.
5 Nuko habayeho ko Abalamani bazanye ibihumbi byabo; maze binjira mu gihugu cya Antiyonumu, aricyo gihugu cy’Abazoramu; kandi umugabo witwaga Zerahemuna yari umuyobozi wabo.
6 Kandi ubwo, kubera ko Abamaleki bari bafite ubwabo imyitwarire y’ubugome n’ubuhotozi kurusha uko Abalamani bari bameze, kubw’iyo mpamvu, Zerahemuna yashyizeho abakuru b’ingabo ku Balamani, kandi bose bari Abamaleki n’Abazoramu.
7 Ubwo ibi yabikoreye ko yagombaga guhembera urwango rwabo ku Banefi, kugira ngo ashobore kubashyira mu buhake kubw’ukurangiza imigambi ye.
8 Kuko dore, imigambi ye yari ugukangurira Abalamani kurakarira Abanefi; ibi yabikoraga kugira ngo ashobore kwiha ububasha bukomeye kuri bo, ndetse kugira ngo ashobore kuronka ububasha ku Banefi abashyira mu buretwa.
9 Kandi noneho umugambi w’Abanefi wari ugushyigikira ibihugu byabo, n’amazu yabo, n’abagore babo, n’abana babo, kugira ngo bashobore kubarinda amaboko y’abanzi babo; ndetse kugira ngo bashobore kurengera uburenganzira bwabo n’amahirwe yabo, koko, ndetse n’umudendezo wabo, kugira ngo bashobore kuramya Imana bijyanye n’ibyifuzo byabo.
10 Kuko bari bazi ko nibagwa mu maboko y’Abalamani, ko uwo ari we wese uzaramya Imana kubwa roho n’ukuri, Imana nyakuri kandi iriho, Abalamani bazamurimbura.
11 Koko, ndetse bari bazi ko urwango ndengakamere rw’Abalamani ku bavandimwe babo, abari abantu b’Anti-Nefi-Lehi, bitwaga abantu ba Amoni—kandi ntibashoboraga gufata intwaro, koko, bari barinjiye mu gihango kandi ntibashoboraga kugitatira—kubera iyo mpamvu, iyo bagwa mu maboko y’Abalamani bari kuzarimburwa.
12 Kandi Abanefi ntibari kwemera ko barimburwa; kubera iyo mpamvu babahaye ibihugu kubw’umurage wabo.
13 Nuko abantu ba Amoni baha Abanefi igice kinini cy’umutungo wabo kugira ngo bashyigikire ingabo zabo; nuko bityo Abanefi bahatiwe, bonyine, guhangana n’Abalamani, bari uruvange rw’abakomoka kuri Lamani na Lemuweli, n’abahungu ba Ishimayeli, n’abataravugaga rumwe bose n’Abanefi, bari Abamaleki n’Abazoramu, n’abakomoka ku batambyi ba Nowa.
14 Ubwo abo babakomotseho banganyaga umubare, hafi, n’Abanefi; nuko bityo Abanefi bahatirwa kurwana n’abavandimwe babo, ndetse kugeza ku mivu y’amaraso.
15 Nuko habayeho ko kubera ko ingabo z’Abalamani zari zarikoranyirije hamwe mu gihugu cya Antiyonumu, dore, ingabo z’Abanefi ziteguriye guhura nabo mu gihugu cya Yerushoni.
16 Ubwo, umuyobozi w’Abanefi, cyangwa umugabo wari waratoranyirijwe kuba umutware mukuru w’ingabo mu Banefi—ubwo umutware mukuru w’ingabo yafashe ubutegetsi bw’ingabo zose z’Abanefi—kandi izina rye ryari Moroni;
17 Nuko Moroni afata ubutegetsi bwose, n’ubuyobozi bw’intambara zabo. Kandi yari afite gusa imyaka makumyabiri n’itanu ubwo yatoranywaga kuba umutware mukuru w’ingabo z’Abanefi.
