Ibyanditswe bitagatifu
Mose 6


Igice cya 6

(Ugushyingo-Ukuboza 1830)

Urubyaro rwa Adamu rubika igitabo cy’urwibutso—Abamukomokaho b’abakiranutsi babwiriza ukwihana—Imana Yihishurira Enoki—Enoki abwiriza inkuru nziza—Umugambi w’agakiza wahishuriwe Adamu—Yahawe umubatizo n’ubutambyi.

1 Kandi Adamu yumviye ijwi ry’Imana maze yingingira abahungu be kwihana.

2 Nuko Adamu yongera gutwika umugore we inda, maze atwita umuhungu, kandi yamwise izina rye Seti. Kandi Adamu yahaye ikuzo izina ry’Imana; kuko yaravuze ati: Imana inshumbushije urundi rubyaro, mu cyimbo cya Abeli, wishwe na Kayini.

3 Kandi Imana Yihishuriye Seti, maze ntiyigomeka, ahubwo atura igitambo cyemewe, gisa n’icyo umuvandimwe we Abeli Kandi nawe yabyaye umuhungu, amwita izina rya Enosi.

4 Kandi ubwo aba bantu batangiye gutakambira izina rya Nyagasani, kandi Nyagasani yabahaye umugisha.

5 Nuko igitabo cy’urwibutso kirabikwa, cyari cyanditse mu rurimi rwa Adamu, kuko abatakambiye Imana bose bahawe kwandika kubwa roho y’uguhumekerwamo;

6 Kandi kubwabo abana babo bigishijwe gusoma no kwandika, kandi bari bafite ururimi rw’umwimerere kandi rutavangiye.

7 Ubwo ubu Butambwi nyine, bwariho mu ntangiriro, buzanabaho ku iherezo ry’isi.

8 Ubwo Adamu yavuze ubu buhanuzi, ubwo yari ashorewe na Roho Mutagatifu, nuko igitabo cy’igisekuru cy’abana b’Imana cyirandikwa. Kandi iki cyari igitabo cy’abakomoka kuri Adamu, avuga ati: Ku munsi Imana yaremye umuntu, yamuremye mu ishusho ry’Imana;

9 Mu ishusho ry’umubiri wayo bwite, umugabo n’umugore, niko yabaremye, nuko abaha umugisha, maze abita Adamu, ku munsi baremweho kandi bahindutse ibiremwa bifite ubuzima mu gihugu ku ntebe y’ibirenge by’Imana.

10 Kandi Adamu yamaze imyaka ijana na mirongo itatu, nuko abyara umuhungu usa nawe bwite, ufite ishusho ye bwite, maze amwita Seti.

11 Kandi iminsi ya Adamu, nyuma y’uko yari amaze kubyara Seti, yabaye imyaka magana inani, kandi yabyaye abahungu benshi n’abakobwa;

12 Kandi imyaka yose Adamu yabayeho yabaye imyaka magana cyenda na mirongo itatu, maze arapfa.

13 Seti yabayeho imyaka ijana n’itanu, maze abyara Enosi, kandi yarahanuye mu minsi ye yose, kandi yigishije umuhungu we Enosi mu nzira z’Imana; kubera iyo mpamvu Enosi nawe yarahanuraga.

14 Kandi Seti, nyuma y’uko yari amaze kubyara Enosi, yabayeho imyaka magana inani n’irindwi, kandi yabyaye abahungu benshi n’abakobwa.

15 Kandi abana b’abantu bari benshi mu gihugu hose. Kandi muri iyo minsi Satani yagize ubutware bukomeye mu bantu, kandi yakongeje uburakari mu mitima yabo; kandi uhereye ubwo habayeho intambara n’imivu y’amaraso; kandi ukuboko kw’umuntu kwarwanyije umuvandimwe we bwite, mu gukora ubwicanyi, kubera imirimo y’ibanga, bashakisha ububasha.

16 Iminsi yose ya Seti yabaye magana cyenda na cumi n’ibiri, maze arapfa.

17 Kandi Enosi yabayeho imyaka mirongo cyenda, maze abyara Kayinani. Kandi Enosi n’abantu b’Imana basigaye bavuye mu gihugu, cyitwaga Shuloni, maze batura mu gihugu cy’isezerano, yitiriye umuhungu we bwite, yari yarahaye izina rya Kayinani.

18 Kandi Enosi, nyuma yo kubyara Kayinani, yabayeho imyaka magana inani na cumi n’itanu, kandi yabyaye abahungu benshi n’abakobwa. Nuko iminsi yose ya Enosi iba imyaka magana cyenda n’itanu, maze arapfa.

