Ibyanditswe bitagatifu
Mose 1


Amarobanura mu
Gitabo cya Mose

Igice cyavanywe mu busemuzi bwa Bibiliya nk’uko byahishuriwe Umuhanuzi Joseph Smith, Kamena 1830–Gashyantare 1831.

Igice 1

(Kamena 1830)

Imana Yihishurira Mose—Mose yihindurije—Ahangarwa na Satani—Mose abona isi nyinshi zidatuwe—Isi zitagira umubare zaremwe na Mwana—Umurimo w’Imana n’ikuzo bigomba gutuma habaho ukudapfa n’ubugingo buhoraho bya muntu.

1 Amagambo y’Imana, yabwiye Mose mu gihe Mose yafatirwaga mu musozi muremure bihebuje.

2 Kandi yabonye Imana amaso ku yandi, kandi yaramuvugishije, kandi ikuzo ry’Imana ryari kuri Mose; kubera iyo mpamvu Mose yashoboye kwihanganira ikuzo ryayo.

3 Kandi Imana yabwiye Mose, ivuga iti: Dore, ndi Nyagasani Imana Inshoborabyose, kandi Utagiriherezo, kuko singira iminsi y’intangiriro cyangwa imyaka y’iherezo, none se ibi si ubuziraherezo?

4 Kandi, dore, uri umwana wanjye; kubera iyo mpamvu reba, kandi nzakwereka imikorere inoze y’amaboko yanjye; ariko si byose, kuko imirimo yanjye ntigira iherezo, ndetse n’amagambo yanjye, kuko ntihagarara na rimwe.

5 Kubera iyo mpamvu, nta muntu ushobora kubona imirimo yose y’amaboko yanjye, keretse abonye ikuzo ryanjye ryose; kandi nta muntu ushobora kubona ikuzo ryanjye ryose, maze hanyuma ahame mu mubiri ku isi.

6 Kandi ngufitiye umurimo, Mose, mwana wanjye, kandi uri ikigereranyo cy’Ikinege cyanjye; kandi Ikinege cyanjye ni kandi azaba Umukiza, kuko yuzuye inema n’ukuri; ariko nta Mana hirya yanjye, kandi ibintu byose turi kumwe, kuko ndabizi byose.

7 Kandi ubu, dore, iki kintu kimwe nkweretse, Mose, mwana wanjye, kuko uri mu isi, kandi ubu ndakikweretse.

8 Kandi habayeho ko Mose yarebye, kandi yabonye isi yaremeweho; kandi Mose yabonye isi n’impera zayo, n’abana b’abantu bose bariho, kandi baremwe; yarabatangariye kandi arumirwa bikomeye.

9 Imana yavuye kuri Mose, ku buryo ikuzo ryayo ritari rikiri kuri Mose; nuko Mose asigara wenyine ku giti cye. Kandi igihe yari asigaye wenyine ku giti cye yaguye ku butaka.

10 Kandi habayeho ko byabayeho mu gihe cy’amasaha menshi mbere y’uko Mose yongera kugira imbaraga ze kamere nk’umuntu; nuko aribwira ati: Ubu, kubw’iyi mpamvu menye ko umuntu ari ubusa, ikintu ntigeze ntekereza.

11 Ariko amaso yanjye bwite yabonye Imana; ariko atari amaso kamere, ahubwo amaso ya roho, kuko amaso yanjye kamere ntiyari gushobora kubona; kuko nashoboraga kuma maze ngapfira imbere yayo; ariko ikuzo ryayo ryari kuri njye, kandi nabonye mu maso hayo, kuko nari nahindurijwe imbere yayo.

12 Kandi habayeho ko ubwo Mose yari amaze kuvuga aya magambo, dore, Satani yaje kumugerageza, avuga ati: Mose, mwana w’umuntu, ndamya.

13 Nuko habayeho ko Mose yarebye Satani maze aravuga ati: Uri nde? Kuko dore, ndi umwana w’Imana, mu ishusho y’Umwana w’Ikinege, none ikuzo ryawe riri hehe, kugira ngo nkuramye?

14 Kuko dore, sinashoboraga kureba Imana, keretse ikuzo ryayo rinjeho, kandi nari nahindurijwe imbere yayo. Ariko nshobora kukureba mu muntu kamere. Siko bimeze se, mu by’ukuri?

15 Nihasingizwe izina ry’Imana, kuko Roho we ntiyamvuyemo wese, cyangwa se ikuzo ryawe riri hehe, kuko ni umwijima kuri njye? Kandi nshobora guhitamo hagati yawe n’Imana; kuko Imana yambwiye iti: Uzaramye Imana, kandi ibe ariyo yonyine uzakorera.

16 Genda Satani, Wimbeshya, kuko Imana yambwiye iti: Uri ishusho y’Umwana wanjye w’Ikinege.

17 Yampaye kandi amategeko ubwo yampamagariraga mu gihuru cyaka umuriro, avuga ati: Takambira Imana mu izina ry’Umwana wanjye w’Ikinege, kandi undamye.

18 Kandi byongeye Mose yaravuze ati; Sinzahwema gutakambira Imana, mfite ibindi bintu nyisaba; kuko ikuzo ryayo ryabaye kuri njye, kubera iyo mpamvu nshobora kuyitandukanya nawe. Genda, va hano, Satani.

19 Kandi ubwo, igihe Mose yari amaze kuvuga aya magambo, Satani yasakuje n’ijwi riranguruye, kandi atontomerera isi, maze ategeka, avuga ati: Ndi umwana w’Ikinege, ndamya.

