Ibyanditswe bitagatifu
Mose 4


Igice cya 4

(Kamena-Ukwakira 1830)

Uko Satani yahindutse sekibi—Ashuka Eva—Adamu na Eva bagwa, maze urupfu rukinjira mu isi.

1 Kandi njyewe, Nyagasani Imana, nabwiye Mose, mvuga nti: Iriya Satani, yategetse mu izina ry’Umwana wanjye w’Ikinege, ni imwe yabayeho uhereye mu ntangiriro, kandi yaje imbere yanjye ivuga iti—Dore, ndi hano, nyohereza, nzaba umwana wawe, kandi nzacungura inyokomuntu yose, ku buryo nta roho n’imwe izabura, kandi mu by’ukuri nzabikora, kubera iyo mpamvu mpa icyubahiro cyawe.

2 Ariko, dore, Umwana wanjye nkunda, wabaye Umukundwa wanjye n’uwatoranyijwe uhereye mu ntangiriro, yarambwiye ati—Data, hakorwe ugushaka kwawe, kandi ikuzo ribe iryawe iteka ryose.

3 None ubu, kubera ko Satani yanyigometseho, kandi yashakishije kurimbura amahitamo y’umuntu, ayo njyewe, Nyagasani Imana, nari naramuhaye, ndetse, kugira ngo nzamuhe ububasha bwanjye bwite, kubw’ububasha bw’Umwana wanjye w’Ikinege, nategetse ko azacirirwa hasi;

4 Kandi yahindutse Satani, koko, ndetse sekibi, se w’ibinyona byose, wo kubeshya no guhuma abantu, no kubagira imbohe z’ugushaka kwayo, ndetse n’abenshi batazumvira ijwi ryanjye.

5 Kandi ubwo inzoka yari inyaryenge kurusha inyamaswa iyo ariyo yose yo mu ishyamba njyewe, Nyagasani Imana, nari nararemye.

6 Kandi Satani yabishyize mu mutima w’inzoka, (kuko yari yarakuruye benshi,) kandi yarashakishije na none kuriganya Eva, kuko ntiyamye izi igitekerezo cy’Imana, kubera iyo mpamvu yashakishije kurimbura isi.

7 Nuko ibwira uwo mugore iti: Koko, Imana yaravuze iti—Mbese ntimuzarya ku giti cyo muri ubu busitani? (Kandi yavugishije akanwa k’inzoka).

8 Nuko umugore abwira inzoka ati: Dushobora kurya ku mbuto z’ibiti byo mu busitani;

9 Ariko ku rubuto rw’igiti wabonye rwagati mu busitani, Imana yaravuze iti—Ntimuzakiryeho, kandi ntimuzagikoreho, hato mutazapfa.

10 Maze inzoka ibwira uwo mgore iti: Ntabwo mu by’ukuri muzapfa;

11 Kuko Imana izi ko umunsi muzaryaho, ubwo amaso yanyu azahumuka, maze mukazaba nk’imana, mukamenya icyiza n’ikibi.

12 Nuko ubwo umugore yabonaga ko igiti cyari cyiza cyo kuribwa, kandi ko gishimishije, ukirebye, kandi ari igiti cyo kwifuzwa ngo kimugire umunyabwenge, yafashe ku rubuto rwacyo, nuko ararurya, ndetse ahaho n’umugabo we bari kumwe, maze ararurya.

13 Kandi amaso yabo bombi yarahumutse, nuko bamenya ko bari bambaye ubusa. Nuko badoda ibibabi by’imitini maze bikorera ibicocero.

14 Nuko bumva ijwi rya Nyagasani Imana, ubwo barimo kugendagenda mu busitani, mu mafu na nimunsi; maze Adamu n’umugore we bajya kwihisha ikuzo rya Nyagasani Imana mu biti by’ubusitani.