18 Nuko habayeho ko yahuye n’Abalamani ku mbibi za Yerushoni, kandi abantu be bari bitwaje inkota, n’imbugita, n’ubwoko bwose bw’intwaro z’intambara.
19 Nuko ubwo ingabo z’Abalamani zabonaga ko abantu ba Nefi, cyangwa ko Moroni, yari yarateguye abantu be n’imisesuragituza ndetse n’ingabo mu maboko, koko, ndetse ingabo zo kurinda imitwe yabo, ndetse bari bambaye imyenda ifite umubyimba—
20 Ubwo ingabo za Zerahemuna ntizari ziteguye ikintu na kimwe nk’iki; bari bafite gusa inkota zabo n’imbugita zabo, imiheto yabo n’imyambi yabo, amabuye yabo n’imihumetso yabo; kandi nta kintu bari bambaye, uretse uruhu bari bakenyeye mu byaziha byabo; koko, bose nta kintu bari bambaye, uretse Abazoramu n’Abamaleki;
21 Ariko ntibari bitwaje imisesuragituza, cyangwa ingabo—kubera iyo mpamvu, bari bafite ubwoba bikabije bw’ingabo z’Abanefi kubera ibyuma byabo bikingira, nubwo umubare wabo wari munini cyane kurusha Abanefi.
22 Dore, ubwo habayeho ko batahangaye gutera Abanefi mu mbibi za Yerushoni; kubera iyo mpamvu bavuye mu gihugu cya Antiyonumu bajya mu gasi, nuko bafata urugendo rwabo bazenguruka mu gasi, kure hafi y’isoko y’umugezi wa Sidoni, kugira ngo bashobore kwinjira mu gihugu cya Manti maze bigarurire igihugu; kuko ntibatekerezaga ko ingabo za Moroni zizamenya aho bagiye.
23 Ariko habayeho, ako kanya bakijya mu gasi Moroni yohereje intasi mu gasi gucunga inkambi yabo; kandi Moroni, nawe, kubera ko yari azi iby’ubuhanuzi bwa Aluma, yamwoherereje abagabo bamwe, amusaba ko yazabaza Nyagasani niba ingabo z’Abanefi zajya kwirwanaho ubwazo ku Balamani.
24 Kandi habayeho ko ijambo rya Nyagasani ryaje kuri Aluma, maze Aluma amenyesha intumwa za Moroni, ko ingabo z’Abalamani zirimo kugenda hirya no hino mu gasi, kugira ngo zishobore kwambuka ziza mu gihugu cya Manti, kugira ngo bashobore gutangiza igitero ku gice cy’abantu b’intege nke. Nuko izo ntumwa ziragenda maze zishyikiriza ubutumwa Moroni.
25 Ubwo Moroni, nyuma yo gusiga igice cy’ingabo ze mu gihugu cya Yerushoni, ngo hato mu buryo ubwo aribwo bwose igice cy’Abalamani kitaza muri icyo gihugu maze kikigarurira umurwa, yafashe igice gisigaye cy’ingabo ze nuko bajya mu gihugu cya Manti.
26 Kandi yategetse ko abantu bose bo muri cya gice cy’igihugu bikoranyiriza hamwe kugira ngo barwanye Abalamani, barwanirire ibihugu byabo n’ubwoko bwabo, uburenganzira bwabo n’imidendezo yabo; kubera iyo mpamvu bari biteguriye igihe cy’ukuza kw’Abalamani.
27 Kandi habayeho ko Moroni yategetse ko ingabo ze zigomba kwihisha mu kibaya cyari hafi y’inkombe y’umugezi wa Sidoni, cyari mu burengerazuba bw’umugezi wa Sidoni mu gasi.
