2021
Kubona Imbaraga zo Kubabarira
Kamena 2021


“Kubona Imbaraga zo Kubabarira,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko Kamena 2021, 10-11.

Ngwino, Unkurikire

Kubona Imbaraga zo Kubabarira

Nyagasani yadutegetse kubabarira abandi. Azadufasha kubahiriza amategeko Ye, harimo n’iri.

Inyigisho n’Ibihango 64:10).

Ishusho
umugore ureba umuntu umuhereza ukuboko

Igishushanyo cya James Madsen

Ese gukurikiza amategeko amwe bisa nk’ibikomeye kurusha ayandi?

Hano hari rimwe ritera ubwoba abantu benshi: “Njyewe Nyagasani, nzababarira abo nzababarira, ariko mwebwe musabwa kubabarira abantu bose” (Inyigisho n’Ibihango 64:10).

Gutegereza Ese tugomba kubabarira buri muntu watugiriye nabi? Ese ibyo ndetse byashoboka?

Ni ikintu kimwe kubabarira umuntu kubwo kuvuga ikintu kigukomeretsa cyangwa kubwo gufata umwanya wa nyuma ku meza. Ariko se byagenda bite ku bikomere byimbitse? Ese ibyo byaha bikomeye bishobora kwanzuranya cyangwa ndetse bigahindura imigendekere y’ubuzima bwabo.

Rimwe na rimwe ubushobozi bwo kubabarira umuntu wadukomerekeje biteye ubwoba bushobora kwiyumvisha ibiturenze.

Dore inkuru nziza: Dufashijwe na Yesu Kristo, nta na rimwe tubuzwa ibyo dushobora gukora ku giti cyacu bwite.

Inkunga Yakeneye

Umukristo wizera wo mu Buholandi witwaga Corrie ten Boom yabonye ubwe ububasha bwo gusaba Imana kumufasha kubabarira umuntu.

We na mukuru we Betsy bari barashyizwe mu nkambi z’imbohe mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi. Corrie n’abandi baburabujwe biteye ubwoba n’abarinzi b’inzu z’imbohe b’Abanazi. Mukuru we Betsy ndetse yarapfuye nk’ingaruka y’uko kuburabuzwa, Corrie yararokotse.

Nyuma y’intambara, Corrie yavumbuye ububasha bukiza bwo kubabarira abandi. Yasangizaga kensi ubutumwa bwe mu ruhame. Nyamara umunsi umwe yarasuzumwe mu magambo ye.

Nyuma y’ijambo mbwirwaruhame, Corrie yegerewe n’umwe mu barinzi b’inzu y’imbohe b’abagome kurusha abandi bo mu nkambi.

Yabwiye Corrie ko yahindutse Umukristo uhereye mu ntambara kandi yihannyeibintu biteye ubwoba yari yarakoze nk’umurinzi w’inzu y’imbohe.

Yamuhereje ikiganza cye maze aramubwira, ati: “Uzambabarira se”

Atitaye ku byo yari yaramenye byose kandi yasangije byerekeye kubabarira abandi, Corrie ntiyashoboye kwemera ikiganza cy’uyu muntu w’umwihariko maze ngo amubabarire—atari ku bwe bwite, ibyo aribyo byose.

Nyuma yaranditse, ati:“Ndetse uko ibitekerezo by’uburakari, byo kwihorera byabiraga mu njye, nabonye icyaha cyabo. … Nyagasani Yesu, narasenze, mbabarira kandi umfashe kumubabarira.

“Nagerageje kumwenyura, [kandi] ndwana no kuzamura ikiganza cyanjye. Sinabishoboye Ntacyo numvaga, nta n’igishashi na gito cy’ubushyuhe cyangwa urukundo. Kandi bityo na none nahumetse isengesho ricecetse. Yesu, Sinshobora kumubabarira. Mpa Imbabazi Zawe

“Ubwo nafataga ikiganza cye ikintu utakwemera ko cyashoboka cyabayeho. Uhereye mu rutugu rwanjye ugakomereza mu kuboko kwanjye ukanyura mu kiganza cyanjye umuriro wabaye nk’uwamvuyemo umwambukiramo, mu gihe mu mutima wanjye hashibutsemo urukundo kubw’uyu munyamahanga rwabaye nk’urundenga.

“Kandi bityo navumbuye ko ugukira kw’isi kutagishingiye ku mbabazi zacu kurusha uko kuri ku bwiza bwacu, ahubwo bushingiye ku Ze. Igihe Atubwira gukunda abanzi bacu, Aduha, hamwe n’itegeko, urukundo ubwarwo.”1

Imana irahari kugira ngo ibafashe kubahiriza amategko Yayo, harimo n’itegeko ryo kubabarira—ndetse nubwo byaba bikomeye. Ishobora kubafasha rwose kimwe n’uko Yafashije Corrie ten Boom.

Ugukira Ukwiriye

Ubuzima buragora Buravangavanze Kandi bidasubirwaho bwuzuye abantu bafite amahitamo bahawe n’Imana.

Muri ibyo bihe aho umuntu agira ihitamo ribatera ububabare bukomeye—cyangwa ndetse bikaba kubw’impanuka—mushobora kubona ububasha bukiza uko musengera inkunga kandi mwihatira kubabarira.

Kubabarira abandi bizanira roho zanyu ugukira. Hamwe n’inkunga y’Imana, uko ubabarira umuntu wakugirirye nabi, utura hasi umutwaro uteye ubwoba wari ku ntugu zawe washoboraga kuguhamisha inyuma. Ndetse nubwo inzira yerekeza ku gukira nyakuri yumvikana ko ikomeye, hamw“e n’Imana, nta na rimwe ugomba kuzayigendamo wenyine.”

Aho byavuye

  1. Corrie ten Boom, The Hiding Place (1971), 215.

  2. Jeffrey R. Holland, Ukwakira 2018, igiterane rusange (Ensign cyangwa Liyahona, Ugushyingo . 2018, 79).

Capa