Ibyanditswe bitagatifu
Mose 5


Igice cya 5

(Kamena-Ukwakira 1830)

Adamu na Eva babyara abana—Adamu atura igitambo kandi agakorera Imana—Kayini na Abeli bavuka—Kayini yigomeka, akunda Satani kurusha Imana, maze ahinduka umwana wo Kurimbuka—Ubwicanyi n’ubugome bukwirakwira—Inkuru nziza ibwirizwa uhereye mu ntangiriro.

1 Kandi habayeho ko nyuma y’uko njyewe, Nyagasani Imana, nari maze kubirukana mu busitani, Adamu yatangiye guhinga ubutaka, kandi ategeka inyamaswa zo mu ishyamba, kandi arya umutsima kubw’icyuya cy’uruhanga rwe, nk’uko Nyagasani yari yarabitegetse. Kandi na Eva, umugore we, yakoranaga na we.

2 Kandi Adamu yatwitse inda umugore we, nuko amubyarira abahungu n’abakobwa, maze batangira kororoka no kuzura isi.

3 Kandi uhereye icyo gihe na nyuma y’aho, abahungu n’abakobwa ba Adamu batangiye kwigabanyamo babiri babiri mu gihugu, no guhinga ubutaka, no kwita ku mikumbi, kandi nabo babyaye abahungu n’abakobwa.

4 Kandi Adamu na Eva, umugore we, batakambiye izina rya Nyagasani, nuko bumva ijwi rya Nyagasani rituruka mu nzira yerekeraga mu Busistani, ribavugisha, ariko ntibaribonaga; kuko bari barashyizwe kure y’amaso ye.

5 Kandi yabahaye amategeko, ko bazaramya Nyagasani Imana yabo, kandi bazatura imfura z’imikumbi yabo, kubw’ituro rya Nyagasani. Kandi Adamu yumviye amategeko ya Nyagasani.

6 Kandi nyuma y’iminsi myinshi umumarayika wa Nyagasani yabonekeye Adamu, avuga ati: Ni kuki utura ibitambo Nyagasani? Nuko Adamu aramubwira ati: Ntabwo mbizi, uretse ko Nyagasani yabintegetse.

7 Nuko noneho umumarayika avuga, amubwira ati: Iki kintu ni ishusho y’igitambo cy’Umwana w’Ikinege wa Data, wuzuye inema n’ukuri.

8 Kubera iyo mpamvu, uzakore ibyo ukora byose mu izina rya Mwana, kandi uzihane maze utakambire Imana mu izina rya Mwana ubuziraherezo.

9 Kandi kuri uwo munsi Roho Mutagatifu, uhamya Data na Mwana amanukira kuri Adamu, avuga ati: Ndi Umwana w’Ikinege wa Data uhereye mu ntangiriro, uhereye ubu kugeza iteka ryose, kugira ngo nk’uko waguye ushobore gucungurwa, n’inyokomuntu yose, ndetse n’ababishaka bose.

10 Kandi kuri uwo munsi Adamu yasingije Imana kandi yaruzujwe, maze atangira guhanura ibyerekeye imiryango yose y’isi, avuga ati: Nihasingizwe izina ry’Imana, kuko kubera igicumuro cyanjye amaso yanjye yarahumutse, kandi muri ubu buzima nzabona umunezero, kandi byongeye muri uyu mubiri nzabona Imana.

11 Nuko Eva, umugore we, yumvise ibi bintu byose maze arishima, aravuga ati: Iyo bitaba kubw’igicumuro cyacu ntitwari kuba na rimwe twarabonye urubyaro, kandi nta na rimwe twari kumenya icyiza n’ikibi, n’umunezero w’ugucungurwa kwacu, n’ubugingo buhoraho Imana iha abayubaha bose.

12 Kandi Adamu na Eva basingije izina ry’Imana, kandi bamenyesheje abahungu babo n’abakobwa babo ibintu byose.

13 Kandi Satani yabajemo, avuga ati: Nanjye ndi umwana w’Imana; nuko abategeka, avuga ati: Ntimubyemere; nuko ntibabyemera, maze bakunda Satani kurusha Imana. Kandi abantu batangiye, uhereye icyo gihe na nyuma y’aho, kuba ab’isi, bishimisha, n’abanyabibi.

14 Kandi Nyagasani Imana yahamagariye abantu binyuze kuri Roho Mutagatifu ahantu hose maze ibategeka ko bagomba kwihana;

15 Kandi abenshi bemeye Mwana, kandi bihannye ibyaha byabo, bazakizwa, kandi abenshi batemeye kandi batihannye, bazacirirwaho iteka; kandi aya magambo yavuye mu kanwa k’Imana mu itegeko ritajegajega; kubera iyo mpamvu agomba kuzuzwa.

16 Kandi Adamu na Eva, umugore we, ntibahwemye gutakambira Imana. Kandi Adamu yatwitse inda umugore we, nuko aratwita maze abyara Kayini, maze aravuga ati: Mpeshejwe umuhungu na Nyagasani; kubera iyo mpamvu ntazashobora guhakana amagambo yayo. Ariko dore, Kayini ntiyumviye, avuga ati: Uwo Nyagasani ni nde ngomba kumenya?

