Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Ugushyingo 2022
Igikorwa cyo gufasha Abakene n’Abihebye
Ibice
Imibereho myiza yisumbuye na serivisi yo kuzahura bagenzi bacu byigishwa kandi bigashyirwa mu bikorwa n’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma natwe nk’abanyamuryango baryo. Nk’urugero, twiyiriza ubusa ku cyumweru cya mbere cya buri kwezi kandi tugatanga inkunga nibura ingana n’amafunguro tutariye kugira ngo dufashe abakennye mu matorero yacu. Itorero kandi ritanga inkunga nini ku bwo kuzahura abantu n’izindi serivisi ku isi yose.
Uretse ibyo byose Itorero rikora mu buryo butaziguye, serivisi nyinshi zo kuzahura abana b’Imana ku isi hose zikorwa n’abantu n’ibigo bidafite aho bihurira n’Itorero ryacu. …
Itorero rya Yesu Kristo ryiyemeje gufasha abakennye, kandi na none ryiyemeje gufatanya n’abandi muri uwo muhate.
Icyahishuwe cya vuba cyigisha ko Umukiza wacu Yesu Kristo, ari urumuri nyakuri rumurikira buri muntu uje mu isi [Inyigisho n’Ibihango 93:2]. Ku bw’ibi, abana bose b’Imana bamurikirwa kuyikorera no gufashanya hagati yabo uko babishoboye kose mu bumenyi no mu bushobozi bwabo.
… Abenshi muri twebwe dukwiye kwibuka ibyiza bikorwa n’abandi kandi tukabishyigikira uko tubonye umwanya n’uburyo bwo kubikora. …
Ndahamya Yesu Kristo, nyiri urumuri na Roho biyobora abana bose b’Imana mu gufasha abakene n’abihebye mu isi yose.
© 2022 bikozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bw’ Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liahona, Ukuboza 2022. Language. 18300 716