Ibyanditswe bitagatifu
Mose 3


Igice cya 3

(Kamena–Ukwakira 1830)

Imana yaremye ibintu byose mu buryo bwa roho mbere yuko bibaho mu buryo bufatika ku isi—Yaremye umugabo, umubiri wa mbere, ku isi—Umugore ni umufasha ukwiriye w’umugabo.

1 Ni uko ijuru n’isi byarangijwe, n’ingabo zose zabyo.

2 Kandi ku munsi wa karindwi njyewe, Imana, narangije umurimo wanjye, n’ibintu byose nari maze kurema; kandi naruhutse umurimo wanjye wose ku munsi wa karindwi; kandi ibintu byose nari maze kurema byari birangiye, kandi njyewe, Imana, nabonye ko byari byiza.

3 Kandi njyewe, Imana, nahaye umugisha umunsi wa karindwi, kandi narawutagatifuje; kubera ko kuri uwo munsi nari maze kuruhuka umurimo wanjye wose njyewe, Imana, nari maze kurema no gukora.

4 Kandi ubu, dore, ndababwira, ko izi arizo ntera z’ijuru n’isi, ubwo byaremwaga, ku munsi njyewe, Nyagasani Imana, naremye ijuru n’isi.

5 Na buri gihingwa cyo mu murima mbere y’uko kibaho ku isi, na buri kimera cyo mu murima mbere y’uko gikura. Kuko, njyewe, Nyagasani Imana, naremye ibintu byose navuze, mu buryo bwa roho, mbere y’uko bibaho muri kamere yabyo ku isi. Kuko njyewe, Nyagasani Imana, nari ntaragusha imvura ku isi. Kandi njyewe, Nyagasani Imana, nari nararemye abana b’abantu bose; ariko nari ntararema umuntu wo guhinga ubutaka; kuko nabaremye mu ijuru; kandi nta buzima bwari bwakaba haba ku isi, cyangwa mu mazi, cyangwa mu kirere;

6 Ariko njyewe, Nyagasani Imana, naravuze, maze igihu kizamuka mu isi, maze gitosa ubutaka bwose.

7 Kandi njyewe, Nyagasani Imana, naremye umuntu mu mukungugu wo hasi, maze muhumekera mu mazuru umwuka w’ubuzima; maze umuntu ahinduka ikiremwa kizima, umubiri wa mbere ku isi, ndetse umuntu wa mbere, nyamara, ibintu byose byari byareremwe mbere; ariko byari byararemwe mu buryo bwa roho kandi byarakozwe bijyanye n’ijambo ryanjye.

8 Kandi njyewe, Nyagasani Imana, nateye ubusitani mu burengerazuba bwa Edeni, nuko aho mpashyira umuntu nari maze kurema.

9 Kandi mu gitaka njyewe, Nyagasani Imana, namejejemo buri giti, gishimisha muri kamere yacyo amaso y’umuntu, kandi umuntu yashoboye kukireba. Kandi nacyo cyabaye ikiremwa kizima. Kuko cyariho kubwa roho igihe nakiremaga, kuko cyahamye mu mubumbe njyewe, Imana nakiremeyemo, koko, ndetse ibintu byose nateguriye gukoreshwa n’umuntu; kandi umuntu yabonye ko byari ibyo kurya byiza. Kandi njyewe, Nyagasani Imana, na none nateye igiti cy’ubugingo mu busitani, ndetse n’igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi.

10 Kandi njyewe, Nyagasani Imana, natumye umugezi utemba muri Edeni kugira ngo wuhire ubusitani; kandi uhereye icyo gihe wigabanyijemo ibice, nuko ucikamo amasami ane.

11 Kandi njyewe, Nyagasani Imana, uwa mbere nawise Pishoni, kandi uzengurutse igihugu uko cyakabaye cya Havila, aho njyewe, Nyagasani Imana, naremye zahabu nyinshi.

12 Kandi zahabu yo muri icyo gihugu yari nziza, kandi hari ubushishi buva ku giti bwitwa budola, n’amabuye yitwa shohamu.

13 Kandi izina ry’umugezi wa kabiri wiswe Gihoni, umwe uzengurutse igihugu cyose uko cyakabaye cya Etiyopiya.

14 Kandi izina ry’umugezi wa gatatu wari Hidekeli; werekeza iburasirazuba bw’Asiriya. Kandi umugezi wa kane wari Efurate.

15 Kandi njyewe, Nyagasani Imana, nafashe umugabo, nuko mushyira mu busitani bwa Edeni, kugira ngo abuhinge, kandi abwiteho.

16 Kandi njyewe, Nyagasani Imana, nategetse umugabo, mvuga nti: Kuri buri giti uzaryeho,

17 Ariko ku birebana n’igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi, ntuzakiryeho, cyakora ushobora guhitamo ubwawe, kuko ubihawe, ariko wibuke ko nabibujije, kuko umunsi uzawuryaho uzapfa.

18 Kandi njyewe, Nyagasani Imana, nabwiye Umwana w’ikinege, ko bitari byiza ko umuntu aba wenyine, kubera iyo mpamvu, nzamuremera umufasha bakwiranye.

19 Kandi mu gitaka njyewe, Nyagasani Imana, naremyemo buri nyamaswa yo mu ishyamba, na buri gisiga cyo mu kirere, kandi nategetse ko bisanga Adamu, kugira ngo arebe amazina abiha; kandi nabyo byari roho zifite ubuzima; kuko njyewe, Imana, nabihumetsemo umwuka w’ubuzima, kandi nategetse ko izina iryo ariryo ryose Adamu yise buri kiremwa gifite ubuzima, rigomba kuba izina ryabyo.

20 Kandi Adamu yahaye amazina amatungo yose, n’ibisiga byo mu kirere, n’inyamaswa zose zo mu ishyamba; ariko kuri Adamu, ntihabonetse umufasha umukwiriye.

21 Kandi njyewe, Nyagasani Imana, nateje Adamu ibitotsi byimbitse; nuko arasinzira, maze mfata rumwe mu mbavu ze, nuko mfunga umubiri w’aho narukuye.

22 Kandi urubavu njyewe, Nyagasani Imana, nari navanye mu muntu, naruremyemo umugore, nuko muzanira uwo umugabo.

23 Kandi Adamu yaravuze ati: Uyu ubu nzi ko ari igufa ryo mu magufa yanjye, ni akara ko mu mara yanjye, azitwa Umugore, kubera ko yakuwe mu Mugabo.

24 Kubera iyo mpamvu umugabo azasiga se na nyina, maze azabane n’umugore we akaramata, bombi babe umubiri umwe.

25 Kandi bombi bari bambaye ubusa, umugabo n’umugore we, kandi nta soni bari bafite.