Igice cya 2
Amulisi ashaka kuba umwami maze agahakanirwa n’ijwi rya rubanda—Abayoboke be bamugira umwami—Abamulisi bashora intambara ku Banefi maze baratsindwa—Abalamani n’Abamulisi bahuza ingabo kandi bagatsindwa—Aluma yica Amulisi. Ahagana 87 M.K.
1 Kandi habayeho mu ntangiriro y’umwaka wa gatanu w’ingoma yabo ko hatangiye kubaho impaka mu bantu; kuko umuntu umwe, witwaga Amulisi, wari umuntu w’uburiganya cyane, koko, umunyabwenge ku bijyanye n’ubwenge bw’isi, kandi yabagaho mu buryo bw’umuntu wicishije Gidiyoni inkota, wishwe hakurikijwe itegeko—
2 Ubwo uyu Amulisi yari, kubw’uburiganya bwe, yarakuruye abantu benshi; ndetse benshi ku buryo batangiye kuba abanyabubasha cyane; nuko bagatangira kugerageza gushyiraho Amulisi ngo abe umwami ku bantu.
3 Ubwo ibi byari biteye ubwoba abantu b’itorero, ndetse n’abatarakuruwe n’ubuhendahendanyi bwa Amulisi; kuko bari bazi ko bijyanye n’itegeko ryabo ko ibintu nk’ibyo bigomba gushyirwaho n’ijwi rya rubanda.
4 Kubera iyo mpamvu, iyo bijya gushoboka ko Amulisi abona ijwi rya rubanda, we, kubera ko yari umuntu w’umugome, yari kubambura uburenganzira bwabo n’amahirwe y’itorero; kuko cyari icyifuzo cye cyo kurimbura itorero ry’Imana.
5 Kandi habayeho ko abantu biteranyirije hamwe mu gihugu cyose, buri muntu akurikije igitekerezo cye, cyaba gikunze cyangwa kirwanya Amulisi, mu mahuriro atandukanye, kandi bagiranye impaka nyinshi n’amakimbirane atangaje umwe ku wundi.
6 Kandi bityo biteranyirije hamwe kugira ngo batoreshe amajwi ku berekeranye n’iki gikorwa; kandi bashyirwaga imbere y’abacamanza.
7 Kandi habayeho ko ijwi rya rubanda ryanze Amulisi, ku buryo atagizwe umwami w’abo bantu.
8 Ubwo ibi byateye umunezero mwinshi mu mitima y’abamurwanyaga; ariko Amulisi yakongejemo umujinya mu bari bamushyigikiye wo kurwanya abari batamushyigikiye.
9 Kandi habayeho ko bikoranyirije hamwe, maze bimika Amulisi ngo abe umwami wabo.
10 Ubwo igihe Amulisi yagirwaga umwami kuri bo yabategetse ko bafata intwaro zo kurwanya abavandimwe babo; kandi ibi yabikoze kugira ngo ashobore kubagira imbata ze.
11 Ubwo abantu ba Amulisi bitandukanyije kubw’izina rya Amulisi, nuko bitwa Abamulisi; maze abasigaye bitwa Abanefi, cyangwa abantu b’Imana.
12 Kubera iyo mpamvu abantu b’Abanefi bari bazi iby’umugambi w’Abamulisi, nuko kubera iyo mpamvu bitegurira guhura nabo; koko, bitwaje inkota, n’amahiri, hamwe n’imiheto, hamwe n’imyambi, hamwe n’amabuye, hamwe n’imihumetso, n’ubundi buryo bwose bw’intwaro z’intambara, za buri bwoko.
13 Kandi uko ni ko bari biteguye guhura n’Abamulisi igihe bazaza. Kandi batoranyije abatware b’ingabo, n’abatware b’ingabo b’ikirenga, n’abatware b’ingabo bakuru, bijyanye n’imibare yabo.
14 Kandi habayeho ko Amulisi yambitse ingabo ze uburyo bwose bw’intwaro z’intambara za buri bwoko; ndetse atoranya abategetsi n’abayobozi ku bantu be, kugira ngo babayobore mu ntambara yo kurwanya abavandimwe babo.
15 Kandi habayeho ko Abamulisi baje ku gasozi ka Amunihu, kari iburasirazuba bw’umugezi wa Sidoni, wanyuraga mu gihugu cya Zarahemula, maze aho bashora intambara ku Banefi.
16 Ubwo Aluma, yari umucamanza mukuru n’umuyobozi w’abantu ba Nefi, kubera iyo mpamvu yazamukanye n’abantu be, koko, n’abatware b’ingabo be, n’abatware b’ingabo bakuru, koko, ku mutwe w’ingabo ze, kurwanya Abamulisi.
17 Kandi batangiye kwicira Abamulisi ku gasozi k’iburasirazuba bwa Sidoni. Nuko Abamulisi barwanya Abanefi n’imbaraga zikomeye, ku buryo abenshi b’Abanefi baguye imbere y’Abamulisi.
18 Nyamara Nyagasani yahaye imbaraga ukuboko kw’Abanefi, ku buryo biciye Abamulisi kubamarira ku icumu, ku buryo batangiye kubahunga.
19 Kandi habayeho ko Abanefi bahize Abamulisi uwo munsi wose, nuko babicira kubamara, ku buryo hishwe mu Bamulisi abantu ibihumbi cumi na bibiri magana atanu na mirongo itatu na babiri; kandi hishwe mu Banefi abantu ibihumbi bitandatu magana atanu na mirongo itandatu na babiri.