19 Kandi Kayinani yabayeho imyaka mirongo irindwi, nuko abyara Mahalaliyeli; kandi Kayinani, nyuma yo kubyara Mahalaliyeli, yabayeho imyaka magana inani na mirongo ine, kandi yabyaye abahungu n’abakobwa. Kandi iminsi yose ya Kayinani yabaye imyaka magana cyenda na cumi, maze arapfa.

20 Kandi Mahalaliyeli yabayeho imyaka mirongo itandatu n’itanu, nuko abyara Yeredi; kandi Mahalaliyeli, nyuma yo kubyara Yeredi, yabayeho imyaka magana inani na mirongo itatu, kandi yabyaye abahungu n’abakobwa. Kandi iminsi yose ya Mahalaliyeli yabayeho imyaka magana inani na mirongo cyenda n’itanu, maze arapfa.

21 Kandi Yeredi yabayeho imyaka ijana na mirongo itandatu n’ibiri, nuko abyara Enoki; kandi Yeredi, nyuma yo kubyara Enoki, yabayeho imyaka magana inani, kandi yabyaye abahungu n’abakobwa. Kandi Yeredi yigishije Enoki mu nzira zose z’Imana.

22 Kandi iki nicyo gisekuru cy’abana ba Adamu, wari umwana w’Imana, akaba ariwe ubwe, Imana yaganirije.

23 Kandi bari ababwiriza b’ubukiranutsi, nuko baravuga kandi barahanura, maze batakambira abantu bose, ahantu hose, ngo bihane kandi ukwizera kwigishijwe abana b’abantu.

24 Kandi habayeho ko iminsi yose ya Yeredi yabaye magana cyenda na mirongo itandatu n’ibiri, maze arapfa.

25 Kandi Enoki yabayeho imyaka mirongo itandatu n’itanu, nuko abyara Metusela.

26 Kandi habayeho ko Enoki yafashe urugendo mu gihugu, mu bantu; kandi ubwo yagendaga, Roho w’Imana yamanutse mu ijuru, maze amugumamo.

27 Nuko yumva ijwi riturutse mu ijuru, rivuga riti: Enoki, mwana wanjye, hanurira aba bantu, maze ubabwire uti—Nimwihane, kuko ni uko Nyagasani avuga: Ndakariye aba bantu, kandi nakongeje uburakari bwanjye bukaze kuri bo; kuko imtima yabo yarikomeye, kandi amatwi yabo ni ibihurihuri, n’amaso yabo ntareba kure;

28 Kandi mu gihe cy’ibi bisekuruza byinshi, igihe cyose uhereye ku munsi nabaremeyeho, baratannye kandi barampakanye, kandi bashakishije inama zabo bwite mu mwijima, kandi mu mahano yabo bwite intego yabo yabaye ubuhotozi, kandi ntibubahirije amategeko, nahaye se, Adamu.

29 Kubera iyo mpamvu, ubwabo barahiye ibinyoma, kandi, kubw’indahiro zabo, bikururiye urupfu; kandi nabateguriye ukuzimu, nibatihana;

30 Kandi iri ni itegeko, natanze mu ntangiriro y’isi, rivuye mu kanwa kanjye bwite, uhereye ku iremwa ryayo, no kubw’akanwa k’abagaragu banjye, abasogokuruza banyu, narishyizeho, ndetse niko rizavugwa mu isi, kugera ku mpera zayo.

31 Kandi ubwo Enoki yari amaze kumva aya magambo, yapfukamye hasi, imbere ya Nyagasani, nuko avugira imbere ya Nyagasani, ati: Ni iyihe mpamvu yatumye mba umutoni mu maso yawe, kandi ndi umuhungu mutoya gusa, kandi abantu bose banyanga; kuko ntari intyoza mu magambo; none se kuki naba umugaragu wawe?

32 Nuko Nyagasani abwira Enoki ati: Genda maze ukore uko nagutegetse, kandi nta muntu uzagutobora. Ufungure akanwa kawe, kandi kazuzuzwa, kandi nzaguha ijambo, kuko abantu bose bari mu maboko yanjye, kandi nzakora ikimbereye cyiza.

33 Ubwire aba bantu uti: Nimuhitemo uyu munsi, gukorera Nyagasani Imana yabaremye.

34 Dore Roho wanjye ari kuri wowe, kubera iyo mpamvu amagambo yawe yose nzayatsindishiriza; kandi imisozi izahunga imbere yawe, n’imigezi izahindura icyerekezo; kandi uzambamo, nanjye nkubemo; kubera iyo mpamvu ugendane nanjye.

35 Kandi Nyagasani yavugishije Enoki, maze aramubwira ati: Siga amaso yawe ibumba, maze uyuhagire, nuko urabona. Maze abikora atyo.

