Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 24


Igice cya 24

Abalamani batera abantu b’Imana—Abanti-Nefi-Lehi banezerwa muri Kristo kandi bakagendererwa n’abamarayika—Bahitamo kubabazwa n’urupfu aho kwirwanirira ubwabo—Abalamani benshi bahinduka. Ahagana 90–77 M.K.

1 Kandi habayeho ko Abamaleki n’Abamuloni n’Abalamani bari mu gihugu cya Amuloni, ndetse no mu gihugu cya Helamu, n’abari mu gihugu cya Yerusalemu, no muri make, mu gihugu cyose kibakikije, batari barahindutse kandi batariyitiriye izina ry’Anti-Nefi-Lehi, bakanguriye Abamaleki n’Abamuloni kwanga abavandimwe babo.

2 Kandi urwango rwabo rwahindutse inzika ikabije kuri bo, ndetse kugeza ubwo batangiye kwigomeka ku mwami wabo, ku buryo batashakaga ko aba umwami wabo; kubera iyo mpamvu, beguye intwaro zo kurwanya abantu b’Anti-Nefi-Lehi.

3 Ubwo umwami yashyikirije ubwami umuhungu we, kandi amwita Anti-Nefi-Lehi.

4 Kandi umwami yapfuye muri uwo mwaka nyine ku buryo Abalamani batangiye kugira imyiteguro y’ intambara ku bantu b’Imana.

5 Ubwo igihe Amoni n’abavandimwe be n’abazamukanye nawe bose babonaga imyiteguro y’Abalamani yo kurimbura abavandimwe babo, baje mu gihugu cya Midiyani, maze aho Amoni ahahurira n’abavandimwe be bose; kandi uhereye icyo gihe baje mu gihugu cya Ishimayeli kugira ngo bashobore kugirana inama na Lamoni ndetse hamwe n’umuvandimwe we Anti-Nefi-Lehi, y’ibyo bazakora ngo birwanirire ubwabo ku Balamani.

6 Ubwo nta muntu n’umwe mu bantu bose bari barahindukiriye Nyagasani washoboraga kwegura intwaro zo kurwanya abavandimwe babo; oya, nta n’ubwo bashoboraga gukora imyiteguro iyo ari yo yose y’intambara, koko, ndetse umwami wabo yabategetse ko batabikora.

7 Ubwo, aya niyo magambo yabwiye abantu yerekeranye n’iki kibazo: Ndashimira Imana yanjye, ubwoko bwanjye nkunda, ko Imana yacu ikomeye mu bwiza yatwoherereje aba bavandimwe bacu, Abanefi, bo kutwigisha, no kutwemeza ibya gakondo z’abasogokuruza bacu b’abagome.

8 None dore, ndashimira Imana yanjye ikomeye ko yaduhaye umugabane wa Roho we wo koroshya imitima yacu, kugira ngo dufungure umubano n’aba bavandimwe, Abanefi.

9 Kandi dore, ndashimira na none Imana yanjye, ko kubwo gufungura uyu mubano twemeye iby’ibyaha byacu, n’ibyo ubwicanyi bwinshi twakoze.

10 Ndetse ndashimira Imana yanjye, koko, Imana yanjye ikomeye, ko yatumye dushobora kwihana iby’ibi bintu, ndetse ko yatubabariye iby’ibyaha byacu byinshi n’ubwicanyi twakoze, kandi ikavana inkomanga ku mitima yacu, binyuze mu bigwi by’Umwana wayo.

11 None ubu dore, bavandimwe banjye, kuva ari cyo cyonyine twashoboye gukora (nk’uko twari twarazimiye kurusha inyokomuntu yose) kugira ngo kwihane iby’ibyaha byacu byose n’ubwicanyi bwinshi twakoze, kandi dutume Imana ibivana mu mitima yacu, kuko nicyo cyonyine twashoboye gukora ngo twihane bihagije imbere y’Imana kugira ngo idukureho ikizinga cyacu—

12 None, bavandimwe banjye bakundwa cyane, ubwo Imana yadukuyeho ibizinga byacu, kandi inkota zacu zikaba zibengerana, bityo ntituzongere kwanduza ukundi inkota zacu n’amaraso y’abavandimwe bacu.

13 Dore, ndababwira, Oya, nimureke dufatire inkota zacu kugira ngo zitanduzwa n’amaraso y’abavandimwe bacu; kuko ahari, twongeye kwanduza inkota zacu ntizashobora kuzozwa ngo zererane ukundi binyuze mu maraso y’Umwana w’Imana yacu ikomeye, azamenerwa impongano y’ibyaha byacu.

14 Kandi Imana ikomeye yatugiriye impuhwe, kandi yatumenyesheje ibi bintu kugira ngo dushobore kutarimbuka; koko, yatumenyesheje ibi bintu mbere, kubera ko ikunda roho zacu kimwe n’uko ikunda abana bacu; kubera iyo mpamvu, mu mpuhwe zayo itugenderera ikoresheje abamarayika bayo, kugira ngo umugambi w’agakiza ushobore kutumenyeshwa kimwe n’ibisekuruza by’ahazaza.

