2021
Byasabye Umuhungu Gukiza Umudugudu
Mata 2021


“Byasabye Umuhungu Gukiza Umudugudu,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko 10-11 Mata 2021.

Ubutumwa Ngarukakwezi Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko Mata 2021

Byasabye Umuhungu Gukiza Umudugudu

Tom Fanene yari afite imyaka 12 gusa, ariko igihe indwara ikomeye yibasiye umudugudu we wo muri Samowa, yahamagariwe gukora ibintu bihambaye.

Ikirwa cya Samowa hamwe n’umuhungu ufasha umuturage w’umudugudu urwaye

Igishushanyo cya James Madsen; ifoto yo muri Getty Images

Nk’uko insanganyamatsiko y’urubyiruko y’uyu mwaka ibivuga, urimo gushyiraho umusingi w’umurimo ukomeye (Inyigisho n’Ibihango 64:33). Mu mateka y’Itorero, urubyiruko rwagize uruhare rw’ibanze mu bihe bikomeye byo kubaka ubwami bw’Imana. Dore urugero rumwe.

Icyorezo cyo ku Kirwa

Mu myaka 100 ishize, mu birwa bya Samowa byo mu nyanja ya Pasifika, umusore witwa Tom Fanene yari umufasha w’ingenzi mu bihe by’ubuzima n’urupfu ku banyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.

Tom yabaga mu mudugudu witwa Sauniatu, wari washinzwe n’Abera b’Iminsi ya Nyuma muri ako gace nk’ahantu ho guhurira no gukora ikoraniro. Kimwe n’Abera b’Imana bo mu bihe byashize n’ahandi hantu, bahuye n’ibigeragezo kimwe n’ibitangaza igihe bakoraga bubaka ubwami bw’Imana hamwe. Ikigeragezo kimwe cyabaye mu 1918, igihe icyorezo cy’ibicurane cyageraga mu mudugudu.

Indwara ikimara kuhagera, yarababaje, kandi ikwirakwira vuba. Hafi ya buri umwe mu baturage bagera kuri 400 yari aryamye kubera cyo. Gusa babiri muri bo bari bameze neza bihagije kugira ngo bazenguruke: umusaza na Tom w’imyaka 12.

Ukwizera n’Akazi Gakomeye

Umuryango wa Tom wari wagize ukwizera imbere y’uburwayi mbere kandi wari warabonye ibitangaza nk’igisubizo. Murumuna wa Tom Ailama yari arwaye imyaka mike mbere yaho. Se wabo, Elisala, yarose inzozi ahabwa amabwiriza yihariye y’icyo gukora kugira ngo yite kuri Ailama: shakisha igiti cya wili-wili, ukureho igishishwa, hanyuma ugisekure ukuremo umutobe. Elisala yarabikoze ashyira umutobe Ailama, arawunywa bidatinze arakira. Tom rero yari yarabonye uburyo gukorera mu kwizera bishobora gufasha gutsinda indwara.

Mu gihe cy’icyorezo cy’ibicurane mu 1918, Tom yashyize ukwizera kwe mu bikorwa uko yakoraga cyane kugira ngo yite ku baturage bo muri uwo mudugudu. Yavuze ati: “Buri gitondo najyaga mu nzu ku yindi kugaburira no gusukura abantu no kumenya abari bapfuye.”

Yavomaga indobo z’amazi ava mu isoko, akazana amazi muri buri nzu. Yuriye ibiti by’inazi, aca imbuto zabyo akazihonda kugira ngo zifunguke akuremo umutobe wo gushyira abarwayi. Yishe kandi inkoko zose zo mu mudugudu kugira ngo ateke isupu kuri buri muryango.

Kugira Itandukaniro

Muri iki cyorezo, hafi kimwe cya kane cy’abantu bose bo muri Samowa bazize ibicurane. Bamwe mu bantu bo mu mudugudu wa Tom na bo barapfuye. Tom yafashije gucukura imva no gushyingura abarenga 20 muri bo, harimo na se, Elisala.

Ariko kubera akazi gakomeye ka Tom hamwe n’urukundo rwo kwita ku bantu, abantu benshi mu mudugudu we bararokotse. Yagize impinduka nini kuri abo bantu no kubaka ubwami bwa Nyagasani muri Samowa. Yashyizeho umusingi w’umurimo ukomeye.

No mu buryo bwawe, nawe ni byo ukora.

Ushobora kudahamagarirwa gukora ibintu nk’ibyo Tom yakoze, ariko uri mu by’ukuri, gukoresha ukwizera mu buryo bunyuranye bizagira icyo bihindura kuri wowe, ku bandi, no ku murimo wo kubaka ubwami bw’Imana.

Urimo gutanga urugero ku muryango wawe, inshuti, n’abandi mu kugaragaza ingeso nziza, ukwihangana, ineza, n’urukundo. Urimo gukorera abandi. Urimo kwitabira kwiga ibyanditswe bitagatifu no gusenga. Urimo gusangiza ukuri kw’inkuru nziza yagaruwe ya Yesu Kristo.

Muri uyu mwaka ushize, benshi muri mwe bagiye bakora ibyo bintu mu gihe bihanganiraga ingaruka z’icyorezo. Wenda ntiwari wavoma amazi ngo uce n’inazi no kwita ku bantu 400 bakagarura ubuzima, ariko wazaniye abantu ihumure, ibyiringiro, umunezero, n’amahoro mu bundi buryo bwinshi.

Imyaka yawe ntacyo ivuze cyane kuruta ukwizera kwawe n’ubushake bwo gukora no gukorera abandi. Ingero zo mu bihe byashize, nk’iza Tom Fanene, zishobora kugufasha kubona ko ukenewe mu gushyiraho umusingi w’umurimo ukomeye w’Imana.