Ibyanditswe bitagatifu
Mose 7


Igice cya 7

(Ukuboza 1830)

Enoki yigisha, ayobora abantu, kandi yimura imisozi—Umurwa wa Siyoni ushyirwaho—Enoki abona mbere ukuza kw’Umwana w’Umuntu, igitambo Cye gihongerera, n’umuzuko w’Abera—Abona mbere Ukugarurwa, Ugukoranira hamwe, Ukuza kwa Kabiri, n’ugusubizwaho kwa Siyoni.

1 Kandi habayeho ko Enoki yakomeje ijambo rye, avuga ati: Dore, sogokuru wacu Adamu yigishije ibi bintu, kandi benshi baremeye kandi bahindutse abana b’Imana, na benshi ntibemeye, kandi batikiriye mu byaha byabo, none bategereje bafite ubwoba, bagaragurika, kuko uburakari bugurumana bw’Imana buzabasukwaho.

2 Kandi uhereye icyo gihe na nyuma y’aho Enoki yatangiye guhanura, abwira abantu, ati: Ubwo nari ndimo kugenda, nuko ngahagarara ahantu hitwa Mahuja, maze nkingina Nyagasani, haje ijwi riturutse mu ijuru, rivuga riti—Hindukira, maze ujye ku musozi wa Simewoni.

3 Kandi habayeho ko nahindukiye maze njya ku musozi; kandi ubwo nari mpagaze ku musozi, nabonye amajuru afungutse, kandi nambitswe ikuzo;

4 Nuko mbona Nyagasani, kandi yahagaze imbere yanjye, nuko aramvugisha, ndetse nk’uko umuntu avugana n’undi, amaso ku maso; nuko arambwira ati: Reba, kandi nzakwereka isi mu gihe cy’ibisekuruza byinshi.

5 Kandi habayeho ko narebye mu kibaya cya Shumu, nuko dore, abantu benshi bari batuye mu mahema, bakaba bari abantu ba Shumu.

6 Kandi byongeye Nyagasani yarambwiye ati: Reka, nuko ndeba ahagana mu majyaruguru, maze mbona abantu ba Kanahani, batuye mu mahema.

7 Kandi Nyagasani yarambwiye ati: Hanura, nuko mpanura, mvuga nti: Dore abantu ba Kanani, bakaba ari na benshi cyane, bazagaba intambara ku bantu ba Shumu, kandi bazabica ku buryo bazarimbuka burundu, kandi abantu ba Kanani bazigabanyiriza mu gihugu, kandi igihugu ntikizera kandi ntikizagira imbuto, kandi nta bantu bandi bazahatura uretse abantu ba Kanani.

8 Kuko dore, Nyagasani azavuma igihugu ubushyuhe bwinshi, kandi ukutera kwacyo kuzakomeza iteka ryose; kandi habayeho ko abana ba Kanani bahindutse ibikara, ku buryo basuzugurwaga mu bantu bose.

9 Kandi habayeho ko Nyagasani yambwiye ati: Reka, nuko ndareba, maze mbona igihugu cya Sharoni, n’igihugu cya Enoki, n’igihugu cya Omuneri, n’igihugu cya Heni, n’igihugu cya Shemu, n’igihugu cya Haneri, n’igihugu cya Hananiha, n’ababituye bose.

10 Kandi Nyagasani yarambwiye ati: Jya muri aba bantu, maze ubabwire—Nimwihane, hato ntasohoka maze nkabakubitisha umuvumo, nuko bagapfa.

11 Kandi yampaye itegeko ko nzabatiza mu izina rya Data, n’irya Mwana, wuzuye inama n’ukuri, n’irya Roho Mutagatifu, uhamya Data na Mwana.

12 Kandi habayeho ko Enoki yakomeje gushishikariza abantu bose kwihana, uretse abantu ba Kanani.

13 Kandi ukwizera kwa Enoki kwari gukomeye cyane ku buryo yayoboye abantu b’Imana, nuko abanzi babo babashoraho intambara; maze avuga ijambo rya Nyagasani, kandi isi yahinze umushyitsi, n’imisozi irahunga, ndetse bijyanye n’itegeko rye; kandi imigezi y’amazi yanduye icyerekezo, kandi umutontomo w’intare wumvikanye mu gasi; kandi amoko yose yaratinye bikomeye, ijambo rya Enoki ryari rifite ububasha buhambaye, kimwe n’ububasha bw’ururimi Imana yari yaramuhaye.

