Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 16


Igice cya 16

Abalamani barimbura abantu ba Amoniha—Zoramu ayobora Abanefi mu ntsinzi ku Balamani—Aluma na Amuleki n’abandi benshi babwiriza ijambo—Bigisha ko nyuma y’Umuzuko We Kristo azabonekera Abanefi. Ahagana 81–77 M.K.

1 Kandi habayeho mu mwaka wa cumi na rimwe w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi, ku munsi wa gatanu w’ukwezi kwa kabiri, nyuma y’uko hari harabayeho amahoro menshi mu gihugu cya Zarahemula, nta ntambara zari zarabayeho cyangwa amakimbirane mu gihe cy’imyaka runaka, ndetse kugeza ku munsi wa gatanu w’ukwezi kwa kabiri mu mwaka wa cumi na rimwe, habayeho umuborogo w’intambara wumvikanye mu gihugu hose.

2 Kuko dore, ingabo z’Abalamani zari zinjiriye ku ruhande rw’agasi, mu mbibi z’igihugu, ndetse mu murwa wa Amoniha, nuko batangira kwica abantu no kurimbura umurwa.

3 Kandi ubwo habayeho, mbere y’uko Abanefi bateranya ingabo zihagije zo kubirukana hanze y’igihugu, ko bari barimbuye abantu bari bari mu murwa wa Amoniha, ndetse na bamwe bari hafi y’imbibi za Nowa, kandi bajyanye abandi bunyago mu gasi.

4 Kandi habayeho ko Abanefi bifuzaga guhabwa abari bajyanywe bunyago mu gasi.

5 Kubera iyo mpamvu, uwari yaratorewe kuba umutware mukuru w’ingabo z’Abanefi, (n’izina rye ryari Zoramu, kandi yari afite abahungu babiri, Lehi na Aha)—ubwo Zoramu n’abahungu be bombi, kubera ko bari baramenye ko Aluma yari umutambyi mukuru w’itorero, kandi bari barumvise ko yari afite roho y’ubuhanuzi, kubera iyo mpamvu baramusanze maze bifuza kumumenyaho niba Nyagasani azemera ko bazajya mu gasi gushakisha abavandimwe babo, bari barajyanywe bunyago n’Abalamani.

6 Kandi habayeho ko Aluma yasabye ubumenyi Nyagasani ku byerekeranye n’iki kibazo. Nuko Aluma aragaruka maze arababwira ati: Dore, Abalamani bazambuka umugezi wa Sidoni mu majyepfo y’agasi, kure hirya y’imbibi z’igihugu cya Manti. Kandi dore aho ni ho muzahurira nabo, iburasirazuba bw’umugezi wa Sidoni, kandi ahongaho Nyagasani azabashyikiriza abavandimwe banyu bari baratwawe bunyago n’Abalamani.

7 Kandi habayeho ko Zoramu n’abahungu be bambutse umugezi wa Sidoni, hamwe n’ingabo zabo, maze bakomereza urugendo kure hirya y’imbibi za Manti berekeza mu majyepfo y’agasi, iburasirazuba bw’umugezi wa Sidoni.

8 Kandi baguye ku ngabo z’Abalamani, maze Abalamani bakwira imishwaro kandi birukanwa mu gasi; maze bafata abavandimwe babo bari barafashwe bunyago n’Abalamani, kandi aho nta muntu n’umwe wabo wazimiye wari warajyanywe bunyago. Nuko bazanwa n’abavandimwe babo kwigarurira ibihugu byabo bwite.

9 Kandi ni uko warangiye umwaka wa cumi na rimwe w’abacamanza, kubera ko Abalamani bari barirukanywe mu gihugu, n’abantu ba Amoniha barimbuwe; koko, buri muntu wese wariho mu Bamoniha yararimbuwe, ndetse n’umurwa wabo ukomeye, ari wo bavugaga ko Imana itashobora kurimbura, kubera ugukomera kwawo.

10 Ariko dore, mu munsi umwe wari wasizwe ari itongo; n’imirambo yatanyagujwe n’imbwa n’ibikoko by’agasi.

11 Icyakora, nyuma y’iminsi myinshi imirambo yabo yari irundanyije ku butaka, kandi yari itwikiriwe n’agataka gakeya. Kandi ubwo umunuko wayo wari mwinshi cyane ku buryo abantu batagiye kwigarurira igihugu cya Amoniha mu gihe cy’imyaka myinshi. Kandi kitwaga Itongo ry’Abanehori; kuko bari ab’idini rya Nehori, bari barishwe; n’ibihugu byabo bikagumya kuba amatongo.

12 Kandi Abalamani ntibongeye kuza kurwana n’Abanefi kugeza mu mwaka wa cumi na kane w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi. Nuko bityo mu gihe cy’imyaka itatu abantu ba Nefi bagize amahoro arambye mu gihugu hose.

13 Kandi Aluma na Amuleki bakomeje kubwiriza ukwihana abantu mu nzu z’Imana zabo, no mu nsegero zabo, ndetse no mu ma sinagogi yabo, yari yubatse mu buryo bw’Abayuda.

14 Kandi uko benshi bashakaga kwumva amagambo yabo, babasangizaga ijambo ry’Imana, batitaye ku bantu, ubudahwema.

15 Kandi bityo Aluma na Amuleki barakomeje, ndetse na benshi benshi cyane bari baratoranyijwe kubera umurimo, wo kubwiriza ijambo mu gihugu cyose. Maze itangizwa ry’itorero rihinduka rusange mu gihugu hose, mu gace kose kahakikije, mu bantu bose b’Abanefi.

16 Kandi nta busumbane bwari bubarimo; Nyagasani yasutse Roho we mu gihugu cyose kugira ngo ategure ubwenge bw’abana b’abantu, cyangwa ategurire imitima yabo kwakira ijambo ryari rikwiriye kwigishwa muri bo mu gihe cy’ukuza kwe—

17 Kugira ngo badashobora kwinangira ku ijambo, kugira ngo bataba abatizera, kandi bakajya mu irimbukiro, abubwo kugira ngo bashobore kwakira ijambo n’umunezero, kandi nk’uko ishami riterwa mu muzabibu nyakuri, ko bashobora kwinjira mu iruhukiro rya Nyagasani Imana yabo.

18 Ubwo abo batambyi bagendagenze mu bantu bababwiriza kwirinda ibinyoma byose, n’ububeshyi, n’amashyari, n’intonganya, n’uburyarya, n’ibitutsi, n’ubujura, ubwambuzi, ubusahuzi, ubwicanyi, bakora ubusambanyi, n’ubwoko bwose bw’isoni nke, basakaza ko ibi bintu bidakwiriye kubaho bityo—

19 Batangazaga ibintu bizabaho vuba; koko, batangaza ukuza kw’Umwana w’Imana, imibabaro ye n’urupfu, ndetse n’umuzuko w’abapfuye.

20 Kandi abenshi mu bantu babaririje ibyerekeye ahantu Umwana w’Imana azaza; kandi bigishijwe ko azababonekera nyuma y’umuzuko we; kandi ibi abantu babyumvanye umunezero ukomeye n’ibyishimo.

21 Nuko ubwo nyuma y’uko itorero ryari rimaze gutangizwa mu gihugu hose—nyuma y’uko ryari ryarabonye intsinzi kuri sekibi, kandi ijambo ry’Imana ryigishwa mu mwimerere waryo mu gihugu hose, na Nyagasani asuka imigisha ye ku bantu—ni uko warangiye umwaka wa cumi na kane w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi.