Igice cya 8
(Gashyantare 1831)
Metusela ahanura—Nowa n’abahungu be babwiriza inkuru nziza—Ubugome bukomeye buganza—Umuhamagaro wo kwihana ntiwitaweho—Imana itegeka ukurimburwa kw’abantu bose n’Umwuzure.
1 Kandi iminsi yose ya Enoki yabaye magana ane na mirongo itatu.
2 Kandi habayeho ko Metusela. Umuhungu wa Enoki, atatwawe, kugira ngo ibihango Nyagasani yagiranye na Enoki bishobore kuzuzwa; kuko mu by’ukuri yagiranye igihango na Enoki ko Nowa azaba uw’urubyaro rw’amara ye.
3 Kandi habayeho ko Metusela yahanuye ko mu mara ye hazakomokamo ubwami bwose bw’isi (binyuze muri Nowa), maze bimutera ishema.
4 Kandi hateye inzara ikomeye mu gihugu, nuko Nyagasani avuma isi umuvumo ubabaza, kandi benshi mu bayituye barapfuye.
5 Kandi habayeho ko Metusela yabayeho imyaka ijana na mirongo inani n’irindwi, maze abyara Lameki;
6 Kandi Metusela yabayeho, nyuma yo kubyara Lameki, imyaka magana arindwi na mirongo inani n’ibiri, kandi yabyaye abahungu n’abakobwa;
7 Kandi iminsi yose ya Metusela yabaye magana cyenda na mirongo itandatu n’icyenda, maze arapfa.
8 Kandi Lameki yabayeho imyaka ijana na mirongo inani n’ibiri, nuko abyara umuhungu,
9 Kandi yamwise Nowa, avuga ati: Uyu mwana azaduhoza ku byerekeye umurimo n’umuruho w’amaboko yacu, kubera ubutaka Nyagasani yavumye.
10 Kandi Lameki yabayeho, nyuma yo kubyara Nowa, imyaka magana atanu na mirongo icyenda n’itanu, kandi yabyaye abahungu n’abakobwa;
11 Nuko iminsi yose ya Lameki iba magana arindwi na mirongo irindwi n’irindwi, maze arapfa.
12 Kandi Nowa yari afite imyaka magana ane na mirongo itanu, nuko abyara Yafeti; imyaka mirongo ine n’ibiri nyuma y’aho yabyaye Shemu ku wari nyina wa Yafeti, maze ubwo yari afite imyaka magana atanu abyara Hamu.
13 Kandi Nowa n’abahungu be bumviye Nyagasani, nuko bagira ubwitonzi, maze bitwa abana b’Imana.
14 Kandi ubwo aba bantu batangiraga kororoka ku isi, kandi abakobwa bakavuka, abahungu b’abantu babonye ko abo bakobwa bari beza, nuko babagira abagore, ndetse abo bahisemo.
15 Kandi Nyagasani yabwiye Nowa ati: Abakobwa b’abahungu bawe barigurishije; kuko dore uburakari bwanjye bwakongejwe ku bana b’abantu, kuko batumvira ijwi ryanjye.
16 Kandi habayeho ko Nowa yahanuye, kandi akigisha ibintu by’Imana, ndetse nk’uko byariho mu ntangiriro.
17 Kandi Nyagasani yabwiye Nowa ati: Roho wanjye ntazahora ahendahenda umuntu, kuko azi ko umubiri wose uzapfa; nyamara iminsi ye izaba imyaka ijana na makumyabiri; kandi niba abantu batihannye, nzaboherezaho imyuzure.
18 Kandi muri iyo minsi hariho abantu barebare banini ku isi, nuko bashakisha gutwara ubuzima bwa Nowa; ariko Nyagasani yari kumwe na Nowa, n’ububasha bwa Nyagasani bwari kuri we.
19 Kandi Nyagasani yimitse Nowa bijyanye n’icyiciro cye bwite, kandi yamutegetse ko agomba kugenda maze agatangariza Inkuru nziza ye abana b’abantu, ndetse nk’uko yahawe Enoki.
20 Kandi habayeho ko Nowa yingingiye abana b’abantu ko bagomba kwihana; ariko ntibumviye amagambo ye;
21 Ndetse, nyuma y’uko bari bamaze kumwumva, baje imbere ye bavuga bati: Dore, turi abana b’Imana; none se ntitwataye abakobwa b’abantu, None se ntiturya kandi tunywa, kandi ntiturongora kandi tugashyingira? Kandi abagore bacu batubyarira abana, kandi ni abagabo bafite imbaraga, basa nk’abagabo ba kera, abagabo bazwi cyane. Kandi ntibumviye amagambo ya Nowa.
22 Kandi Imana yabonye ko ubugome bw’abantu bwari bumaze guhinduka bwinshi ku isi; kandi buri muntu yajyanywe mu kwibwira iby’ibitekerezo by’umutima we byari bibi gusa ubutitsa.
23 Kandi hazabaho ko bazajya mu turere tubakikije, kandi bakabwiriza abantu ukwihana.
24 Nimwemere kandi mwihane ibyaha byanyu kandi mubatizwe mu izina rya Yesu Kristo, Umwana w’Imana, ndetse nk’abasogokuruza bacu, maze muhabwe Roho Mutagatifu, kugira ngo mushobore kwerekwa ibintu byose; kandi nimudakora ibi, imyuzure izabageraho; nyamara ntibumviye.
25 Kandi Nowa yaricujije, nuko umutima we uterwa agahinda n’uko Nyagasani yari yararemye umuntu ku isi, kandi byaramubabaje ku mutima.
26 Kandi Nyagasani yaravuze ati: Nzarimbura umuntu naremye ku isi, haba umuntu n’inyamaswa, n’ibintu bikururuka, n’ibisiga byo mu kirere; kuko Nowa yicuza ko nabaremye, kandi ko nabakoze; kandi yarantakambiye; kuko bashakishije ubugingo bwe.
27 Kandi uko niko Nowa yabonye inema mu maso ya Nyagasani; kuko Nowa yari umuntu w’intabera, kandi utunganye mu gisekuru cye; kandi yagendanye n’Imana, nk’uko ndetse babikoze abahungu batatu be, Shemu, Hamu, na Yafeti.
28 Isi yarononekaye imbere y’Imana, kandi yari yuzuye urugomo rwinshi.
29 Kandi Imana yarebye ku isi, maze, dore, yarononekaye, kuko abantu bose bari barononnye inzira yayo ku isi.
30 Kandi Imana yabwiye Nowa iti: Iherezo ry’umuntu wese ni ukuza imbere yanjye; kuko isi yuzuye urugomo, kandi dore, nzarimbura umubiri wose ku isi.