15 O, mbega ukuntu Imana yacu ari inyempuhwe! Kandi ubu dore, kuva byarabaye uko ngo dushobore kuvanwaho ibizinga, kandi inkota zacu zererane, nimureke tuzihishe kure kugira ngo zishobore kugumya kwerererana, nk’ubuhamya ku Mana yacu ku munsi wa nyuma, cyangwa ku munsi tuzazanwa guhagarara imbere yayo kugira ngo ducirwe urubanza, kugira ngo tutazanduza inkota zacu mu maraso y’abavandimwe bacu kubera ko yaduhaye ijambo rye kandi bityo yaratwejeje.

16 Kandi ubu, bavandimwe banjye, niba abavandimwe bacu bashaka kuturimbura, dore, tuzahisha kure inkota zacu, koko, ndetse tuzazitaba mu butaka, kugira ngo zishobore kugumya kwererana, nk’ubuhamya ko tutigeze tuzikoresha, ku munsi wa nyuma; kandi niba abavandimwe bacu baturimbura, dore, tuzasanga Imana yacu maze dukizwe.

17 Kandi ubwo habayeho ko ubwo umwami yari amaze kurangiza iby’aya magambo, kandi abantu bose bateranyirijwe hamwe, bafashe inkota zabo, n’intwaro zose zakoreshejwe mu imenwa ry’amaraso y’umuntu, maze bazitaba burundu hasi kure mu gitaka.

18 Kandi ibi babikoze, kubera ko babibonaga nk’ubuhamya ku Mana, ndetse no ku bantu, ko batazongera gukoresha intwaro mu imenwa ry’amaraso ya muntu; kandi ibi barabikoze, bahamya kandi bagirana igihango n’Imana, ko aho kumena amaraso y’abavandimwe babo ahubwo batanga ubuzima bwabo bwite; kandi ko aho kwambura umuvandimwe ahubwo bakwiriye kumuha; kandi ko aho kubaho iminsi yabo mu bunebwe ahubwo bakwiriye gukora bivuye inyuma n’amaboko yabo.

19 Kandi bityo tubona ko, ubwo aba Balamani bemezwaga kandi bakamenyeshwa ukuri, bari bahamye, kandi bashobora kubabazwa ndetse kugeza ku rupfu aho gukora icyaha; kandi bityo turabona ko batabye intwaro zabo kubw’amahoro, cyangwa batabye intwaro z’intambara, kubw’ amahoro.

20 Kandi habayeho ko abavandimwe babo, Abalamani, bakoze imyiteguro y’intambara, nuko bazamukira mu gihugu cya Nefi ku mugambi wo kurimbura umwami, no gushyiraho undi mu kigwi cye, ndetse n’uwo kurimbura abantu ba Anti-Nefi-Lehi mu gihugu.

21 Ubwo igihe abantu babonaga ko baje kubatera barasohotse barabasanganira, maze barambarara imbere yabo ku itaka, nuko batangira gutabaza izina rya Nyagasani; kandi bityo bakiri muri iyo myitwarire nibo Abalamani batangiraga kubagwaho, maze bagatangira kubicisha inkota.

22 Kandi bityo nta nkomyi iyo ari yo yose bahuye nayo, bishe igihumbi na batanu muri bo; kandi tuzi ko bahawe umugisha, kuko bagiye kubana n’Imana yabo.

23 Ubwo igihe Abalamani babonaga ko abavandimwe babo badahunga inkota, batanahindukirira iburyo cyangwa ibumoso, ahubwo ko bahisemo kuryama hasi no gutikira, kandi bahimbaza Imana ndetse no mu gikorwa nyacyo cyo kwicishwa inkota—

24 Ubwo igihe Abalamani babonaga ibi baretse kubica; kandi hariho benshi bari bafite imitima yari yarabyimbye muri bo kubwa bamwe mu bavandimwe babo bari baragushijwe n’inkota, kuko bihannye iby’ibintu bari barakoze.

25 Kandi habayeho ko bajugunye intwaro zabo z’intambara, nuko ntibongera kuzifata, kuko baribwaga n’ubwicanyi bari barakoze; nuko baratuza ndetse nk’abavandimwe babo, bategereje impuhwe z’abafite intwaro yazamuriwe kubica.

26 Kandi habayeho ko abantu b’Imana bakiriye uwo munsi abarenze umubare w’abari bishwe; kandi abari bishwe bari abantu b’abakiranutsi, kubera iyo mpamvu nta mpamvu dufite yo gushidikanya ko bari barakijijwe.

27 Kandi nta muntu w’umugome wishwe muri bo; ahubwo habayeho abarenze igihumbi bamenyeshejwe ukuri; bityo tubona ko Nyagasani akoresha inzira nyinshi ku gakiza k’abantu be.

28 Ubwo umubare munini cyane w’Abalamani bishe benshi cyane b’abavandimwe babo bari Abamaleki n’Abamuloni, umubare munini cyane w’abakurikizaga iby’Abanehori.

29 Ubwo, mu bifatanyije n’abantu ba Nyagasani, nta na bamwe bari Abamaleki cyangwa Abamuloni, cyangwa abakurikizaga ibya Nehori, ahubwo bari abakomokaga icyo gihe kuri Lamani na Lemuweli.

30 Kandi bityo dushobora gutandukanya byeruye, ko nyuma y’uko abantu bigeze kumurikirwa na Roho w’Imana, kandi bari barabonye ubumenyi bukomeye bw’ibintu byerekeye ubukiranutsi, noneho bakagwa kure mu cyaha n’igicumuro, binangira kurushaho, maze bityo imimerere yabo igahinduka mibi kurushaho nkaho batari barigeze na rimwe kumenya ibi bintu.

Capa