15 Kandi njyewe, Nyagasani Imana, nahamagaye Adamu, maze ndamubwira nti: Wagiye hehe?

16 Nuko aravuga ati: Numvise ijwi ryawe mu busitani, maze ngira ubwoba, kubera ko nabonye ko nambaye ubusa, nuko ndihisha.

17 Kandi njyewe, Nyagasani Imana, nabwiye Adamu nti: Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Waba se wariye ku giti nakubujije ko uzaryaho, niba wabikoze mu by’ukuri uzapfa?

18 Nuko umugabo aravuga ati: Umugore wampaye, kandi wategetse ko agomba guhamana nanjye, yampaye ku rubuto rw’icyo giti kandi naruriye.

19 Kandi njyewe, Nyagasani Imana, nabwiye umugore nti: Icyo wakoze icyo ni iki? Nuko umugore aravuga ati: Inzoka yanshukashutse, maze ndarurya.

20 Kandi njyewe, Nyagasani Imana, nabwiye inzoka nti: Kubera ko wakoze ibyo uzaba ikivume kirengeje amatungo yose, na buri nyamaswa yo mu ishyamba, uzajya ugenda ukurura inda kandi uzajya urya umukungugu iminsi yose y’ubuzima bwawe;

21 Kandi nzashyira urwango hagati yawe n’umugore, hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe; kandi ruzagukomeretsa umutwe, nawe uzarukomeretsa agatsinsino.

22 Kandi njyewe Nyagasani Imana, nabwiye umugore, mvuga nti: Nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda. Uzajya ubyara abana ubabara, ukwifuza kwawe kuzaherera ku mugabo wawe, kandi azagutegeka.

23 Kandi njyewe Nyagasani Imana, nabwiye Adamu nti: Kubera ko wumviye ijwi ry’umugore wawe maze ukarya ku giti nagutegetse, mvuga nti—Ntuzakiryeho, uzaniye ubutaka umuvumo, iminsi yose y’ubuzima bwawe uzarya ibibuvamo ugombye kubiruhira.

24 Buzakumereramo imikeri n’ibitovu, nawe uzajya urya imboga zo mu murima.

25 Gututubikana ko mu maso hawe niko kuzaguhesha umutsima, kugeza ubwo uzasubira mu gitaka—kuko ugomba kuzapfa—kuko wavanywe mu mukungugu: kuko uri umukungugu, kandi mu mukungugu niho uzasubira.

26 Kandi Adamu yise umugore we izina rya Eva, kubera ko ari nyina w’abariho bose, kuko ni uko njyewe, Nyagasani Imana, nise uwa mbere mu bagore bose, kandi benshi.

27 Njyewe Nyagasani Imana, nakoreye Adamu, ndetse n’umugore we amakanzu y’impu kandi narayabambitse.

28 Kandi njyewe, Nyagasani Imana, nabwiye Umwana wanjye w’Ikinege nti: Dore, umuntu yahindutse nk’umwe muri twe ngo amenye icyiza n’ikibi, kandi ubu hato adakoza ukuboko kwe ndetse akarya ku giti cy’ubugingo, nuko akakiryaho maze akazabaho iteka ryose,

29 Kubera iyo mpamvu njyewe, Nyagasani Imana, nzamwirukana mu Busitani bwa Edeni, kugira ngo ahinge ubutaka yavanywemo;

30 Kuko nk’uko njyewe, Nyagasani Imana, ndiho, ni nako amagambo yanjye adashobora kugenda ubusa, kuko uko asohotse mu kanwa kanjye agomba kuzuzwa.

31 Bityo nirukanye muntu, kandi nashyize iburasirazuba bw’Ubusitani bwa Edeni, umukerubimu n’inkota yaka umuriro, izenguruka mu mpande zose ngo ibuze inzira igana ku giti cy’ubugingo.

32 (Kandi aya ni amagambo nabwiye umugaragu wanjye Mose, kandi ni ay’ukuri nk’uko mbishaka, kandi narayababwiye. Uramenye ntuzagire umuntu uyereka, keretse abemera, kugeza ubwo mbigutegetse. Amena.)