20 Kandi habayeho ko ubwo Aluma atari agishoboye guhiga Abamulisi yategetse ko abantu be babamba amahema mu kibaya cya Gidiyoni, icyo kibaya cyari cyaritiriwe Gidiyoni wari waricishijwe inkota n’ukuboko kwa Nehori; kandi muri iki kibaya Abanefi bahabambye amahema yabo muri iryo joro.
21 Nuko Aluma yohereza intasi gukurikira igisigisigi cy’Abamulisi, kugira ngo amenye iby’imigambi yabo n’ubugambanyi bwabo, ngo ashobore kubirinda, kugira ngo ashobore gusigasira abantu be ntibarimbuke.
22 Ubwo abo yohereje gucunga inkambi y’Abamulisi bitwaga Zeramu, na Amunori, na Manti, na Limuheri; aba nibo bajyanye hamwe n’ingabo zabo gucunga inkambi y’Abamulisi.
23 Kandi habayeho ko bukeye bwaho bagarutse mu nkambi y’Abanefi bihuta cyane, bumiwe bikomeye, kandi bakubiswe n’ubwoba bwinshi, bavuga bati:
24 Dore, twakurikiranye inkambi y’Abamulisi, none twatangajwe cyane n’uko, mu gihugu cya Minoni, haruguru y’igihugu cya Zarahemula, mu nzira yerekeza mu gihugu cya Nefi, twabonye ingabo nyinshi z’Abalamani; kandi dore, Abamulisi bifatanyije na bo;
25 Kandi bateye abavandimwe bacu muri kiriya gihugu; none barimo kubahunga hamwe n’amashyo yabo, n’abagore babo, n’abana babo, berekeza mu murwa wacu; kandi keretse nitwihuta naho ubundi barigarurira umurwa wacu, n’abasogokuruza bacu, n’abagore bacu, n’abana bacu baricwa.
26 Kandi habayeho ko abantu ba Nefi bafashe amahema yabo, maze bava mu kibaya cya Gidiyoni berekeza mu murwa wabo, ariwo murwa wa Zarahemula.
27 Kandi dore, ubwo bambukaga umugezi wa Sidoni, Abalamani n’Abamulisi, bendaga kuba benshi, nk’umucanga w’inyanja, barabateye ngo babarimbure.
28 Nyamara, Abanefi bahawe imbaraga n’ukuboko kwa Nyagasani, kandi bari basenze bivuye inyuma uwari kubagobotora mu maboko y’abanzi babo, kubera iyo mpamvu Nyagasani yumvise ugutakamba kwabo, nuko abaha imbaraga, maze Abalamani n’Abamulisi bagwa imbere yabo.
29 Kandi habayeho ko Aluma yarwanye na Amulisi n’inkota, imbona nkubone; kandi bahangana bivuye inyuma, umwe k’uwundi.
30 Kandi habayeho ko Aluma, kubera ko yari umuntu w’Imana, kandi kubera ko yagendanaga ukwizera kwinshi, yatakambye, avuga ati: O Nyagasani, gira impuhwe maze urinde ubuzima bwanjye, kugira ngo nshobore kuba igikoresho mu maboko yawe cyo gukiza no kurengera aba bantu.
31 Ubwo igihe Aluma yari amaza kuvuga aya magambo yongeye guhangana na Amulisi; kandi yari yahawe imbaraga ku buryo yicishije Amulisi inkota.
32 Ndetse yahanganye n’umwami w’Abalamani; ariko umwami w’Abalamani arahunga asubira inyuma ava imbere ya Aluma nuko yohereza abarinzi be guhangana na Aluma.
33 Ariko Aluma, hamwe n’abarinzi be, yahanganye n’abarinzi b’umwami w’Abalamani kugeza abishe kandi abasubiza inyuma.
34 Kandi bityo yakenkemuye ubwo butaka, cyangwa ahubwo inkombe, bwari iburasirazuba bw’umugezi wa Sidoni, ajugunya imirambo y’Abalamani bari bishwe mu mazi ya Sidoni, kugira ngo bityo abantu be bashobore kubona umwanya wo kwambukiramo no kurwana n’Abalamani n’Abamulisi mu ruhande rw’iburengerazuba rw’umugezi wa Sidoni.
35 Kandi habayeho ko ubwo bari bamaze kwambuka umugezi wa Sidoni Abalamani n’Abamulisi batangiye guhunga imbere yabo, nubwo bari benshi cyane ku buryo batashoboraga kubarwa.
36 Kandi bahunze imbere y’Abanefi berekeza mu gasi kari iburengerazuba no mu majyaruguru, urenze cyane imbibi z’icyo gihugu; kandi Abanefi babakurikiranye bivuye inyuma, maze barabica.
37 Koko, basanzwe impande zose, kandi barishwe kandi barirukankanywe, kugeza batataniye mu burengerazuba, no mu majyaruguru, kugeza ubwo bari bamaze kugera mu gasi, kitwaga Herumawuntsi; kandi cyari cya gice cy’agasi cyari cyarigabijwe n’ibikoko by’agasozi kandi by’inkazi.
38 Kandi habayeho ko abenshi biciwe mu gasi n’inguma zabo, nuko baconcomerwa n’ibyo bikoko ndetse n’inkongoro zo mu kirere; kandi amagufa yabo yarabonetse, kandi yarunzwe ku isi.