14 Hahagurutse kandi igihugu mu ndiba y’inyanja, kandi ubwoba bw’abanzi b’abantu b’Imana bwari bwinshi bihambaye, ku buryo bahunze nuko bahagarara kure y’aho maze bajya muri cya gihugu cyahagurutse mu ndiba y‘inyanja.

15 Kandi abantu barebare banini bo mu gihugu, nabo, bahagaze kure y’aho, kandi hakwiriye umuvumo ku bantu bose barwanyije Imana.

16 Kandi uhereye icyo gihe na nyuma y’aho habayeho intambara n’imivu y’amaraso muri bo, ariko Nyagasani yaraje maze aturana n’abantu be, kandi batuye mu bukiranutsi.

17 Ubwoba bwa Nyagasani bwari ku moko yose, ikuzo rya Nyagasani ryari rikomeye, ryabaye ku bantu be. Kandi Nyagasani yahaye umugisha igihugu, kandi baherewe umugisha ku misozi, n’ahantu hirengeye, kandi barasagambye.

18 Kandi Nyagasani yise abantu be Siyoni, kubera ko bari bafite umutima umwe n’igitekerezo kimwe, maze batura mu bukiranutsi; kandi nta mukene wari muri bo.

19 Kandi Enoki yakomeje kubwiriza abantu b’Imana mu bukiranutsi Kandi habayeho mu minsi ye, ko yubatse umurwa witwaga Umurwa w’Ubutagatifu, ndetse Siyoni.

20 Kandi habayeho ko Enoki yavuganye na Nyagasani; maze abwira Nyagasani ati: Ni ukuri Siyoni izatura mu mutekano ubuziraherezo. Ariko Nyagasani yabwiye Enoki ati: Siyoni nayihaye umugisha, ariko abantu basigaye narabavumye.

21 Kandi habayeho ko Nyagasani yeretse Enoki abatuye isi bose; kandi yararebye, maze dore, Siyoni, uko igihe cyahise, yajyanywe mu ijuru. Kandi Nyagasani yabwiye Enoki ati: Dore ubuturo bwanjye ubuziraherezo.

22 Kandi Enoki yabonye na none abantu basigaye bari abana ba Adamu; kandi bari uruvange rw’urubyaro rwose rwa Adamu uretse urubyaro rwa Kayini, kuko urubyaro rwa Kayini rwari rufite uruhu rw’igikara, kandi nta mwanya rwari rufite muri bo.

23 Kandi nyuma y’uko Siyoni yari imaze kujyanwa mu ijuru, Enoki yararebye, nuko dore, amoko yose y’isi yari imbere ye.

24 Kandi haje igisekuru ku gisekuru; kandi Enoki yari hejuru kandi yazamuwe, ndetse mu gituza cya Data, n’icy’Umwana w’Umuntu; kandi dore, ububasha bwa Satani bwari ku isi hose.

25 Kandi yabonye abamarayika bamanuka mu ijuru, nuko yumva ijwi riranguruye rivuga riti: Muragowe, muragowe, mwebwe abatuye isi.

26 Maze abona Satani; kandi yari afite umunyuru ukomeye mu kiganza cye, kandi wapfukishije isi umwijima; nuko areba hejuru maze araseka, nuko abamarayika be baranezerwa.

27 Kandi Enoki yabonye abamarayika bamanuka mu ijuru, bahamya Data na Mwana; kandi Roho Mutagatifu yamanukiye kuri benshi, kandi bajyanywe n’ububasha bw’ijuru muri Siyoni.

28 Kandi habayeho ko Imana y’ijuru yarebye abasigaye mu bantu, maze irarira; kandi Enoki yatanze ubuhamya bwabo, avuga ati: Bishoboka bite ko amajuru arira, maze agasuka amarira nk’uko imvura igwa ku misozi?