36 Nuko abona roho Imana yari yararemye; ndetse yabonye ibintu bitabonekeraga ijisho kamere; kandi uhereye ubwo na nyuma y’aho haje imvugo hose mu gihugu ngo: Nyagasani yahagurukije bamenya mu bantu be.

37 Kandi habayeho ko Enoki yagiye mu gihugu, mu bantu, ahagarara ku misozi n’ahirengeye, nuko asakuza n’ijwi riranguruye, ashyira ku gasozi imirimo yabo; kandi abantu bose bumvise basagariwe kubera we.

38 Kandi baje kumwumvira ahantu hirengeye, babwira abarinzi b’amahema bati: Nimuhame hano kandi murinde amahema, mu gihe tugiye hariya kureba bamenya, kuko ahanura, kandi hari ikintu kidasanzwe mu gihugu, umuntu w’agasozi yaje muri twe.

39 Kandi habayeho ko ubwo bamwumvaga, nta muntu wamukozeho; kuko ubwoba bwaje ku bamvumvise bose, kuko yagendanaga n’Imana.

40 Nuko asangwa n’umugabo, witwaga Mahija, maze aramubwira ati: Tubwire weruye uwo uri we, naho uturuka?

41 Maze arababwira ati: Naturutse mu gihugu cya Kanani, igihugu cy’abasogokuruza banjye, igihugu cy’ubukiranutsi kugeza uyu munsi. Kandi data yanyigishije mu nzira zose z’Imana.

42 Kandi habayeho ko, ubwo nafataga urugendo mvuye mu gihugu cya Kanani, nerekeza iburasirazuba bw’inyanja, nabonye iyerekwa; kandi dore, nabonye amajuru, nuko Nyagasani aramvugisha kandi yampaye itegeko; kubera iyo mpamvu, nicyo gitumye, kugira ngo nubahirize itegeko, mvuze aya magambo.

43 Kandi Enoki yakomeje ijambo rye, avuga ati: Nyagasani umvugisha, uwo niwe Mana y’ijuru, kandi niyo Mana yanjye, n’Imana yanyu, kandi muri abavandimwe banjye, none ni kuki mwigira inama ubwanyu, kandi mugahakana Imana y’ijuru?

44 Yaremye amajuru, isi ni intebe y’ibirenge bye; kandi iremwa ryayo ni iryayo. Dore, niyo yayishyizeho, kandi yayizanyeho imbaga y’abantu.

45 Kandi urupfu rwaje ku basogokuruza bacu, nyamara turabazi, kandi ntidushobora kubihakana, ndetse tuzi n’uwa mbere muri bose, ni ukuvuga Adamu.

46 Kuko twanditse igitabo cy’urwibutso muri twebwe, bijyanye n’ikigereranyo cyatanzwe n’urutoki rw’Imana; kandi cyatanzwe mu rurimi rwacu bwite.

47 Kandi ubwo Enoki yatangazaga amagambo y’Imana, abantu bahinze umushyitsi, maze ntibashobora guhama mu maso ye.

48 Kandi yarababwiye ati: Kubera ko Adamu yaguye, natwe twaraguye; kandi kubw’ukugwa kwe haje urupfu; none twagizwe abaragwa b’intimba n’amagorwa.

49 Dore Satani yaje mu bana b’abantu, nuko arabashuka ngo bamuramye, kandi abantu bahindutse ab’isi, abishimisha, n’abanyabibi, maze bacibwa imbere y’Imana.

50 Ariko Imana yamenyesheje abasogokuruza bacu ko abantu bose bagomba kwihana.

51 Kandi yahamagaye sogokuru wacu Adamu n’ijwi ryayo, ivuga iti: Ndi Imana; naremye isi, n’abantu mbere y’uko babaho mu mubiri.

52 Ndetse yaramubwiye iti: Numpindukirira, kandi ukumvira ijwi ryanjye, kandi ukemera, kandi ukihana ibicumuro byawe byose, maze ukabatizwa, ndetse mu mazi, mu izina ry’Umwana wanjye w’Ikinege, wuzuye inema n’ukuri, ariwe Yesu Kristo, izina rimwe rukumbi rizatangwa munsi y’ijuru, rizatuma agakiza kazagera ku bana b’abantu, muzahabwa impano ya Roho Mutagatifu, kandi musabe ibintu byose mu izina rye, kandi ibyo muzasaba byose, muzabihabwa.

53 Kandi sogokuru wacu Adamu yabwiye Nyagasani, avuga ati: Ni kuki abantu bagomba kwihana kandi bakabatizwa? Nuko Nyagasani abwira Adamu ati: Dore nakubabariye igicumuro cyawe mu Busitani bwa Edeni.

