Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 39


Amategeko ya Aluma ku muhungu we Koriyantoni.

Biri mu bice 39 kugeza 42.

Igice cya 39

Icyaha cy’ubusambanyini ikizira—Icyaha cya Koriyantoni cyabujije Abazoramu kwakira ijambo—Incungu ya Kristo igera inyuma mu gukiza indahemuka zatubanjirije. Ahagana 74 M.K.

1 Kandi ubu, mwana wanjye, hari icyo mfite cyo kukubwira kiruta ibyo nabwiye umuvandimwe wawe; kuko dore, ntiwabonye se ugushikama kw’umuvandimwe wawe, ubudahemuka bwe, n’umwete we mu kubahiriza amategeko y’Imana? Dore, ntiyaguhaye se urugero rwiza?

2 Kuko ntiwagize ubwitonzi bwinshi ku magambo yanjye nk’uko umuvandimwe wawe yabikoze, mu bantu b’Abazoramu. Ubu ibi nibyo mpfa nawe; wakomeje kwiratana imbaraga zawe n’ubwenge bwawe.

3 Kandi ibi si ibyo gusa, mwana wanjye. Wakoze ibyanteye intimba; kuko waretse umurimo, maze ujya mu gihugu cya Sironi mu mbibi z’Abalamani, ukurikiye malaya Izabela.

4 Koko, yigabije imitima ya benshi; ariko ibi ntibyari urwitwazo kuri wowe, mwana wanjye. Uba warakoze umurimo wari waragiriwemo icyizere.

5 Ntuzi se, mwana wanjye, ko ibi bintu ari ikizira mu maso ya Nyagasani; koko, kizira kuruta ibyaha byose uretse imenwa ry’amaraso y’inzirakarengane cyangwa guhakana Roho Mutagatifu?

6 Kuko dore, niba uhakana Roho Mutagatifu mu gihe yari agifite umwanya muri wowe, kandi ubizi ko umuhakana, dore, iki ni icyaha kitababarirwa; koko, kandi uwo ari we wese wica anyuranyije n’urumuri n’ubumenyi bw’Imana, ntibyoroshye kuri we kubona imbabazi; koko, ndakubwira, mwana wanjye, ko bitoroshye kuri we kubona imbabazi.

7 None ubu, mwana wanjye, ndasaba Imana ko wakabaye utarakoze ubugizi bwa nabi bukomeye gutyo. Ntabwo nari kwibanda ku byaha byawe, kugira ngo nshengure roho yawe, iyo biba atari kubw’ neza yawe.

8 Ariko dore, ntushobora guhisha Imana ibyaha byawe; kandi keretse niwihana naho ubundi bizahagarara nk’ubuhamya bugushinja ku munsi wa nyuma.

9 Ubu, mwana wanjye, ndifuza ko wakwihana kandi ukazibukira ibyaha byawe, maze ntiwongere gukurikira ukundi irari ry’amaso yawe, ahubwo ukiyibagirwa muri ibi bintu byose; kuko keretse ukoze ibi ushoboye naho ubundi nta buryo waragwamo ubwami bw’Imana. O, ibuka, kandi ubyiyemeze, maze wiyibagirwe muri ibi bintu.

10 Kandi ngutegetse kubyiyemeza kugira ngo ujye inama na bakuru bawe mu mishinga yanyu; kuko dore, uri mu busore bwawe, kandi ukeneye kugaburirwa na bakuru bawe. Kandi witondere inama yabo.

11 Ntuzemere ubwawe kujyanwa kure n’ikintu icyo aricyo cyose cy’amanjwe cyangwa cy’ubupfapfa; ntuzemerere sekibi kongera kujyana umutima wawe inyuma ya za maraya z’ingome. Dore, O mwana wanjye, mbega ubukozi bw’ibibi wazaniye Abazoramu; kuko igihe babonaga imyitwarire yawe ntibari kubasha kwemera amagambo yanjye.

12 None ubu Roho wa Nyagasani arambwira ati: Tegeka abana bawe gukora icyiza, hato batazayobereza imitima y’abantu benshi ku irimbuka; kubera iyo mpamvu ngutegetse, mwana wanjye, mu gutinya Imana, kugira ngo wirinde ubukozi bw’ibibi bwawe;

13 Ko uhindukirira Nyagasani n’ubwenge bwawe bwose, ubushobozi, n’imbaraga; ko utongera kuyobya imitima y’abantu ukundi ngo bakore kigome; ahubwo uyigarure, maze umenyekanishe amafuti yawe n’ibidakwiriye wakoze.

14 Ntushakishe ubutunzi cyangwa ibintu by’imfabusa by’iyi si; kuko dore, ntushobora kuzajyana nabyo.

15 None ubu, mwana wanjye, hari icyo nifuza kukubwira cyerekeye ukuza kwa Kristo. Dore, ndakubwira, ko ari we mu by’ukuri uzaza gukuraho ibyaha by’isi; koko, aje gutangariza abantu be ubutumwa bwiza bw’agakiza.

16 Kandi ubu, mwana wanjye, uyu wari umurimo wari warahamagariwe, gutangariza ubu butumwa bwiza aba bantu, gutegura ubwenge bwabo; cyangwa se kugira ngo agakiza kabagereho, kugira ngo bashobore gutegurira ubwenge bw’abana babo kwumva ijambo mu gihe cy’ukuza kwe.

17 None ubu hari ukuntu nzorohereza ubwenge bwawe kuri iyi mpamvu. Dore, uribaza impamvu ibi bintu byamenyekanye mbere cyane. Dore, ndakubwira, mbese roho muri iki gihe ntifite agaciro kamwe ku Mana nka roho izabaho mu gihe cy’ukuza kwe?

18 Si ngombwa se ko umugambi w’ugucungurwa wamenyeshwa aba bantu kimwe n’abana babo?

19 Ntibyoroheye se Nyagasani muri iki gihe kwohereza umumarayika we gutangaza ubu butumwa bwiza kuri twebwe no ku bana bacu, cyangwa se na nyuma y’igihe cy’ukuza kwe?