28 Nuko Moroni ashyira intasi impande zose, kugira ngo zishobore kumenya igihe ingando y’Abalamani yazira.
29 Kandi ubwo, kubera ko Moroni yari azi umugambi w’Abalamani, kuko umugambi wabo wari uwo kurimbura abavandimwe babo, cyangwa kubagira imbata maze bakabashyira mu buretwa kugira ngo bashobore kwishyiriraho ubwami mu gihugu hose;
30 Ndetse kubera ko yari azi ko icyifuzo cyonyine cy’Abanefi cyari kubungabunga ibihugu byabo, n’umudendezo wabo, n’itorero ryabo, kubera iyo mpamvu yatekereje ko bitari icyaha ko bakwirwanaho bakoresheje amayeri; kubera iyo mpamvu, yamenyeshejwe n’intasi ze inzira Abalamani bari bagiye gufata.
31 Kubera iyo mpamvu, yagabanyijemo imitwe ingabo ze nuko ajyana igice mu kibaya, maze abahisha iburasirazuba, no mu majyepfo y’agasozi ka Ripula;
32 Kandi igisigaye yagihishe iburengerazuba bw’ikibaya, mu burengerazuba bw’umugezi wa Sidoni, kandi yabigenje atyo hepfo mu mbibi z’igihugu cya Manti.
33 Kandi bityo nyuma y’uko yari amaze gushyira ingabo ze mu birindiro akurikije icyifuzo cye, yari yiteguye guhura nabo.
34 Kandi habayeho ko Abalamani bahingutse mu majyaruguru y’agasozi, aho igice cy’ingabo za Moroni cyari kihishe.
35 Nuko ubwo Abalamani bari bamaze kurenga agasozi ka Ripula, kandi baje mu kibaya, maze bagatangira kwambuka umugezi wa Sidoni, ingabo zari zihishe mu majyepfo y’agasozi, zari ziyobowe n’umugabo wari afite izina rya Lehi, nuko ayobora ingabo ze maze zigotera Abalamani hafi y’iburasirazuba inyuma yabo.
36 Kandi habayeho ko Abalamani, ubwo babonaga Abanefi babasatira inyuma yabo, barahindukiye maze batangira kurwana n’ingabo za Lehi.
37 Nuko umurimo w’urupfu uratangira ku mpande zombi, ariko byari biteye ubwoba ku ruhande rw’Abalamani, kuko ubwambure bwabo bwari bwategejwe imijugujugu iremereye y’Abanefi n’inkota zabo n’imbugita zabo, byateraga urupfu hafi kuri buri kubitwa.
38 Mu gihe ku rundi ruhande, habagaho rimwe na rimwe umugabo wagushwaga mu Banefi, kubw’inkota zabo n’ugutakaza amaraso, kubera ko bo barindishaga ingabo ibice by’ingenzi by’umubiri, cyangwa ibice by’ingenzi kurusha ibindi by’umubiri bikarindwa imijugujugu y’Abalamani, kubw’imisesuragituza yabo, n’ingabo mu maboko yabo, n’ibisahani byo mu mutwe; kandi bityo Abanefi bakomeje umurimo wo kwica mu Balamani.
39 Kandi habayeho ko Abalamani bagize ubwoba cyane, kubera ukurimbuka gukomeye muri bo, ndetse kugeza batangiye guhunga berekeza ku mugezi wa Sidoni.
40 Nuko bakurikiranywe na Lehi n’abantu be; kandi birukanywe na Lehi ku mazi ya Sidoni, nuko bambuka amazi ya Sidoni. Kandi Lehi yahamanye n’ingabo ze ku nkombe y’umugezi Sidoni kugira ngo batambuka.
41 Nuko habayeho ko Moroni n’ingabo ze bahuriye n’Abalamani mu kibaya, ku rundi ruhande rw’umugezi wa Sidoni, maze batangira kubagwaho no kubica.
42 Kandi Abalamani bongeye guhunga imbere yabo, berekeza mu gihugu cya Manti; kandi bongeye gusanganirwa n’ingabo za Moroni.