29 Kandi Enoki yabwiye Nyagasani ati: Bishoboka bite ko washobora kurira, kandi uri umutagatifu, uhereye mu buziraherezo kugeza mu buziraherezo bwose?

30 Kandi niba byarashobotse ko umuntu ashobora kubara utuvungukira tw’isi, koko, miliyoni z’isi nk’iyi, ntibyabaye intangiriro y’umubare w’amaremwa yawe; kandi inyegamo zawe ziracyarambuye; ariko uracyahari, n’igituza kirahari; ndetse uri intabera, uri umunyempuhwe n’ingeso nziza ubuziraherezo;

31 Kandi wajyanye Siyoni mu gituza cyawe bwite, uyivanye mu maremwa yawe yose, uhereye mu buziraherezo kugeza mu buziraherezo bwose; nta kindi kintu uretse amahoro, ubutabera, n’ukuri nibwo buturo bw’intebe yawe; kandi impuhwe zizajya imbere yawe kandi bitagira iherezo; none bishoboka bite ko ushobora kurira?

32 Nyagasani yabwiye Enoki ati: Dore aba bavandimwe bawe; ni igihangano cy’amaboko yanjye; kandi nabahaye ubumenyi bwabo, ku munsi nabaremyeho; kandi mu Busitani bwa Edeni, nahaye umuntu amahitamo ye;

33 Kandi nabwiye abavandimwe bawe, ndetse natanze itegeko, ko bazakundana hagati yabo, kandi ko bahitamo njyewe Se; ariko dore, nta rukundo bafite, kandi banga amaraso yabo bwite;

34 Kandi umuriro w’uburakari bwanjye wabakongejweho; kandi nzaboherereza imyuzure mu kababaro gashyushye, kuko uburakari bwanjye bwaka umuriro bwabakongejweho.

35 Dore, ndi Imana, Nyiributagatifu ni izina ryanjye, Umugabo w’Inama ni izina ryanjye, kandi Ntaherezo n’Uhoraho naryo ni izina ryanjye.

36 Kubera iyo mpamvu, nshobora kurambura amaboko yanjye kandi ngakomeza ibiremwa byanjye byose naremye; kandi ijisho ryanjye naryo rishobora kubitobora, kandi mu bihangano byanjye byose by’amaboko yanjye ntihabayeho ubugome bukomeye nko mu bavandimwe bawe.

37 Ariko dore, ibyaha byabo bizashyirwa ku mitwe y’abasogokuruza babo; Satani azaba se, kandi agahinda kazaba igeno ryabo; kandi amajuru uko yakabaye azarira kubwabo, ni ukuvuga ibihangano byanjye byose by’amaboko yacu; kubera iyo mpamvu amajuru yari kubura gute kurira, kandi amajuru yarabonaga ko bazababara?

38 Ariko dore, aba amaso yawe abona bazatikirira mu myuzure; kandi dore, nzabafunga; inzu y’imbohe narayibateguriye.

39 Kandi abo natoranyije batakambye imbere yanjye. Kubera iyo mpamvu, azababazwa kubw’ibyaha byabo igihe bazihana ku munsi Umutoni wanjye azangarukira, kandi kugeza kuri uwo munsi bazaba bagaragurika;

40 Kubera iyo mpamvu, kubw’ibi amajuru ararira, koko, n’igihangano cyose cy’amaboko yanjye.

41 Kandi habayeho ko Nyagasani yavugishije Enoki, nuko abwira Enoki ibikorwa byose by’abana b’abantu; kubera iyo mpamvu Enoki yamenye, kandi yabonye ubugome bwabo, n’agahinda kabo, kandi yararize kandi arambura amaboko ye, n’umutima we wabyimbye ubuziraherezo, kandi amara ye yagize ibambe; n’ubuziraherezo bwose bwaranyeganyeze.

42 Ndetse na Enoki yabonye Nowa, n’umuryango we; ko urubyaro rw’abana bose b’abantu ba Nowa bazabona agakiza k’umubiri;

43 Kubera iyo mpamvu Enoki yabonye ko Nowa yubatse inkuge; kandi ko Nyagasani yayimwenyuriye, kandi yayifashe mu kiganza cye bwite, ariko ku bagome basigaye imyuzure yaraje maze irabamira.

