Igice cya 2
(Kamena–Ukwakira 1830)
Imana irema amajuru n’isi—uburyo bwinshi bw’ubuzima bwararemwe—Imana irema umuntu kandi imuha ubutware ku bindi byose.
1 Kandi habayeho ko Nyagasani yabwiye Mose, avuga ati: Dore, ndaguhishurira ibyerekeranye n’iri juru, n’iyi si; andika amagambo mvuga. Ndi Intangiriro n’Iherezo, Imana Ishoborabyose; nkoresheje Umwana wanjye w’Ikinege naremye ibi bintu; koko, mu ntangiriro naremye ijuru, n’isi uhagazeho.
2 Kandi isi ntiyari ifite ishusho, kandi yariho ubusa, maze manurira umwijima hejuru y’umuhengeri, kandi Roho yagendagendaga hejuru y’amazi.
3 Kandi njyewe, Imana, naravuze nti: Nihabeho urumuri. Kandi habayeho urumuri.
4 Kandi njyewe, Imana, nabonye urumuri; kandi urwo rumuri rwari rwiza. Nuko njyewe, Imana, ntandukanya urumuri n’umwijima.
5 Kandi njyewe, nise urumuri Umunsi; naho umwijima, nawise Ijoro; kandi ibi nabikoresheje ijambo ry’ububasha bwanjye, kandi byakozwe nkibivuga, kandi uwo mugoroba n’igitondo byabaye umunsi wa mbere.
6 Kandi byongeye, njyewe, Imana, naravuze nti: Nihabeho ikirere hagati y’amazi, kandi byabaye bityo, ndetse nkibivuga; kandi naravuze nti: Nigitandukanye amazi n’andi mazi.
7 Kandi njyewe, Imana, naremye ikirere kandi natandukanyije amazi, koko, amazi magari yo munsi y’ikirere n’amazi yo hejuru y’ikirere, kandi byabaye bityo nkibivuga.
8 Kandi njyewe, Imana, nise iryo sanzure Ijuru; kandi uwo mugoroba n’igitondo byabaye umunsi wa kabiri.
9 Kandi njyewe, Imana, naravuze nti: Amazi yo munsi y’ijuru nakoranyirizwe ahantu hamwe, kandi byabaye bityo, kandi njyewe, Imana, naravuze nti: Nihabeho ubutaka bwumye; kandi byabaye bityo.
10 Kandi njyewe, Imana, nise ubutaka bwumye Isi; naho amazi yakoranyirijwe hamwe, nayise Inyanja; maze njyewe, Imana mbona ko ibintu byose nari maze kurema ari byiza.
11 Kandi njyewe, Imana, naravuze nti: Ubutaka bumeze ubwatsi n’ibimera byose byere imbuto ku butaka, n’ibiti byere imbuto ku butaka zirimo utubuto twabyo, igiti cyose cyere imbuto zikwiriye ubwoko bwacyo, kandi byabaye bityo nkibivuga.
12 Nuko ubutaka bumeza ubwatsi, ibimera byera imbuto z’amoko yabyo, n’ibiti byera imbuto zirimo utubuto twabyo, kandi njyewe, Imana, nabonye ko ibintu byose nari maze kurema byari byiza;
13 Kandi uwo mugoroba n’igitondo byabaye umunsi wa gatatu.
14 Kandi njyewe, Imana, naravuze nti: Mu kirere cy’ijuru nihabeho ibimurika bitandukanya amanywa n’ijoro, bibereho kuba ibimenyetso ko kwerekana ibihe n’iminsi n’imyaka;
15 Kandi bibe ibimurika mu kirere by’ijuru byo gutanga urumuri ku isi; nuko biba bityo.
16 Kandi njyewe, Imana naremye ibimurika bibiri binini; ikimurika cyane cyo gutegeka amanywa, n’igitoya cyo gutegeka ijoro; kandi inyenyeri nazo zararemwe ndetse bijyanye n’ijambo ryanjye.
17 Kandi njyewe, Imana, nabishyize mu kirere cy’ijuru kugira ngo bimurikire isi,
18 Nuko izuba ritegeka umunsi, naho ukwezi gutegeka ijoro, kandi bitandukanya umucyo n’umwijima; nuko njyewe, Imana, mbona ko ibintu byose nari maze kurema byari byiza.
19 Kandi uwo mugoroba n’igitondo byabaye umunsi wa kane.
20 Kandi njyewe, Imana, naravuze nti: Amazi niyuzuremo ibyigenza byinshi cyane bifite ubugingo, kandi ibisiga biguruke hejuru y’isi mu kirere cy’ijuru.
21 Kandi njyewe, Imana naremye ibifi binini, na buri kiremwa gifite ubuzima kigenza, byuzuye mu mazi bijyanye n’amoko yabyo, na buri gisiga gifite amababa bijyanye n’ubwoko bwacyo; kandi njyewe, Imana, nabonye ko ibintu byose nari maze kurema byari byiza.
22 Kandi njyewe, Imana, nabihaye umugisha, mvuga nti: Nimugwire, kandi mwororoke, kandi mwuzure amazi yo mu nyanja; kandi n’ibisiga byororoke mu isi;
23 Kandi uwo mugoroba n’igitondo byabaye umunsi wa gatanu.
24 Kandi njyewe, Imana, naravuze nti: Isi nizane ibiremwa bifite ubuzima, amatungo, n’ibintu bigendesha inda, n’inyamaswa zo mu isi bijyanye n’ubwoko bwazo, nuko biba bityo;
25 Kandi njyewe, Imana, naremye inyamaswa zo mu isi bijyanye n’ubwoko bwazo, n’amatungo bijyanye n’ubwoko bwazo, na buri kintu gikururuka ku isi bijyanye n’ubwoko bwacyo; kandi njyewe, Imana nabonye ko ibi bintu byose byari byiza.
26 Kandi njyewe, Imana, nabwiye Umwana wanjye w’Ikinege, wari kumwe nanjye mu ntangiriro nti: Reka tureme muntu mu ishusho yacu, usa natwe, nuko biba bityo. Kandi njyewe, Imana, naravuze nti: Bategeke amafi yo mu njyanja, n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo, n’isi yose, na buri kintu gikururuka ku isi.
27 Kandi njyewe, Imana, naremye umuntu mu ishusho yanjye bwite, namuremye mu ishusho y’Umwana wanjye w’Ikinege; naremye umugabo n’umugore.
28 Kandi njyewe, Imana, nabahaye umugisha, kandi ndababwira nti: Muzagwire kandi mwororoke, nuko mwuzure isi, kandi muyigenge, kandi mugire ubutware ku ifi zo mu nyanja, no ku bisiga byo mu kirere, no kuri buri kintu gifite ubuzima kigenda ku isi.
29 Kandi njyewe, Imana nabwiye muntu nti: Dore, mbahaye ibimera byose byera imbuto biri mu isi yose, n’igiti cyose gifite imbuto zirimo utubuto twacyo, bizabe ibyo kurya byanyu.
30 No kuri buri nyamaswa y’isi, no kuri buri gisiga cyo mu kirere, no kuri buri kintu gikururuka ku isi, ntangiramo ubuzima, hazatangwa buri cyatsi gisukuye nkaho ari inyama, kandi biba gutyo, ndetse nkibivuga.
31 Kandi njyewe, Imana, nabonye buri kintu nari maze kurema, kandi, dore, ibintu byose nari maze kurema byari byiza cyane; nuko buragoroba kandi buracya, biba umunsi wa gatandatu.