2021
Ubutambyi bw’Imana
Kanama 2021


“Ubutambyi bw’Imana,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko Kanama 2021, 20-21.

Ubutumwa Ngarukakwezi Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Kanama 2021

U butambyi bw’ Imana

Inyigisho n’Ibihango 84

Icyo buri rubyiruko rwakamenye ku butambyi n’isano bafitanye na bwo.

Ishusho
urubyiruko

Wigeze ubona buryo ki bitera urujijo iyo ijambo rimwe rikoreshejwe mu buryo bubiri? Urugero, mu cyongereza ijambo earth [isi] risobanura byombi umubumbe dutuyeho n’umukungugu uri munsi y’ibirenge byacu. Byombi ni byo, ariko icyo uba ushaka kuvuga iyo ukoresheje iryo jambo giterwa n’icyo uri kuvuga muri ako kanya. Aho bibera urujijo kurushaho, igihe earth bivuga umubumbe wacu, byongeramo igitekerezo cy’ umukungugu kuberako umukungugu uri ku mubumbe.

Gusobanura Ijambo Ubutambyi

Ijambo dukoresha mu Itorero mu buryo bubiri ni ubutambyi. Ijambo risobanura ububasha n’ubushobozi bwose bw’Imana. Ariko, dukoresha kandi ubutambyi mu buryo bufite imbibi—kugira ngo dusobanure “ububasha n’ubushobozi Imana iha abafite ubutambyi bimitswe kugira ngo bakore mu bintu byose bikwiriye ku bw’agakiza k’abana b’Imana.”1

Ubutambyi buhawe umugabo ntabwo buba ari ububasha bw’Imana bwose. Igishushanyo mbonera gikurikira kerekana iyi ngingo.

Muri iki gishushanyo mbonera mubona ingero zimwe z’ububasha bw’Imana, butagira uko bungana kandi ntibugire imipaka. Muri ibyo, unabona ingero z’ububasha n’ubushobozi bw’ubutambyi bw’Imana itanga, cyangwa iha abagabo b’indakemwa kugira ngo bayobore mu Itorero rya Kristo.

Ingero z’Ubushobozi bw’Ubutambyi mu Buzima Bwawe

Imigisha yose y’ubutambyi irahari ku bakobwa n’abahungu bakundwa ba Data wo mu Ijuru . Urutonde rwa kabiri rwerekana iyo migisha ikuzaho inyuze mu ufite imfuguzo z’ubutambyi cyangwa wigeze guhabwa ubushobozi bw’ubutambyi kuri we.

Uyu ni umurongo Imana yashyiriyeho imitunganyirize n’ubuyobozi bw’Itorero Rye ku isi. Izindi ngero z’ubushobozi bw’ubutambyi bw’Imana burimo abadiyakoni cyangwa umuyobozi w’ihuriro ry’abigisha ufite imfunguzo zo kuyobora umurimo w’ihuriro rye, imigisha y’umubyeyi w’umugabo itangwa mu rugo, n’imigenzo yo mu ngoro y’Imana hamwe n’ibihango.

Abagabo, Abagore n’Ubutambyi

Nubwo kwimikwa mu murimo w’ubutambyi bitangwa ku bagabo gusa, Umuyobozi Dallin H. Oaks, Umujyanama wa Mbere mu Buyobozi bwa Mbere, yasobanuye ihame ry’ingenzi: “ubutambyi ni ububasha n’ubushobozi buva ku Mana bufatwa mu cyizere kugira ngo bukoreshwe mu murimo w’Imana ku bw’inyungu z’abana Bayo bose. Ubutambyi ntabwo ari bamwe bimitswe mu murimo w’ubutambyi cyangwa abashyira mu bikorwa ubushobozi bwabwo. Abagabo bafite ubutambyi ntabwo bagize Ubatambyi. … Ntitugomba kuvuga abagabo bimitswe ko ari ubutambyi.2

Nubwo abagore batimikwa ku butambyi, Umuyobozi Russell M. Nelson yasobanuye ko, “iyo ushyizwe mu muhamagaro kugira ngo ukorere umuhamagaro munsi y’ubuyobozi bw’ufite imfunguzo z’ubutambyi … uba uhawe ubushobozi bw’ubutambyi ngo ukore muri uwo muhamagaro.”3 Ingero zimwe z’ibi zirimo ubuyobozi bw’ishuri ry’Urubyiruko rw’Abakobwa, abavugabutumwa b’abakobwa babwiriza inkuru nziza, abayobozi muri paruwasi n’imambo bashyizwe mu muhamagaro ngo bigishe banayobore, n’abakozi b’umugenzo mu ngoro y’Imana.

Ububasha bw’Ubutambyi buhesha Umugisha Buri Wese

Imigisha mwebwe rubyiruko rw’abahungu n’urubyiruko rw’abakobwa mubona ni iyanyu binyuze mu bihango mukora ku mubatizo n’ibihango muzakora mu ngoro y’Imana. Nubwo waba udafite ufite ubutambyi mu rugo iwanyu, ushobora kuba wabona umugisha hamwe n’ububasha bw’ubutambyi bw’Imana mu buzima bwawe uko ukomeza ibihango wakoranye na Yo (reba 1 Nefi 14:14).

Uko tubaho dukurikiza ibihango byacu, tubona imigisha ikomeza ikanaduhesha imigisha. Tugutumiye gutekereza imigisha y’ubutambyi mu buzima bwawe—imigisha iza kubera ububasha bw’ubutambyi bw’Imana butagira iherezo n’imwe iza binyuze by’umwihariko mu bushobozi bw’ubutambyi butangwa bukanahagararirwa mu Itorero ry’Imana.

Aho byavuye

  1. Dale G. Renlund and Ruth Lybbert Renlund, The Melchizedek Priesthood: Understanding the Doctrine, Living the Principles (2018), 11.

  2. Dallin H. Oaks, “The Melchizedek Priesthood and the Keys,” igiterane rusange Mata 2020 (Ibendera cyangwa Liyahona, Gicurasi 2020, 69).

  3. Umuyobozi Russell M. Nelson, “Spiritual Treasures,” igiterane rusange Ukwakira 2019 (Ibendera cyangwa Liyahona, Ugushyingo 2019, 78).

Capa