44 Kandi ubwo Enoki yabonaga ibi, yagize roho ishaririye, kandi yaririye abavandimwe be, maze abwira amajuru ati: Sinemera guhozwa; ariko Nyagasani yabwiye Enoki ati: Nezerwa mu mutima, kandi wishime, maze urebe.

45 Kandi habayeho ko Enoki yarebye, kandi ahereye kuri Nowa, yabonye imiryango yose y’isi; kandi yaririye Nyagasani, avuga ati: Mbese umunsi wa Nyagasani uzabaho ryari? Mbese ni ryari amaraso y’Umukiranutsi azamenwa, kugira ngo abazamuririra bose bazezwe kandi bagire ubugingo buhoraho?

46 Kandi Nyagasani yaravuze ati: Bizaba mu gihe gicagase, mu minsi y’ubugome n’uguhora.

47 Kandi dore, Enoki yabonye umunsi w’ukuza kw’Umwana w’Umuntu, ndetse mu mubiri, kandi roho ye yaranezerewe, ivuga ati: Umukiranutsi yashyizwe hejuru kandi Ntama yishwe uhereye mu iremwa ry’isi; kandi binyuze mu kwizera ndi mu gituza cya Data, kandi dore, Siyoni iri kumwe nanjye.

48 Kandi habayeho ko Enoki yarebye ku isi; nuko yumva ijwi riturutse mu nda yayo, rivuga riti: Ndagowe, ndagowe njyewe, nyina w’abantu; ndatonekara, ndananiwe; kubera ubugome bw’abana banjye. Ni ryari nzaruhuka, kandi ngo mpanagurwe umwanda unturukamo? Ni ryari Umuremyi wanjye azanyeza, kugira ngo nshobore kuruhuka, kandi habeho igihe ubukiranutsi bungumaho?

49 Kandi ubwo Enoki yumvaga isi irira, yararize, kandi yinginga Nyagasani avuga ati: O Nyagasani, mbese ntuzagirira isi ibambe? Mbese ntuzaha umugisha abana ba Nowa?

50 Kandi habayeho ko Enoki yakomeje kwinginga Nyagasani, avuga ati Ndagusabye, O Nyagasani, mu izina ry’Umwana wawe w’Ikinege, ariwe Yesu Kristo, ko uzagirira impuhwe Nowa n’urubyaro rwe, kugira ngo isi itazatwikirwa ukundi n’imyuzure.

51 Kandi Nyagasani ntiyashoboye kwihangana, nuko agirana igihango na Enoki, kandi amurahirira n’indahiro, ko azabuza imyuzure; ndetse ko azavugana n’abana ba Nowa;

52 Kandi yohereje itegeko ry’ihame, ko igisigisigi cy’urubyaro rwe kizahora kiboneka mu moko yose, mu gihe isi izamara;

53 Kandi Nyagasani yaravuze ati: Arahirwa uwo urubyaro rwe ruzaturukamo Mesiya, kuko yavuze ati—Ndi Mesiya, Umwami wa Siyoni, Urutare rw’Ijuru, rugari nk’ubuziraherezo; uwinjirira mu muryango kandi akanyuririraho ntazagwa; kubera iyo mpamvu, barahirwa abo navuze, kuko bazaza n’indirimbo z’umunezero udashira.

54 Kandi habayeho ko Enoki yinginze Nyagasani, avuga ati: Ni ryari Umwana w’Umuntu azaza mu mubiri, isi ikaruhuka? Ndagusenga, nyereka ibi bintu.

55 Kandi Nyagasani yabwiye Enoki ati: Reba, kandi yararebye maze abona Umwana w’Umuntu wazamuwe ku musaraba, mu buryo bw’abantu.

56 Kandi yumvise ijwi riranguruye; kandi amajuru yari atwikiriwe, kandi ibiremwa byose by’Imana byarariraga, nuko isi iraniha; n’ibitare birasaduka, n’abera barazuka, kandi bambikwa amakamba y’ikuzo iburyo bw’Umwana w’Umuntu;

57 Kandi roho nyinshi zari mu nzu y’imbohe zayivuyemo, nuko bahagarara iburyo bw’Imana; maze abasigayemo bashyirwa mu minyururu y’umwijima kugeza ku rubanza rw’umunsi ukomeye.

