“Ukwizera ko Gusaba Ubundi Ugakora,” Liahona, Ugushyingo 2022.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Ugushyingo 2021
Ukwizera ko Gusaba Ubundi Ugakora
Ibice
Uburyo bwo kwakira icyahishuwe kivuye ku Mana ntabwo bwahindutse kuva mu minsi y’Adamu na Eva. Bwakomeje kuba bumwe ku bakozi ba Nyagasani bose kuva mu ntangiriro kugeza kuri uyu munsi. Ni bumwe kuri njye namwe. Bukorwa buri gihe binyuze mu gukoresha ukwizera. …
… Mufite ibibazo mushakira ibisubizo. Mufite byibura ukwizera guhagije kugira ngo mwiringire ko muzabona ibisubizo bivuye kuri Nyagasani binyuze mu bakozi Be. Ntimuzagira amahirwe yo kubaza cyane abahawe ijambo, ariko mushobora gusaba Data ubakunda binyuze mu isengesho.
Ndabizi binyuze mu nararibonye ko ibisubizo bizaza bikwiriye ibyo ukeneye n’ukwitegura kwawe mu bya roho. …
Niba ukwizera kwawe muri Yesu Kristo kwarakugejeje ku mutima woroshye binyuze mu ngaruka z’Impongano Ye, uzarushaho kwiyumvamo ukongorera kwa Roho mu gisubizo cy’amasengesho yawe. …
Nk’uko ukwizera kwacu muri Yesu Kristo kuzaba kwaratuyoboye ku kubaza Data ibisubizo, uko kwizera niko kuzaba kwaratugaruriye ukutanangira umutima kuvuye ku Mukiza kugira ngo tubashe kumva ubujyanama Bwe no kugira ngo tugambirire kandi tunishimire kumvira. …
Ni ubuhamya bwanjye ko urutare duhagazeho ari umuhamya wacu ko Yesu ari Kristo, ko iri ari Itorero Rye, ayoboye ubwe; kandi ko Umuyobozi Russell M. Nelson ari umuhanuzi We uriho uyu munsi. …
Ndasenga ngo namwe mugire uwo muhamya.