17 Kandi yongeye gutwita maze abyara murumuna we Abeli. Nuko Abeli yumvira ijwi rya Nyagasani. Kandi Abeli yabaye umwungeri w’intama, naho Kayini yabaye umuhinzi.

18 Kandi Kayini yakunze Satani kurusha Imana. Nuko Satani amutegeka, avuga ati: Genera ituro Nyagasani.

19 Nuko bukeye habayeho ko Kayini yazaniye Nyagasani ituro ry’imbuto z’ubutaka.

20 Na Abeli, na we yazanye ku buriza bw’umukumbi we no ku rugimbu rwawo. Nuko Nyagasani yita kuri Abeli n’ituro rye;

21 Ariko ntiyitaye kuri Kayini n’ituro rye. Ubwo Satani yarabimenye, maze biramushimisha, Nuko Kayini agira umujinya mwinshi, maze agaragaza umubabaro.

22 Maze Nyagasani abwira Kayini ati: Ni iki kiguteye umujinya? Ni iki kiguteye umubabaro?

23 Niwitwara neza, uzakirwa. Kandi nutitwara neza, icyaha kiryamye ku muryango, kandi Satani arakwifuza, kandi keretse nuzumvira amategeko yanjye, naho ubundi nzakurekura, kandi azagukoresha ibijyanye n’icyifuzo cye. Kandi uzamutegeka.

24 Kuko uhereye ubu n’ahazaza uzaba se w’ibinyoma bye; uzitwa umwana wo Kurimbuka; kuko nawe wariho mbere y’isi.

25 Kandi bizavugwa mu gihe kizaza—ko aya mahano yavuye kuri Kayini; kuko yahakanye inama isumba izindi yavuye ku Mana; kandi uyu ni umuvumo nzashyira kuri wowe, keretse niwihana.

26 Nuko Kayini agira umujinya, kandi ntiyateze ugutwi ukundi ijwi rya Nyagasani, cyangwa Abeli, umuvandimwe we, wagenderaga mu butagatifu imbere ya Nyagasani.

27 Nuko Adamu n’umugore we baririra imbere ya Nyagasani, kubera Kayini n’abavandimwe be.

28 Kandi habayeho ko Kayini yashakanye n’umwe mu bakobwa b’abavandimwe be, kandi bakunze Satani kurusha Imana.

29 Nuko Satani abwira Kayini ati: Ndahirira ku muhogo wawe, kandi nuramuka ubivuze uzapfa; kandi urahirishe abavandimwe bawe ku mitwe yabo, no ku Mana iriho, ko batazabivuga; kuko nibabivuga, bagomba kuzapfa; kandi ibi kugira ngo so atabimenya, kandi uyu munsi ndashyira umuvandimwe wawe Abeli mu biganza byawe.

30 Kandi Satani yarahiriye Kayini ko azakora ibijyanye n’amategeko ye. Kandi ibi bintu byose byakorewe mu ibanga.

31 Nuko Kayini aravuga ati: Mu by’ukuri ndi Maha, umutware w’iri banga rikomeye, ko nshobora guhotora no kubona indamu. Kubera iyo mpamvu Kayini yiswe Umutware Maha, kandi yarishimye mu bugome bwe.

32 Nuko Kayini yagiye mu mirima, kandi Kayini yavugishije Abeli, umuvandimwe we. Kandi habayeho ko ubwo bari mu mirima, Kayini yahagurukanye Abeli, umuvandimwe we, maze aramwica.

33 Nuko Kayini yishimira ibyo yari amaze gukora, avuga ati: Ndisanzuye, mu by’ukuri imikumbi ya murumuna wanjye inguye mu biganza.

34 Nuko Nyagasani abwira Kayini ati: Umuvandimwe wawe Abeli ari hehe? Na we aravuga ati: Simbizi. None se ndi umurinzi wa murumuna wanjye?

35 Nuko Nyagasani aravuga ati: Ni ibiki wakoze? Ijwi ry’amaraso ya murumuna wawe rirantakirira mu butaka.

36 None ubu uzaba ikivume ubutaka bwanga, bwasamuye akanwa kabwo ngo bwakire amaraso ya murumuna wawe ukuboko kwawe kwavushije.

37 Nuhinga ubutaka uhereye none ntibuzakwerera umwero wabwo. Uzaba igicamuke n’inzererezi mu isi.

38 Kandi Kayini yabwiye Nyagasani ati: Satani yarangerageje kubera imikumbi ya murumuna wanjye. Kandi na none nari mfite umujinya, kuko wemeye ituro rye, iryange ukaryanga; igihano umpannye kiruta icyo nakwihanganira.

39 Dore wanyirukanye uyu munsi imbere ya Nyagasani, kandi nzihisha amaso yawe, kandi nzaba igicamuke n’inzererezi mu isi; kandi hazabaho, ko uzambona azanyica, kubera ubukozi bw’ibibi bwanjye, kuko ibi bintu ntibihishwa Nyagasani.

40 Kandi njyewe Nyagasani naramubwiye nti: Uwica Kayini azabihorerwa karindwi. Kandi njyewe Nyagasani nashyize ikimenyetso kuri Kayini, kugira ngo hatagira umubona akamwica.

41 Kandi Kayini yaciwe mu maso ya Nyagasani, nuko hamwe n’umugore we na benshi mu bavandimwe be batura mu gihugu cya Nodi, iburasirazuba bwa Edeni.

42 Kandi Kayini yatwitse inda umugore, aratwita maze abyara Enoki, kandi nawe yabyaye abahungu benshi n’abakobwa. Kandi yubatse umurwa, nuko yita uwo murwa akurikije izina ry’umuhungue we, Enoki.

43 Kandi Enoki yabyaye Iradi, n’abandi bahungu n’abakobwa. Kandi iradi yabyaye Mahuyayeli, n’abandi bahungu n’abakobwa. Kandi Mahuyayeli yabyaye Metushayeli, n’abandi bahungu n’abakobwa. Kandi Metushayeli yabyaye Lameki.

44 Kandi Lameki yarongoye abagore babiri, izina ry’umwe rikaba Ada, naho undi akitwa Zila.

45 Kandi Ada yabyaye Jabalu, yari sogokuruza w’abanyamahema, kandi bari abungeri b’amashyo, kandi izina ry’umuvandimwe we ryari Yubali, wari sogokuruza w’abacuranzi n’abavuza imyironge.

46 Na Zila, nawe yabyaye Tubali Kayini, umucuzi w’ikintu cyose gikebeshwa cy’umuringa n’icyuma. Na mushiki wa Tubali Kayini yitwa Nama.

47 Nuko Lameki abwira abagore be, Ada na Zila ati: Nimwumve ijwi ryanjye, mwebwe bagore ba Lameki, nimutege amatwi ijambo ryanjye; kuko nishe umugabo kubw’ibikomere byanjye, n’umusore kubw’imibyimba yanjye.

48 Niba Kayini azahorerwa inshuro indwi, ni ukuri Lameki azahorerwa inshuro mirongo irindwi n’indwi.

49 Ni ukuvuga ko Lameki yari amaze kugirana igihango na Satani, akurikije Kayini, muri cyo ahinduka Umutware Maha, umutware w’iryo banga rikomeye Satani yahaye Kayini, nuko Iradi, umuhungu wa Enoki, wari waramenye iryo banga, yatangiye kurihishurira abana ba Adamu;

50 Kubera iyo mpamvu Lameki, kuko yari arakaye, yaramwishe, atari nk’uko Kayini yishe umuvandimwe Abeli, kubwo kubona indamu, ahubwo yamwishe kubw’indahiro.

51 Kuko, uhereye mu gihe cya Kayini, hariho agatsiko k’ibanga, kandi imirimo yabaga mu mwijima, kandi buri muntu yamenyaga umuvandimwe we.

52 Kubera iyo mpamvu Nyagasani yavumye Lameki, n’inzu ye, n’abagiranye igihango na Satani bose; kuko batubahirije amategeko y’Imana, nuko bikababaza Imana, maze ntiyabafasha, kandi imirimo yabo yari amahano, kandi yatangiye gukwira mu bana b’abantu bose. Kandi yari mu bana b’abantu.

53 Kandi mu bakobwa b’abantu ibi bintu ntibyavugwaga, kubera ko Lameki yari yarabwiye ibanga abagore be, nuko bamwigomekaho, maze batangaza ibi bintu hanze, kandi ntibamugiriye ibambe;

54 Kubera iyo mpamvu Lameki yarasuzuguwe, nuko ajugunywa hanze, kandi ntiyaje mu bana b’abantu hato ngo atazapfa.

55 Kandi uko niko imirimo y’umwijima yatangiye kuganza mu bana b’abantu.

56 Kandi Imana yavumye isi umuvumo ubabaza, kandi yarakariye abagome, hamwe n’abana b’abantu bose yari yararemye.

57 Kuko badashaka kumvira ijwi rye, cyangwa ngo bumvire Umwana wayo w’Ikinege, ndetse we watangaje ko azaza mu gihe gicagase, wateguwe uhereye mbere y’intangiriro y’isi.

58 Kandi uko niko Inkuru nziza yatangiye kubwirizwa, uhereye mu ntangiriro, kandi yatangajwe n’abamarayika batagatifu boherejwe baturutse ku ikuzo ry’Imana, kandi no kubw’ijwi ryayo bwite, kandi no kubw’impano ya Roho Mutagatifu.

59 Kandi uko niko ibintu byose byemejwe kuri Adamu, kubw’umugenzo mutagatifu, n’Inkuru nziza yabwirijwe, n’itegeko ryashyizweho, kugira ngo bibe mu isi, kugeza ku mpera yayo; kandi uko niko byahozeho. Amena.