54 Aho havuye imvugo yakwiriye mu bantu, ko Umwana w’Imana yatanze impongano y’igicumuro cy’inkomoko, aho ibyaha by’ababyeyi bidashobora gushyirwa ku mitwe y’abana, kuko ari abaziranenge uhereye mu iremwa ry’isi.

55 Kandi Nyagasani yabwiye Adamu ati: Igihe cyose abana bawe batwitiwe mu cyaha, ndetse igihe batangiye gukura, imitima yabo itwita icyaha, maze bagasogongera ibirura, kugira ngo bashobore kumenya ikiguzi cy’icyiza.

56 Kandi bahawe gutandukanya icyiza n’ikibi; kubera iyo mpamvu ni bo ubwabo bihitiramo, kandi naguhaye irindi bwiriza n’itegeko.

57 Kubera iyo mpamvu uzaryigishe abana bawe, ko abantu bose, ahantu hose, bagomba kwihana, cyangwa ko nta na rimwe bashobora kuragwa ubwami bw’Imana, kuko nta kintu cyanduye gishobora kuhaba, cyangwa kuba mu ikuzo ryayo, kuko mu rurimi rwa Adamu, Umuntu w’Ubutagatifu niryo zina ryayo, naho izina ry’Umwana wayo w’Ikinege ni Umwana w’Umuntu, ariwe Yesu Kristo, Umucamanza ukiranutse, uzaza mu gihe gicagase.

58 Kubera iyo mpamvu mbahaye itegeko, ryo kwigisha ibi bintu abana banyu mu mudendezo, muvuga muti:

59 Ko ku mpamvu cy’igicumuro haje ukugwa, uko kugwa kuzana urupfu, kandi igihe cyose muvukiye mu isi kubw’amazi, n’amaraso, na roho, naremye, maze bityo mugahindurwa mu mukungugu ikiremwa gifite ubuzima, ndetse niko mugomba kongera kubyarwa mu bwami bw’ijuru, kubw’amazi, no kubwa Roho, maze mugasukurwa n’amaraso, ndetse amaraso y’Umwana wanjye w’Ikinege, kugira ngo mushobore kwezwa ku cyaha cyose, maze mukanezezwa n’amagambo y’ubugingo buhoraho muri iyi si, n’ubugingo buhoraho mu isi izaza, ndetse ikuzo ridapfa.

60 Kuko kubw’amazi mwubahiriza itegeko; kubwa roho muratsindishirizwa, kandi kubw’amaraso murezwa;

61 Kubera iyo mpamvu mwarabihawe ngo bibe muri mwe, ubuhamya bw’ijuru; Umuhoza; ibintu by’amahoro by’ikuzo ridapfa; ukuri kw’ibintu byose; kubeshaho ibintu byose, guha ubuzima ibintu byose, kuzi ibintu byose, kandi gufite ububasha bwose bijyanye n’ubushishozi, impuhwe, ukuri, ubutabera n’ubucamanza.

62 Kandi ubwo, dore, ndababwira: Uyu ni umugambi w’agakiza ku bantu bose, binyuze mu maraso y’Umwana wanjye w’Ikinege, mu gihe gicagase.

63 Kandi dore, ibintu byose bifite ishusho yabyo, kandi ibintu byose byararemwe kandi bikorwa ngo bitange ubuhamya bwanjye, haba ibintu by’isi, n’ibintu bya roho; ibintu biri mu majuru hejuru, n’ibintu biri ku isi, n’ibintu biri mu isi, n’ibintu biri munsi y’isi, haba hejuru no hasi: ibintu byose bitanga ubuhamya bwanjye.

64 Kandi habayeho ko, ubwo Nyagasani yari amaze kuvugana na Adamu, sogokuru wacu, Adamu yinginze Nyagasani, nuko atwarwa na Roho wa Nyagasani, amanurwa hasi mu mazi, arambikwa munsi y’amazi, nuko azamurwa mu mazi.

65 Kandi uko niko yabatijwe, nuko Roho wa Nyagasani amumanukiraho, Kandi uko niko yongeye kubyarwa na Roho Mutagatigu, maze ahinduka muzima mu muntu w’imbere.

66 Kandi yumvise ijwi rivuye mu ijuru, rivuga riti: Wabatijwe kubw’umuriro, na Roho Mutagatifu. Ubu ni ubuhamya bwa Data, na Mwana, uhereye ubu n’iteka ryose.

67 Kandi uri mu cyiciro cy’utagira intangiriro y’iminsi n’iherezo ry’imyaka, uhereye mu buziraherezo kugeza mu buziraherezo bwose.

68 Dore, uri umwe muri njye, umwana w’Imana, kandi uko niko bashobora bose guhinduka abana banjye. Amena.