2023
Kubona Amahoro y’Umuntu ku giti cye
Gicurasi 2023


Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Gicurasi 2023

Kubona Amahoro Umuntu ku giti cye

Ibice by’inyandiko

Urupapuro rw’umutako

Uyu munsi ndavuga ku bijyanye n’ibyo nize ku gitangaza cyo kubona amahoro y’umuntu ku giti cye, uko imimerere yacu yaba imeze kose. …

Namaze kwiga nibura ukuri gutanu guturutse mu nyigisho z’Umukiza.

Ukwa mbere, impano y’amahoro itangwa nyuma y’uko tugize ukwizera ko kubahiriza amategeko Ye. …

Ukwa kabiri, Roho Mutagatifu azaza abane natwe. …

Ukwa gatatu, Umukiza asezeranya ko uko twubahiriza ibihango byacu, dushobora kwiyumvamo urukundo rwa Data n’urwa Mwana ku bwa buri wese ndetse no ku bwa twese. …

Ukwa kane, kubahiriza amategeko ya Nyagasani bisaba ibirenze ukumvira. Turi abo gukunda Imana n’umutima wacu wose, imbaraga zacu zose, ubwenge bwacu bwose n’ubugingo bwacu bwose. …

Ukwa gatanu, birumvikana neza ko Nyagasani yadukunze bihagije kugira ngo yishyure ikiguzi cy’ibyaha byacu kugira ngo dushobore—binyuze mu kwizera n’ukwihana kwacu muri We, binyuze mu Mpongano Ye—tugire impano y’amahoro “ahebuje rwose ayo umuntu yamenya” [Abafilipi 4:7], muri ubu buzima ndetse hamwe na We ubuziraherezo. …

Abanyamuryango b’Itorero bamaze kwiyumvamo impano ya Nyagasani y’amahoro y’umuntu ku giti cye. Ari gushishikariza buri wese gufasha abandi kubona amahirwe yo kumusanga maze na bo bakabasha kubona amahoro nk’ayo. Na bo, ubundi, bazahitamo gushakisha ukumurikirwa kugira ngo bamenye uko bageza iyo mpano ku bandi.

Igisekuru kivuka kizahinduka abigisha b’igisekuru gikurikira. Uko bizagenda byiyongera bizavamo ibitangaza. Bizakwirakwira kandi bikure uko igihe kizaza, ndetse ubwami bwa Nyagasani ku isi buzaba bwiteguye kandi buri hafi kugira ngo bumusuhuze buririmba hozana. Hazaba hari amahoro ku isi.