“Kubaka Wowe Mwiza,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko Nzeri 2021, 6–7.
Ubutumwa Ngarukakwezi Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko Nzeri 2021
Kubaka Wowe Mwiza
Uburyo butanu bwo kubaka ubuzima bwuzuye ibyishimo n’umunezero.
Ubwo Nyagasani yategetse Joseph Smith kubaka Ingoro y’Imana ya Kirtland, Ntiyigeze amureka ngo ashake ukuntu yabikora byose ku giti cye. Yahishuye umugambi wari bugeze ku ntsinzi.
Nyagasani yaravuze ati reka inzu yubakwe, atari mu buryo bw’isi. Reka yubakwe mu buryo nzabereka (Inyigisho n’Ibihango 95:13–14). Maze Nyagasani atanga amabwiriza y’ukuntu bubaka ingoro y’Imana (reba Inyigisho n’Ibihango 95:15–17.)).
Igishimishije ni uko Nyagasani yatwaretse ibiruta ukuntu bubaka ingoro z’Imana gusa. Yanaduhaye kandi amabwiriza kugira ngo adufashe guhinduka umuntu mwiza dushobora kuba. Uko tuyakurikiza, tuzubaka ubuzima bwacu “atari mu buryo bw’isi” ahubwo mu buryo Nyagasani yatunganije.
Ngubu uburyo butanu bwo kubaka ubuzima bwuzuye ibyishimo n’umunezero bushingiye kuri Yesu Kristo.
Ubaka Umusingi Ushikamye
Umwubatsi wese cyangwa umufundi azakubwira ko umusingi ushikamye ari ingenzi ku nyubako iyo ari yo yose. Helamani yigishije ko umusingi uruta iyindi ku buzima bwacu ari urutare rw’Umucunguzi wacu, ari we Kristo, Umwana w’Imana (Helamani 5:12). Dushobora kugira Kristo umusingi wacu tumusanga tukanakurikiza inyigisho Ze. Ni gute wumva uhagaze mu kugira Kristo umusingi w’ubuzima bwawe?
Korera Abandi
Ubundi buryo buhambaye bwo kubaka ubuzima bwacu, tubikesheje Umuyobozi Dieter F. Uchtdorf, wari Umujyanama wa Kabiri mu Buyobozi bwa Mbere icyo gihe, buza iyo “duhagaze dukorera Nyagasani ndetse dukorera abo badukikije.”1 Iyo ukorera abandi, uba uri gukora ibyo Yesu yakoze kandi uniga kumera nka We kurushaho. Kandi ntabwo uzaha umugisha ubuzima bw’abantu ukorera gusa, ariko nawe uzahabwa umugisha.
Rema Umwanya Uhoraho w’Isengesho no Kwiga Ibyanditswe bitagatifu
Ubundi buryo bwo kubaka ubuzima bw’ibyishimo ni ukubaka umubano hamwe na Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo. Uburyo buhambaye bwo gukora ibyo ni ubunyura mu isengesho no kwiga ibyanditswe bitagatifu.
Umuyobozi Uchtdorf yaravuze ati: “Kugira ngo dukomeze umubano n’Imana, dukeneye igihe gisobanutse twenyine na Yo. Kwibanda ku isengesho ry’umuntu ku giti cye bucece no kwiga ibyanditswe bitagatifu… bizaba ibishoro bimwe by’igihe n’imihate by’ubushishozi kugira ngo turusheho kwegera Data wacu wo mu Ijuru.”2
Isengesho ni amahirwe yo gushyikirana na Data wacu mu Ijuru. Iratuzi, iradukunda kandi ishaka kutwumva! Iyo dusenze tutaryarya, dutanga amashimwe yacu kandi dusaba ibintu dukeneye, Idutega amatwi ndetse isubuza buri gihe mu nzira n’igihe Byayo.
Iyo bije mu kwiga ibyanditswe bitagatifu, nta buryo bumwe nyabwo bwo kubikora. Ikintu k’ingirakamaro ni uko ubikora! Umuyobozi Russell M. Nelson yigishije ko, “Kwirundumurira mu ijambo ry’Imana buri munsi ari ingenzi ku kubaho kw’ibya roho.”3 Kumara igihe buri munsi dusoma ibyanditswe bitagatifu bizagufasha, nta gushidikanya, kubaka ubuzima bw’ukwizera n’imbaraga.
Ikikize Abo Bagushishikariza Gukora Ibyiza
Data wo mu Ijuru ashaka ko duhuza kandi tukanubaka imibano n’abandi—cyane cyane umuryango n’inshuti. Kenshi dutera kimwe nk’abo tumarana igihe. Baba ari abanyamuryango b’Itorero cyangwa atari bo, ukwiye kwikikiza abantu bagufasha kubaho mu nkuru nziza, kugumana ibipimo bya Nyagasani, no kuba umuntu mwiza kurushaho. Ushobora no gufasha abo bagukikiye gukora ibimeze kimwe. Ninde mu nshuti zawe uri kugufasha kubakira umusingi wawe ku bukiranutsi?
Bona Umunezero mu Kubaka Umusingi Wawe
Hari ubundi buryo bwinshi ushobora kubaka ubuzima bwawe kugira ngo bube bukomeye mu bya roho ndetse ukagira umunezero, harimo kujya ku rusengero no gufata isakaramentu, kugira no kubahiriza ibihango no gukurikiza inama y’abahanuzi bariho.
Ni ingirakamaro kwibuka ko ibi bintu byose bifata igihe n’akazi. Haba hari kubaka no kwiga byo gukorwa, ariko ntugomba kubikora wenyine. Nyagasani azagufasha buri munsi uko ugerageza uko ushoboye kubaka ubuzima wowe na We mushobora kugirira ishema kandi buzakuzanira umunezero.
© 2021 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa mu Cyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, September 2021. Kinyarwanda. 17473 716