2023
Ubu Kristo Yazutse
Nzeri 2023


“Ubu Kristo Yazutse,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko Nzeri 2023.

Ubutumwa Ngarukakwezi Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Nzeri 2023

Ubu Kristo Yazutse

Iga ibyo Intumwa Pawulo yigishije kuri Umuzuko wa Yesu Kristo.

Yesu Kristo wazutse

Kristo Wazutse, na Wilson J.Ong

Ubu Kristo Yazutse avuye mu urupfu

Yesu Kristo yapfiriye ku umusaraba, bamuryamisha mu imva, ubundi arazuka ava mu rupfu ku umunsi wa gatatu.

urubuto rwa mbere mubasinziriye

Ijambo ry’ikigereki ryakoreshejwe hano ku urubuto rwa mbere bivuga umusaruro mwiza w’umwaka. Ni uwambere usarurwa—uwa mbere muri myinshi izaza.

Interuro abasinziriye bivuga“abapfuye.”

Yesu Kristo yari uwa mbere kuzuka, nyuma y’Umuzuko We, abantu bose bazazuka.

kubera umuntu urupfu rwaraje

Ibi nukuvuga kuri Adamu. Ukumanuka Kwe kuvuga ko abantu bose bazaza mu isi bazapfa. (Reba Mose 4.)

muri Kristo byose bizaba bizima

Kubera Umuzuko wa Yesu Kristo, abantu bose bazazuka. Ibyo bivuga ko umuntu wese wabayeho cyangwa uzigera ubaho azazuka. Roho zacu zizasubizwa hamwe n’imibiri yacu, kandi n’imibiri yacu izatunganywa kandi ibeho iteka ryose. (Reba Aluma 7:11–45.