20 Kandi habayeho ko Mose yatangiye gutinya bikabije; kandi ubwo yatangiraga gutinya, yabonye ubusharire bw’ikuzimu. Nyamara, kubera ko yatakambiye Imana, yahawe imbaraga, kandi yarategetse ati: Genda mva iruhande, Satani, kuko nzaramya iyi Mana imwe gusa, ariyo Mana y’ikuzo.

21 Kandi ubwo Satani yatangiye guhinda umushyitsi, maze isi iranyeganyega; naho Mose yahawe imbaraga, kandi yatakambiye Imana, avuga ati: Mu izina ry’Umwana w’Ikinege, genda, Satani.

22 Kandi habayeho ko Satani yasakuje n’ijwi riranguruye, n’amarira, n’umuborogo, n’uguhekenya amenyo, maze aragenda, ndetse ava imbere ya Mose, ku buryo atongeye kumubona.

23 Kandi ubwo Mose yatanze ubuhamya bw’iki kintu; ariko kubera ubugome ntibwamenywe n’abana b’abantu.

24 Kandi habayeho ko ubwo Satani yari amaze kuva imbere ya Mose, Mose yazamuriye amaso ku ijuru, kubera ko yari yuzuye Roho Mutagatifu, uhamya bwa Data na Mwana;

25 Kandi yatakambiye izina ry’Imana, yongera kubona ikuzo ryayo, kuko ryari rimuriho; nuko yumva ijwi, rivuga riti: Urahirwa, Mose, kuko njyewe, Ushoborabyose, nagutoranyije, kandi uzarusha imbaraga amazi menshi; kuko azumvira itegeko ryawe nk’aho waba uri Imana.

26 Kandi dore, ndi kumwe nawe, ndetse kugeza ku mpera y’iminsi yawe; kuko uzagobotora abantu banjye mu buretwa, ndetse Isirayeli ubwoko natoranyije.

27 Kandi habayeho ko, ubwo ijwi ryari rikirimo kuvuga, Mose yararanganyije amaso nuko abona isi, koko, ndetse yose uko yakabaye; kandi nta n’agace gatoya kayo atabonye, ayitandukanya n’ibindi kubwa Roho w’Imana.

28 Kandi yabonye na none abayituye, kandi nta roho n’imwe atabonye, kandi yabitandukanyije kubwa Roho w’Imana, kandi imibare yabo yari minini, ndetse itabarika nk’umucanga wo ku nkombe y’inyanja.

29 Kandi yabonye ibihugu byinshi; kandi buri gihugu cyitwaga isi, kandi hari abayituyeho.

30 Kandi habayeho ko Mose yatakambiye Imana, avuga ati: Mbwira, ndagusenze, kuki ibi bintu bimeze bityo, kandi wabiremesheje iki?

31 Kandi dore, ikuzo rya Nyagasani ryari kuri Mose, bityo uwo Mose yahagaze imbere y’Imana, kandi yaramuvugishije amaso ku maso. Kandi Nyagasani Imana yabwiye Mose iti: Naremye ibi bintu kubw’umugambi wanjye bwite. Hano ni ubushishozi kandi buguma muri njyewe.

32 Nabiremesheje ijambo ry’ububasha bwanjye, ariryo Mwana wanjye w’Ikinege, wuzuye inema n’ukuri.

33 Kandi naremye n’isi zitagira umubare, ndetse naziremye kubw’umugambi wanjye bwite; kandi kubw’Umwana w’Ikinege narabiremye.

34 Kandi umuntu wa mbere mu bantu bose naremye namwise Adamu, bivuga benshi.

35 Ariko ndakubwira byonyine inkuru y’iyi si, n’abayituye. Kuko dore, hariho isi nyinshi zarangiye kubw’ijambo ry’ububasha bwanjye. Kandi hariho nyinshi zikiriho, kandi ku muntu ntizibarika; ariko ibintu byose byarambariwe, kuko ni ibyanjye kandi ndabizi.

36 Kandi habayeho ko Mose yabwiye Nyagasani, avuga ati: Girira impuhwe umugaragu wawe, O Mana, kandi umbwire ibyerekeye iyi si, n’abayituye, ndetse n’amajuru, nuko noneho umugaragu wawe yishime.

37 Kandi Nyagasani Imana yabwiye Mose, avuga ati: Amajuru, ni menshi, kandi ntashobora kubarirwa umuntu; ariko byarambariwe, kuko ari ibyanjye.

38 Kandi uko isi imwe izarangira, n’amajuru yayo ndetse ni uko indi izaza, kandi nta mpera izabaho ku mirimo yanjye cyangwa ku magambo yanjye.

39 Kuko dore, uyu ni umurimo wanjye n’ikuzo ryanjye—kugira ngo habeho ukudapfa n’ubugingo buhoraho bw’umuntu.

40 Kandi ubu, Mose, mwana wanjye, nzakubwira ibyerekeye isi uhagazeho, kandi uzandike ibintu nkubwira.

41 Kandi igihe abana b’abantu bazabona amagambo yanjye nk’ubusa maze bakavana menshi muri yo mu gitabo uzandika, dore, nzahagurutsa undi umeze nkawe, maze azongere aboneke mu bana b’abantu—muri benshi bazemera.

42 (Aya magambo yabwiwe Mose ku musozi, izina ryawo ntirizamenyekana mu bana b’abantu. None ubu ni mwebwe abwirwa. Ntimuzagire uwo ariwe wese muyereka uretse abemera. Bigende bityo. Amena.)