43 Ubwo muri iki gihe Abalamani bararwanye bikabije; koko, Abalamani ntibari barigeze bamenywaho kurwana n’imbaraga zikomeye bikabije nk’izo n’ubutwari, oya, ndetse no kuva mu ntangiriro.
44 Kandi bashishikazwaga n’Abazoramu n’Abamaleki, bari abatware bakuru b’ingabo babo n’abayobozi, na Zerahemuna, wari umutware mukuru w’ingabo wabo, cyangwa umuyobozi mukuru wabo n’umutegetsi; koko, barwanaga nk’ibiyoka, kandi benshi mu Banefi bishwe n’amaboko yabo, koko, kuko basatuyemo kabiri amasahani yo ku mutwe menshi yabo, kandi batoboye imisesuragituza myinshi yabo, kandi baciye amaboko menshi yabo; nuko bityo Abalamani babakubitana uburakari bwabo bw’inkazi.
45 Nyamara, Abanefi bari bashishikajwe n’impamvu irushijeho gukiranuka, kuko ntibarwanaga kubera ubwami cyangwa ububasha ahubwo barwanaga kubera ingo zabo n’imidendezo yabo, abagore babo n’abana babo, n’ibyabo byose, koko, kubera imihango yabo yo kuramya n’itorero ryabo.
46 Kandi bakoraga ibyo bumvaga ari inshingano bagomba Imana yabo; kuko Nyagasani yari yarabibabwiye, ndetse n’abasogokuruza babo, ko: Uko mudafite inkomanga y’igicumuro cya mbere, nta n’iyo icya kabiri, niko mutazemera kwicwa n’amaboko y’abanzi banyu.
47 Kandi byongeye, Nyagasani yavuze ko: Muzarwanaho imiryango yanyu ndetse kugeza ku muvu w’amaraso. Noneho ni kubw’iyi mpamvu Abanefi barwanaga n’Abalamani, kwirwanaho, n’imiryango yabo, n’ibihugu byabo, ubwoko bwabo, n’uburenganzira bwabo, n’iyobokamana ryabo.
48 Kandi habayeho ko ubwo ingabo za Moroni zabonaga ubukare n’umujinya w’Abalamani, bendaga gutentebuka ngo babahunge. Nuko Moroni, kubera ko yari yabonye umugambi wabo, yoherereje kandi ashishikariza imitima yabo ibi bitekerezo—koko, ibitekerezo by’ibihugu byabo, umudendezo wabo, koko, ubwigenge bwabo ku buretwa.
49 Kandi habayeho ko bahindukiranye Abalamani, nuko batakambira n’ijwi rimwe Nyagasani Imana yabo, kubw’umudendezo wabo n’ubwigenge bwabo ku buretwa.
50 Nuko batangira guhangana n’imbaraga n’Abalamani; kandi muri uwo mwanya nyine batakambiraga Nyagasani kubw’ubwigenge bwabo, Abalamani batangiye guhunga imbere yabo; nuko bahungira ndetse ku mazi ya Sidoni.
51 Ubwo, Abalamani bari benshi biruseho, koko, barenze incuro ebyiri umubare w’Abanefi; nyamara, birukankaniwe icyo ku buryo bikoranyirije hamwe mu mutwe umwe mu kibaya, ku nkombe hafi y’umugezi wa Sidoni.
52 Kubera iyo mpamvu ingabo za Moroni zabagoteye hagati, koko, ndetse ku mpande zombi z’umugezi, kuko dore, iburasirazuba hari ingabo za Lehi.
53 Kubera iyo mpamvu ubwo Zerahemuna yabonaga ingabo za Lehi iburasirazuba bw’umugezi wa Sidoni, n’ingabo za Moroni iburengerazuba bw’umugezi wa Sidoni, ko bagotewe hagati n’Abanefi, bakubiswe n’ubwoba bukabije.
54 Ubwo Moroni, igihe yabonaga ubwoba bwabo bukabije, yategetse ingabo ze ko zigomba guhagarika kumena amaraso yabo.