2022
Nimwemarare mu mihengeri
Gicurasi 2022


“Nimwemarare mu mihengeri,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Gicurasi 2022.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Gicurasi 2022

Nimwemarare mu mihengeri

Ibice

Ishusho
Inzu y’urumuri

Kuri bamwe muri twebwe bafite igishyika ku bwacu no ku bw’abo dukunda, hariho ibyiringiro mu isezerano Imana yakoze ry’ahantu h’umutekano mu mihengeri iri imbere. …

Amagambo y’ubuhanuzi bw’Umwami Benyamini aratureba mu bihe byacu. …

Yatumiye abantu be natwe kubaka ku rutare rukumbi rwizewe rw’umutekano, ari rwo Mukiza. Yasobanuye neza ko dufite umudendezo wo guhitamo hagati y’igikwiye n’igifutamye kandi ko tudashobora kwirinda ingaruka z’amahitamo yacu. …

Kamere zacu zihindukira kuba nk’umwana mutoya, wumvira Imana kandi ukunda kurushaho. Iyo mpinduka izatugira abakwiye kunezezwa n’impano zizanwa na Roho Mutagatifu. Kuba dufite umubano na Roho Mutagatifu bizaduhumuriza, bituyobore, kandi bidukomeze. …

Iyo imihengeri mu buzima ije, mushobora kwemarara kubera ko muhagaze ku rutare rw’ukwizera kwanyu muri Yesu Kristo. Uko kwizera kuzabayobora ku kwihana kwa buri munsi n’ugukomeza igihango kudahwema. Bityo muzahore mumwibuka. Kandi nimunyura mu mihengeri y’urwango n’ubugome, muzumva mwemaraye kandi mufite ibyiringiro. …

… Nk’umwana w’umugwaneza kandi ukunda, emera ubufasha Bwe. Kora kandi wubahirize ibihango aguhera mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Bizagukomeza. Umukiza azi imihengeri n’ahantu h’umutekano mu nzira igana iwacu kuri We no kuri Data wo mu Ijuru. Azi inzira. Ni we nzira.

Capa