Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 63


Igice cya 63

Shibuloni na nyuma Helamani bafata inyandiko zejejwe—Abanefi benshi bagiye mu gihugu cyo mu majyaruguru—Hagoti yubaka amato, atsura ajya iburengerazuba bw’inyanja—Moroniha atsinda Abalamani mu murwano. Ahagana 56–52 M.K.

1 Kandi habayeho mu ntangiriro y’umwaka wa mirongo itatu na gatandatu w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi, ko Shibuloni yafashe ibyo bintu byejejwe Aluma yari yarashyikirije Helamani.

2 Kandi yari umugabo w’umukiranutsi, kandi yagenze yemye imbere y’Imana; kandi yazirikanaga gukora ibyiza ubudahwema, kubahiriza amategeko ya Nyagasani Imana ye; ndetse n’umuvandimwe we yagenzaga atyo.

3 Kandi habayeho ko Moroni nawe yapfuye. Kandi ni uko warangiye umwaka wa mirongo itatu na gatandatu w’ingoma y’abacamanza.

4 Kandi habayeho ko mu mwaka wa mirongo itatu na karindwi w’ingoma y’abacamanza, habayeho umutwe munini w’ingabo, ndetse ugera ku ngabo ibihumbi bitanu na magana ane, hamwe n’abagore babo n’abana babo, bahagurutse mu gihugu cya Zarahemula bajya mu gihugu cyari mu majyaruguru.

5 Kandi habayeho ko Hagoti, kubera ko yari umugabo w’amatsiko ahebuje, niyo mpamvu yagiye maze yiyubakira ubwato bugari bihebuje, mu mbibi z’igihugu kitwa Aharumbukae, hafi y’igihugu cyitwa Rwamatongo, maze abwohereza mu burengerazuba bw’inyanja, hafi y’agashumi k’ubutaka kambukira mu majyaruguru y’igihugu.

6 Kandi dore, hari Abanefi benshi babwinjiyemo nuko batsurana ibibatunga byinshi, ndetse n’abagore benshi n’abana; maze bafata urugendo rwabo berekeza mu majyaruguru. Kandi ni uko warangiye umwaka wa mirongo itatu na karindwi.

7 Kandi mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani, uyu mugabo yubatse andi mato. Ndetse ubwato bwa mbere bwaragarutse, nuko abantu benshi kurushaho babwinjiramo; ndetse bafata ibibatunga byinshi, maze na none bajya mu majyarugu y’igihugu.

8 Kandi habayeho ko batongeye kumvikana ukundi. Nuko tugakeka ko barigitiye mu ndiba z’inyanja. Nuko habayeho ko ubundi bwato bumwe nabwo bwatsuye; kandi aho bwagiye ntituhazi.

9 Kandi habayeho ko muri uyu mwaka habayeho abantu benshi bagiye mu majyaruguru y’igihugu. Kandi ni uko warangiye umwaka wa mirongo itatu n’umunani.

10 Kandi habayeho ko mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda w’ingoma y’abacamanza, Shibuloni nawe yapfuye, kandi Koriyantoni yari yaragiye mu majyaruguru y’igihugu mu bwato, gushyira ibibatunga abantu bari baragiye muri icyo gihugu.

11 Kubera iyo mpamvu byabaye ngombwa ko Shibuloni aha ibyo bintu byejejwe, mbere y’urupfu rwe, umuhungu wa Helamani, witwaga Helamani, witiranwaga na se.

12 Ubwo dore, ibyo byaharagaswe byose byari bifitwe na Helamani byaranditswe maze byoherezwa mu bana b’abantu hirya no hino mu gihugu cyose, uretse ibyo bice byari byarategetswe na Aluma ko bitazahishurwa.

13 Ariko, ibi bintu byagombaga gushyingurwa byera, kandi bigahererekanywa igisekuru ku kindi; kubera iyo mpamvu, muri uyu mwaka, byari barahawe Helamani, mbere y’urupfu rwa Shibuloni.

14 Kandi habayeho muri uyu mwaka ko hari abatwiyomoyeho bari baragiye mu Balamani; kandi barongeye gushegera kugirira umujinya Abanefi.

15 Ndetse muri uyu mwaka nyine bamanukanye ingabo nyinshi zo kurwanya abantu ba Moroniha, cyangwa ingabo za Moroniha, aho bakubiswe maze bongera kwirukanirwa mu bihugu byabo bwite; kandi bagize ugutakaza gukomeye.

16 Kandi uko niko warangiye umwaka wa mirongo itatu n’icyenda w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi.

17 Kandi uko niko yarangiye inkuru ya Aluma, na Helamani umuhungu we, ndetse na Shibuloni, wari umuhungu we.