2022
Ni Ibyanjye kandi Ndabizi
Mutarama 2022


“Ni Ibyanjye kandi Ndabizi,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Mutarama 2022

Ubutumwa Ngarukakwezi Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Mutarama 2022

“Ni Ibyanjye kandi Ndabizi”

Mose 1

Ishusho
umugore muto mu mbaga

Ifoto ituruka muri Getty Images

Wigeze wumva ntacyo uvuze? Waba wariyumvisemo umeze gutya ubwo watekerezaga umubare w’abantu bari mu isi cyangwa ureba umubare w’inyenyeri ziri mu kirere. Wigeze wibaza niba koko Imana ikuzi n’uko ubuzima bwawe bumeze? Niba ari uko, Mose agufitiye ubutumwa.

Mu iyerekwa, Imana yeretse Mose buri katsi k’isi n’abantu bose bazayibamo. Ntibyabarikaga nk’umucanga wo ku nkombe (Mose1:28) Imana nuko ibwira Mose ngo yaremye isi zituwe zitagira umubare (Mose 1:33)—ko ibiremwa Bye ari byinshi cyane hiyongeyeho iyi si.

Mose bishoboke ko yumvishe bimurenze abonye ibi bintu byose. Wenda yaribajije: Ni hehe mbarizwa muri ibi biremwa byinshi? Kandi ni gute Imana yamenya buri kimwe cy’ibi byose?

Igisubizo cy’Imana cyari cyoroshye ko ibintu byose bibaze muri Yo. Gute? Ni ibyanjye kandi Ndabizi (Mose 1:35). Imana yari izi Mose uwo ari we, yewe uko izi abana Bayo bose, kandi nk’uko izi ibiremwa Byayo byose. Byose ni Ibye—inyenyeri, umucanga, cyane cyane n’abana Bayo ku isi. Ni bo mpamvu nyamukuru yatummye irema isi. Agakiza gahoraho kabo ni umurimo w’ingirakamaro w’Imana.

Data wo mu ijuru yavuze ko umurimo n’ikuzo bye ari ukuzana ukudapfa n’ubuzima buhoraho bya muntu (Mose 1:39).

Nkuko Mose yize aho abarizwa mu mugambi w’Imana, nawe ushobora kwizezwa ko Imana ikuzi! Kugufasha kuzamusanga ni umurimo n’ikuzo Byayo. Kubera iki? Kubera ko uri Uwayo. Kandi nta kintu kidafite icyo kivuze kuri ibyo!

Capa