Ibyanditswe bitagatifu
Iriburiro


Iriburiro

Isimbi ry’Agaciro Gakomeye ni irobanura ry’inyandiko zatoranyijwe zirebana n’imiterere ikomeye y’ukwizera n’inyigisho z’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Izi nyandiko zasemuwe kandi zanditswe n’Umuhanuzi Joseph Smith, kandi inyinshi zatangajwe mu binyamakuru by’Itorero by’uyu munsi.

Ikusanywa rya mbere ry’inyandiko zahawe umutwe w’Isimbi ry’Agaciro Gakomeye ryakozwe muri 1851 n’Umukuru Franklin D. Richards, icyo gihe wari umunyamuryango w’Inama y’Abacumi na babiri n’Umuyobozi w’Intara y’ivugabutumwa y’Abongereza. Intego yaryo yari ukurushaho gutuma inyandiko zimwe zikomeye zari zarabujijwe gukwizwa mu gihe cya Joseph Smith ziboneka. Uko ubunyamuryango mu itorero bwagukaga hose i Burayi na Amerika, hakenewe ko izi nyandiko ziboneka. Isimbi ry’Agaciro Gakomeye ryarakoreshejwe mu buryo bwagutse maze hanyuma ryahindutse umurimo fatiro w’Itorero kubw’igikorwa cy’Ubuyobozi bwa Mbere n’igiterane rusange muri Salt Lake City ku itariki ya 10 Ukwakira1880.

Amasubirwamo menshi yarakozwe mu bikubiyemo nk’uko byasabwaga n’Itorero. Mu 1878, ibice by’igitabo cya Mose bitari mu nyandiko ya mbere byongewemo. Mu 1902, ibice bimwe by’Isimbi ry’Agaciro Gakomeye byasubiragamo inyandiko maze bigatangazwa mu gitabo cy’Inyigisho n’Ibihango byarasibwe. Uburyo bwo gutondekwa mu bice n’imirongo, n’inyandiko mperangaruka z’urupapuro, bwakozwe mu 1902. Itangazwa rya mbere ku mpapuro mu nyandiko y’ibice mpagazi bibiri, n’ishakiro, ryabaye mu 1921. Nta yindi mpinduka yakozweho kugeza muri Mata 1976, ubwo ibintu bibiri by’ihishurirwa ryongerwagaho. Mu 1979 ibi bintu bibiri byavanywe mu Isimbi ry’Agaciro Gakomeye maze bishyirwa mu Inyigisho n’Ibihango, aho ubu bigaragara nk’ibice bya 137 na 138. Mu gitabo cy’ubu, impinduka zimwe zakorewe kujyanisha iyo nyandiko n’ibyanditswe mbere.

Ibikurikira ni iriburiro rigufi ry’ibirimo ubu:

  1. Irobanura mu Bitabo cya Mose. Igice cyavanywe mu gitabo cy’Intangiriro cy’ubusemuzi bwa Bibiliya bwakozwe na Joseph Smith, aribwo yatangiye muri Kamena 1830.

  2. Igitabo cya Aburahamu. Ubusemuzi bwahumetswe bw’inyandiko za Aburahamu. Joseph Smith yatangiye ubu busemuzi mu 1835 nyuma yo kubona inyandiko imwe ku nkorogoto mu kinyegiputa. Ubwo busemuzi bwatangajwe bwikurikiranya muri Times and Seasons uhereye ku itariki ya 1 Werurwe 1842, i Nauvoo, Illinois.

  3. Joseph Smith—Matayo Igice cyavanywe mu buhamya bwa Matayo mu busemuzi bwa Bibiliya bwakozwe na Joseph Smith (reba Inyigisho n’Ibihango 45:60–61 kubw’itegeko ry’Imana ryo gutangira ubusemuzi bw’Isezerano Rishya).

  4. Joseph Smith—Amateka Ibi ni ibice byavanywe mu buhamya buzwi n’amateka ya Joseph Smith, we n’abanditsi be bateguye mu 1838–1839 kandi byatangajwe byikurikiranye muri Times and Seasons muri Nauvoo, Illinois, uhereye ku itariki ya 15 Werurwe 1842.

  5. Ingingo z’ukwizera z’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Imvugo ya Joseph Smith yatangajwe muri Times and Seasons ku itariki ya 1 Werurwe 1842, hamwe n’amateka magufi y’Itorero yamenyekanye cyane nk’Ibaruwa ya Wentworth.