58 Kandi byongeye Enoki yararize kandi yinginga Nyagasani, avuga ati: Ni ryari isi izaruhuka.

59 Kandi Enoki yabonye Umwana w’Umuntu azamukira kwa Se, kandi yatakambiye Nyagasani, avuga ati: Mbese ntuzongera kuza ku isi? Kubera ko uri Imana, kandi ndakuzi, kandi warandahiriye, nuko untegeka ko nzasaba mu izina ry’Umwana wawe w’Ikinege, warandemye, kandi wampaye uburenganzira ku ntebe y’ubwami, kandi atari ku bwanjye, ahubwo binyuze mu nema yawe bwite; kubera iyo mpamvu. Ndakubaza niba utazongera kuza ku isi.

60 Kandi Nyagasani yabwiye Enoki ati: Uko ndiho, ndetse niko nzaza mu minsi ya nyuma, mu minsi y’ubugome n’uguhora, kugira ngo nuzuze indahiro nagiranye nawe ku byekeranye n’abana ba Nowa.

61 Kandi umunsi uzabaho ko isi izaruhuka, ariko mbere y’uwo munsi amajuru azijima, kandi umwenda ukingiriza w’umwijima uzapfuka isi; kandi amajuru azanyeganyega, ndetse n’isi; kandi imidugararo ikomeye izabaho mu bana b’abantu, ariko abantu banjye nzababungabunga;

62 Kandi nzamanura ubukiranutsi munsi y’ijuru, n’ukuri nzakuzamura mu isi, kugira ngo ntange ubuhamya bw’Umwana wanjye w’Ikinege; umuzuko we mu bapfuye; koko, ndetse umuzuko w’abantu bose; kandi ubukiranutsi n’ukuri nzatuma bikubura isi nk’umwuzure, kugira ngo nkoranyirize inkoramutima zanjye ziurutse mu bice bine by’isi ahantu nzategura, Umurwa Mutagatifu, kugira ngo abantu banjye bashobore gukenyera, kandi bategereze igihe cy’ukuza kwanjye; kuko hazaba ubuturo bwanjye, kandi buzitwa Siyoni, Yerusalemu Nshya.

63 Kandi Nyagasani yabwiye Enoki ati: Icyo gihe wowe n’umurwa wawe muzahahurira, kandi tuzabakira mu gituza cyacu, kandi bazatubona; kandi tuzabagwa ku majosi yabo, kandi bazatugwa ku majosi yacu, kandi tuzasomana hagati yacu;

64 Kandi hazaba ubuturo bwanjye, kandi izaba Siyoni, izavanwa mu biremwa byose naremye; kandi mu gihe cy’imyaka igihumbi isi izaruhuka.

65 Kandi habayeho ko Enoki yabonye umunsi w’Ukuza kw’Umwana w’Umuntu, mu minsi ya nyuma, kugira ngo ature ku isi mu bukiranutsi mu gihe cy’imyaka igihumbi.

66 Ariko mbere y’uwo munsi yabonye imidugararo ikomeye mu bagome; ndetse yabonye inyanja, ko yivumbatanyaga, kandi imitima y’abantu yahagaze, bategereje n’ubwoba imanza z’Imana Ishoborabyose, izaza ku bagome.

67 Kandi Nyagasani yeretse Enoki ibintu byose, ndetse kugeza ku mpera y’isi; kandi yabonye umunsi w’abakiranutsi, igihe cy’ugucungurwa kwabo, kandi yabonye ubusendere bw’umunezero.

68 Kandi iminsi yose ya Siyoni, mu minsi ya Enoki, yari imyaka magana atatu na mirongo itandatu n’itanu.

69 Kandi Enoki n’abantu be bose bagendanye n’Imana, kandi yatuye hagati muri Siyoni; kandi habayeho ko Siyoni itari ikiriho, kubera ko Imana yayakiriye mu gituza cyayo; kandi uhereye icyo gihe hakomeje imvugo ngo, Siyoni Yarahunze.